RUHAGOYACU.com

Umuvugizi w’abafana ba APR FC yahagaritswe ku mirimo azira amagambo ye

Umuvugizi w’abafana b’ikipe ya APR FC Kalinda Emille yamaze guhagarikwa by’agateganyo ku mirimo ashinzwe, nyuma yo kujya mu itangazamakuru agatangaza ibyo ubuyobozi butishimiye.

Kuwa gatanu tariki ya 19 Gicurasi, Emille yaje gutangariza City Radio ko asanga kuri we APR FC idakwiye gukomera amashyi Rayon Sports ubwo bazaba bahura kuri iki cyumweru mu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona, cyane ko kuri we abakinnyi nta ruhare bagize mu musaruro muke w’iyi kipe uyu mwaka.

Kalinda Emille wari usanzwe ari umuvugizi wa APR Kalinda Emille wari usanzwe ari umuvugizi wa APR

Emille yari yagize ati: " Umunyamabanga mukuru w’ikipe Camarade n’abatoza bayobowe na Jimmy Mulisa ni bo bagomba gukomera amashyi Rayon Sports, kuko ni bo batumye uyu mwaka utugendera uku," Emile aganira na City Radio.

" Birababaje kubona ikipe isinyishiriza abakinnyi mu tubari itagira aho ibarizwa idutwara igikombe, ariko byose ni amakosa yakozwe na bariya, bagomba kuba ari nabo bakomera amashyi iyo kipe."

Aya magambo yaje kwakirwa bitandukanye n’abakunzi b’umupira w’amaguru, aho benshi mu bafana batigeze babyishimira ndetse bikarangira ubuyobozi bw’iyi kipe bufashe icyemezo cyo kumuhagarika.

Ibaruwa ihagarika Kalinda EmilleIbaruwa ihagarika Kalinda Emille

Mu ibaruwa yasinyweho na Col Kabagambe uhagarariye abafana ba APR FC, Kalinda Emille yabwiwe ko ahagaritswe kubera amagambo yatangaje atabiherewe uburenganzira, kandi ko agomba gutegereza indi myanzuro izatangwa nyuma yo gukurikirana iki kibazo neza.

APR FC izahura na Rayon Sports ku mukino Ferwafa yarangije kwemeza ko atari wo uzatangirwaho igikombe cya shampiyona cyegukanywe n’iyi kipe y’i Nyanza. Jimmy Mulisa utoza APR, yatangaje ko abakinnyi be bazakomera Rayon Sports amashyi, gusa kugeza ubu ntabwo bizwi niba bizakorwa.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Izindi nkuru

Toto Kuya 29-05-2017 saa 16:53'

Gasenyi ninde ubayobewe nibigambo bitameshe,niba yaravuze ko musinyisha abakinnyi mu kabari yarabeshye? Kuvuga c ngo ntaho mubarizwa byo yarabeshye nihe c ubundi ni nyanza ni kigali cg ni rwarutabura hahhhhhhhhhh ukuri kuraryanaa mwihangane ,nuko yabivugiye kuri radio ntawabimutumye ariko yavuze ukuri kwambaye ubusa.

knc Kuya 27-05-2017 saa 16:55'

Wowe wiyise sportif ko uvuga ko arengana,"Ikipe isinyishiriza my kabare ntigire aho ibarizwa ,nkaho nayon yamanika Ikirango muri ministry y’ingabo,ni mwe Abafana mwabimutumye or ni Abayobozi ba Equipe !!;!!!!!!

Mazimpaka Dominique Kuya 26-05-2017 saa 21:25'

Apr iri kudusebya kabisa

lengi lenga Kuya 26-05-2017 saa 09:33'

Emile ni isiha yigeze kuvuga ngo uyu mwaka n’ uwa APR nyuma aramwara sinzi aho avuka ariko n’ umuswa , ikigoryi gusaaaaaaaaaaaaaaaaaaa

SPORTIF Kuya 26-05-2017 saa 07:22'

OKAY. NINGOMBWA KUGIRA FAIR PLAY, NAHANDI AMASHYI ARAKOMWA, YEWE NINAMWE MUKORA ISHENI IGIYE GUFATA IGIKOMBE, TUZABIKORA.
AHUBWO NJYEWE MBONA BYAKABAYE ITEGEKO RYA FERWAFA,
MFANA APR TOO, KDI UMUVUGIZI WACU ARARENGANYE TOO!!!!!!!

ubwo ntabwo bazi gufana icyo aricyo, TUGOMBA KWICA MUMUTWE ABAKEBA, ahubwo azize Ngo " BO BADIHAYE UMUSARURO MUKE BAKADUTEZA MUKEBA"

MURAKOZE!!!!!!!!!!!

Sylive Kuya 25-05-2017 saa 23:44'

Harigiye nsoma ibitekerezo bya bafana ba apr nkabareka nicecekeye gusa uyu wiyise igikona,ko uteye agahinda ngo uramushyi gikiye?ubwo umushigikiye nuko muhwanyije imitekerereze,ubwo nawe urahagaritswe kuko imitekerereze yanku ntacyo yamarira ikipe,harya ngo rayon ngo ntahantu igira ibarizwa?harya apr yo ibarizwahe? bafana ba apr nimwe mbaza?apr nayo ntahantu igira ibarizwa nuwahoze ari umuvugizi wanyu ntaho azi.iyaza kuba ahazi,abayaragiyeyo akaganira nabayobozi ba apr akabagezaho ibyo yatumwe nabo ahagarariye,bakabiganiraho,hanyuma akabona agatangaza ibyo azi,ariko ntawa murenganya yakoze ibyo azi,abareyo twe turasobanutse tuvuga ibyo tuzi ariko abafana apr muvuga ibyo mutate kereje,ikibajemo nicyo muvuga

hhhhhhhh Kuya 25-05-2017 saa 23:12'

njyembona Emile ibyoyavuze byose nukuri ahubwo abareyo baravumwe ntagihe nskimwe baba batuje ibyabobyose nurusaku

Eza Kuya 25-05-2017 saa 21:20'

Emile wakoresheje impano itari iyabagabo kbsa niyompamvu ugomba Kuba akabarore ntamugabo uvuga amagambo nkayo wavuze kuri city radio njye nari numiwe kbsa kdi nari nsanzwe nkwemera none uragayitse

cloude Kuya 25-05-2017 saa 21:18'

Kirazira kuvuganabi Reyon Uyuwe. Azize. Umunwa. Haaaaaaaa Birababaje kuzira umunwa Urumugabo bravo kubayoboziba Apr

steven Kuya 25-05-2017 saa 20:37'

Emile n’umugabo uvugisha ukuri yakuriye mu gihugu kigira football ihangana( V club,DCMP, Les corbeaux de lubumbashi, Lupopo, Virunga, Kabasha, Dauphins noirs, Bukavu dawa, Muungano, Sokozaki, Veti club de matadi, Tchinkuku, Sanga balende) niyo mpamvu byamubabaje cyane kandi natwe turababaye ntabwo ikipe yacu ikigira igitinyiro.

1 | 2 | 3

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!