RUHAGOYACU.com

Umuvugizi wa APR FC asanga Rayon ikwiye gusengerwa ngo umuyobozi wayo atitaba Imana

Umuvugizi w’ikipe ya APR FC Kazungu Clever asanga hari ikidasanzwe cyihishe inyuma y’imfu zimaze iminsi zibasiye ikipe ya Rayon Sports, aho kuri we nta gikozwe iyi kipe ishobora kwisanga itakaje umwe mu bayobozi bayo mu minsi ya vuba.

Ibi Kazungu Clever akaba yabitangarija abanyamakuru ku rubuga rwa Whattsapp mu buryo bwa “Broadcast message” akunze kwifashisha mu gutanga amakuru ya APR FC ndetse n’ayandi atandukanye yo mu karere.

Ese ko ari Umunyamasengesho, yaba yarabyeretswe?Ese ko ari Umunyamasengesho, yaba yarabyeretswe?

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu ubwo hamenyekanaga ko Ndikumana Hamad Katawuti yitabye Imana, Kazungu Clever na we akaba ari umwe mu babajwe n’iyi nkuru, gusa ahitamo gutangariza itangazamakuru icyo akeka ko gishobora kuba mu gihe abasenga batagiye ku mavi.

Kazungu yagize ati: “Twari tumenyereye imvune zidasanzwe kandi nyinshi mwikipe y’ingabo z’igihugu Apr Fc. Kuburyo byateye abantu benshi kubyibazaho? None haje ibiteye ubwoba cyane muri mucyeba byo gupfusha abantu batarwaye bitunguranye!!!”

Habanje umuzamu Umutuyimana, bamwe bati yarwaga uburwayi bumeze nk’igicuri twumva ko bishoboka gupfa bitunguranye! None hakurikiyeho umutoza we Katauti mu buryo budatandukanye nu(n’ubwa) Mutuyimana!”

Ngo abasenga basenge bashize amanga kugirango hatagira uva muri abaNgo abasenga basenge bashize amanga kugirango hatagira uva muri aba

Byanteye ubwoba bintera no kwibaza ngo? Ese wenda ubutaha aho ntihashobora kuzapfa umwe mu bayobozi ba Rayon na bwo muri ubu buryo buteye ubwoba? Habanje umukinnyi, hakurikiyeho Umutoza, ntihazakurikireho Umuyobozi cg undi uwariwe wese! Abasenga muruseho gusenga no kwegera Yesu mukiranuka”.

Inkuru zo kurogana kw’abakinnyi bakagira imvune byagiye bikunda kuvugwa mu mupira w’u Rwanda, gusa bwaba ari ubwa mbere hatangajwe ko abantu babura ubuzima kubera umupira w’amaguru.

Ndikumana Hamadi yitabye Imana mu ijoro ry kuri uyu wa kabiri rishyira kuwa gatatu tariki ya 15 Ugushyingo, nyamara yari yakoresheje imyitozo ikipe ya Rayon Sports ku munsi waje. Uyu akaba yiyongereye ku munyezamu Mutuyimana Evariste na we witabye Imana bitunguranye hari tariki ya 12 Nzeri 2017.

Umukozi w'Imana akaba n'Umuvugizi wa APR FC, Kazungu ClaverUmukozi w’Imana akaba n’Umuvugizi wa APR FC, Kazungu Claver

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. lengi lenga

    Kuya 20-11-2017 saa 09:16'

    Uyu n’ umugaburozi nta muvugabutumwa li n’ est pas vraiment un jouranaliste de profession plutot un journaliste dangereux , nyiri kirimi kibi yatanze abarozi gupfa.

  2. Adophe bizimana

    Kuya 19-11-2017 saa 22:42'

    niba arimwe murimo kubikora nubundi ubwo muzi uzakurikira gsa Imana izabibabaza

  3. ave

    Kuya 18-11-2017 saa 09:38'

    Uwo bitarageraho aravuga kontarumva bafunze imihanda iberamo impanuka nyinshi kurusha indi?
    ese iyo hapfuye abantu7 mumpanuka bo ntacyo muvuga???!!!
    None Rayon ngo amarozi, ...
    bivuzwe nande n’umucyeba ntacyiza cyavayo puuuuuuuu mbikoreye kugahera
    ubuzima burakomeza nyuma yibyago barapfuye hazapfa nabandi kugera kristu agarutse

  4. Gasenyi

    Kuya 18-11-2017 saa 04:38'

    Umva ako kantu umuvugabutumwa akaba n umuvugizi w APR , ubutumwa murabutanze wallah

  5. Amini

    Kuya 17-11-2017 saa 13:42'

    Ukuri kuryana kurusha icyuma cy’amagi abiri...............sinumva impamvu mukomeje gutinda ku magambo Kazungu yatangaje,,, gusa mwe ni mwivugire kuko uwitwa umukinnyi ubu cg staff umubajije yakubwira ubwoba afite muri we,,,, yewe harya ngo muzumva mubonye?

  6. KOBRA

    Kuya 17-11-2017 saa 11:51'

    Uyu mugabo niyivugire ibyago ntawe biteguza,kandi amenye ko umuntu wese agira umunsi we kandi ibyo ntituti umunsi n,isaha wenda ngo tubyirinde cyane cyane ko rwaje utarutangira .Si rayon ipfusha gusa kuko n,abandi barapfusha yewe nawe (KAZUNGU) igihe cyawe nikigera uzagenda.Reka rero amarangamutima yawe biriya bibaho hari igihe sosiyete runaka yibasirwa n,ibyago itateganyaga ,nkumva rero nta gikuba gikwiye gucika

  7. davu

    Kuya 17-11-2017 saa 11:50'

    ubushiz hagiye umuzamu wungirije ejo bundi hagenda umutoza wungirije ubutaha hazagenda visi perezida muzaba mureza ubund mwavuye mubupfumu ko mbona mufite abakinnyi beza batwara championnat

  8. Bwiza

    Kuya 17-11-2017 saa 09:37'

    Salut, rwose ibyago byarabaye umubabaro ni wose, gusa ndanenga abafana batukana kuri uru rubuga.Imana yite ku muryango wa Hamad.

  9. alex

    Kuya 17-11-2017 saa 07:32'

    nkurikije ibiri kuba muri rayon nkabihuza n’amagambo kazungu claver yavuze numva yakurikiranwa pe! nonese yaba arimana kugirango amenye ko hagiye gukurikizaho abayobozi kuki atariwe wakurikiraho ko urupfu rutarobanura ngo uyu ni umu rayo cg ni APR kazungu iga gusenga si uko basenga ahubwo ndu mva uduhishe ikintu kinini

  10. Kalisa

    Kuya 17-11-2017 saa 07:21'

    @ Ntwari Gratien

    Amasengesho y’umuntu uvuga ibintu nka biriya ntekereza ko adakenewe. Ahubwo niyisengere hamwe n’abe kuko baca umugani ngo "urucira mukaso rugatwara nyoko"!

  11. 1 | 2 | 3 | 4


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru