RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 19-08-2017 saa 24:55'  -  Djihad Bizimana arerekeza mu Budage kuri uyu wa gatandatu  |  Yanditswe kuya 19-08-2017 saa 8:33'  -  Uwahoze atoza abanyezamu ba APR FC yerekeje muri Mukura  |  Yanditswe kuya 19-08-2017 saa 7:41'  -  Rayon Sports mu mikino 2 mu majyepfo hishimirwa igikombe cya shampiyona yatwaye- Uko gahunda yose iteye  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 23:58'  -  Abafana ba Rayon Sports bagiye kugarura Ismaila Diarra mu ikipe  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 17:06'  -  Ndoli Jean Claude na Crespo bamaze kugurwa na Kiyovu Sports
Umuyobozi w’Umuryango wa Rayon Sports yagejejwe imbere y’Urukiko
Print Comments: 13 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Kimenyi Vedaste uyobora Umuryango wa Rayon Sports yagejejwe imbere y’Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruherereye i Rusororo, aburanishwa ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, rishobora gutuma arekurwa cyangwa agahindurirwa imyenda akajya yambara ibara rya ‘rose’ gusa.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Kamena 2017, ni bwo Kimenyi Vedaste yagejejwe imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo, aho akurikiranyweho icyaha cyo kurigisa cyangwa konona umutungo w’ikigo gishinzwe gutunganya no gukwirakwiza amashanyarazi (REG).

Mu gusobanura ibyaha bumushinja n’uburyo yabikozemo, Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko ko hari ikigo (Company) cyitwa BELECOM cyahawe isoko na EGEBAD ifitanye amasezerano na REG, yo kubaka imiyoboro y’amashanyarazi.

Kimenyi Vedaste n'Umwunganizi we bari imbere y'Umucamanza (Ifoto: Umuseke.rw)Kimenyi Vedaste n’Umwunganizi we bari imbere y’Umucamanza (Ifoto: Umuseke.rw)

Mu kubaka iyo miyoboro mu karere ka Kamonyi, byaje kugaragara ko hukoreshejwe ibikoresho bya REG kandi EGEBAD yari yasezeranye na REG kwigurira ibikoresho, Ubushinjacyaha bugakomeza buvuga ko Kimenyi Vedaste ari we washyiraga imikono ku mabaruwa yemerera ibikoresho iyo kompanyi.

Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko mu ibazwa, umwe mu bareganwa na Kimenyi Vedaste witwa Niyotwizera Emmanuel yavuze ko Kimenyi Vedaste ari we umukuriye ndetse akamuha n’ubutumwa bwo kugenzura imirimo ya REG muri Kamonyi, kandi ko ariwe wamuhaga amabwiriza, bityo ko ataragombaga kuyarengaho.

Ubushinjacyaha bwasabiye Kimenyi Vedaste gufungwa by’agateganyo iminsi 30 ngo kuko hari impungenge z’uko arekuwe ashobora kubangamira iperereza cyangwa gusibanganya ibimenyetso.

Kimenyi Vedaste uburana ahakana icyaha, yavuze ko aba bamushinja ahubwo ari bo barenze ku byagombaga gukorwa, bityo ngo kuba bamushinja bikaba ari amatakirangoyi, dore ko ngo nta n’ikindi bapfa mu buzima busanzwe.

Kimenyi Vedaste ku buyobozi yari amazeho umwaka n'amezi 3 yakoze impinduka nyinshi nziza muri Rayon SportsKimenyi Vedaste ku buyobozi yari amazeho umwaka n’amezi 3 yakoze impinduka nyinshi nziza muri Rayon Sports

Kimenyi avuga ko amabaruwa asaba ibikoresho yashyizeho umukono, ari ibyabaga bigiye gukoreshwa kuri site za REG zubakwaga mu murenge wa Kayenzi mu Karere ka Kamonyi, ariko Niyotwizera akabiyobya akabyihera kompanyi ya BELECOM.

Kimenyi Vedaste n’Umwunganizi we basabye urukiko kumurekura by’agateganyo kuko ari ryo hame kandi hakaba nta mpungenge zikwiye kubaho z’uko yatoroka ubutabera mu gihe afite aho abarizwa hazwi, ndetse akaba adashobora kubangamira iperereza niba hari irigikorwa nk’uko byavuzwe n’Ubushinjacyaha.

Kimenyi Vedaste yatorewe kuyobora Umuryango wa Rayon Sports muri Werurwe 2016, afatwa mu ntangiriro z’uku kwezi n’ubwo inkuru y’ifatwa rye yabaye kimomo kuwa 14 Kamena, akurikiranyweho kunyereza umutungo wa Leta.

Ingingo ya 325 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umukozi wese urigisa umutungo, amafaranga, impapuro zivunjwa amafaranga, ibyemezo by’imari n’inyandiko bya Leta cyangwa bitari ibya Leta cyangwa ibintu byimukanwa by’undi yabikijwe ku bw’umurimo ashinzwe; wonona cyangwa urigisa, akoresheje uburiganya, impapuro zifite agaciro k’imari, yabikijwe cyangwa yahawe ku bw’umurimo ashinzwe; ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka icumi n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe.

Kimenyi Vedaste (iburyo) yakoze byinshi byatumye Rayon Sports iba ikipe y'ubukombe muri uyu mwaka wa shampiyona Kimenyi Vedaste (iburyo) yakoze byinshi byatumye Rayon Sports iba ikipe y’ubukombe muri uyu mwaka wa shampiyona

DAMURU Kuya 20-06-2017 saa 21:15'

Emabure sinzubwukonakubwira kuko ibyuvugantabyuzi gusa murayanga ariko niyi mana agatikateretswenimana ntigahungabanwanimi yaga abareyo bose ndabakunda

Aloys Kuya 20-06-2017 saa 14:06'

@Aimable posts zawe zirantangaza buri gihe. Umutima wawe uboheshejwe urwango. Ese nta n’ubwo uzi ko bavuga ngo UMUGABO MBWA ASEKA IMBOHE? Ntiworohewe kbs bakubabarire.

ema Kuya 20-06-2017 saa 10:33'

aimable we ibintu avuga yaranasaze ibintu avuga byose namatakaragasi gusaaaa ntakizima ngo yaribye ?hahaha ngaho bamufunze maze rayon isenyuke kuko bamufunze ubuse abafana baba bari hariya wabafunga ukabishobora ntimwatsinda mutibye ntibishoboka ntibizanashoboka usibye guhuhirwa mufirimbi byonyine nibyo byabakiza gusa ibindi 000 mwakwize umupira ra? nubwo mwatwara icyamahoro mutagikoreye ntaho muzagera yabahamba noneho

Murenzi Kuya 20-06-2017 saa 07:48'

Nonese ayo yasahuye yayashiraga hehe ? Nibakavuge ukuri mutangire yamagambo yanyu
Yayaguzemwo abakinyi .ahubwo mushake uburyo mwamushigikira akarekurwa mukareka kumutererana kuko nawe ibyo yabakoreye ni byinshi

aimable Kuya 20-06-2017 saa 06:29'

nakatirwe urumukwiye yajyaga ayiba aguriza gasenyi nkaho ari umutungo we bwite none yaramwambuye abura ayo asubizamo none arafashwe . sinabivuze ko gasenyi ifanwa n’ibisambo n’inzererezi dore zitangiye no kwiba amafranga yacu imisoro yacu

PAPA L£yo Kuya 19-06-2017 saa 21:03'

Gaga ndaguchimiye uzigusesengurarwose inkuru nkizi zakagiyekubitangaza makurubidafitumwihari kowa spro bavandi unduchurutonde rwabakiryi rayon imazekugura byaba byiza arudusangije Ni Damuru No1 Gahurura

knc Kuya 19-06-2017 saa 19:12'

uhuhuhuuuuu,umuntu wiyise gaga aransekeje kbs! ariko ibyo a uvuga is true, ikinyamakuru kitwa " ruhagoyacu.com"ariko iyinkuru ivuga Ku muntu kugiti cye !Ivuga kdi iby’imitungo ya Leta mu kazi ashinzwe, ariko mukagonderamo akantu ngo yakoze impinduka nziza muri rayon bituma iba ubukombe uyu mwaka ! Please mugende gake bavandi!!! kandi ubutumwa buvuga ukuri twandika ntimukabunyonge kuko biduca intege!

knc Kuya 19-06-2017 saa 19:09'

uhuhuhuuuuu,umuntu wiyise gaga aransekeje kbs! ariko ibyo a uvuga is true, ikinyamakuru kitwa " ruhagoyacu.com"ariko iyinkuru ivuga Ku muntu kugiti cye !Ivuga kdi iby’imitungo ya Leta mu kazi ashinzwe, ariko mukagonderamo akantu ngo yakoze impinduka nziza muri rayon bituma iba ubukombe uyu mwaka ! Please mugende gake bavandi!!! kandi ubutumwa buvuga ukuri twandika ntimukabunyonge kuko biduca intege!

lockerson Kuya 19-06-2017 saa 18:59'

aya in amakuru yubutabera ntaho ahuriye nayumikino rwose , hakenewe itangazamakuru ry’ubunyamwuga. sinzi ibyo size ariko inkuru wakoze agaragaza urwego uriho ko ruciriritse.

David Kuya 19-06-2017 saa 18:02'

ibyo ntaho bihuriye na sport kbisa ahubwo n’amakuru asanzwe kereka niba ariwo mwanya muba mubonye WO guharabika rayonsport niba mushaka kuvuga amakuru asanzwe mufungure indi website yoyo ark mureke kutuvangira.

1 | 2

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)