RUHAGOYACU.com

Umuyobozi wa FIFA yashimiye Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona

Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino yashimiye Rayon Sports umurava watumye ibasha kwegukana igikombe cya shampiyona (Azam Rwanda Premier League 2016/2017), kikaba icya munani (8) mu mateka yayo.

Mu ibaruwa yandikiye umuyobozi w’ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Vincent Nzamwita, Perezida wa FIFA Gianni Infantino yavuze ko anejejwe no gushimira Rayon Sports ku gikombe cya munani cya shampiyona yegukanye.

Ntibisanzwe ko Umuyobozi wa FIFA ashimira ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona mu RwandaNtibisanzwe ko Umuyobozi wa FIFA ashimira ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona mu Rwanda

Nk’uko FERWAFA yabitangaje ibicishije ku rubuga rwayo rwa internet, Gianni Infantino yagize ati “Nshimishijwe cyane no kohereza ubutumwa bushimira Rayon Sports ku gikombe begukanye cya munani cya shampiyona muri rusange.”

“Iki gikombe ni umusaruro w’ubwitange n’ishyaka bya buri wese wabigizemo uruhare nkaba nshimira abakinnyi, umutoza, ubuyobozi, abashinzwe tekiniki n’itsinda ry’abaganga ndetse n’abafana kuri iki gikorwa gikomeye.”

“Mu izina ry’umuryango wose w’umupira w’amaguru, ndashimira Rayon Sports n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku bufatanye bwabo mu gutanga ubutumwa bwiza bw’umupira w’amaguru."

Mu ruzinduko aheruka kugirira mu Rwanda kuwa 25 Gashyantare uyu mwaka, Gianni Infantino yabashije kwihera ijisho ikipe ya Rayon Sports ubwo yarimo ikina na Police FC, umukino amakipe yombi yanganyijemo ibitego 2-2.

Gianni Infantino yabashije kubona Rayon Sports mu kibuga hamwe n'abafana bayoGianni Infantino yabashije kubona Rayon Sports mu kibuga hamwe n’abafana bayo

Infantino ashimiye Rayon Sports mu gihe yitegura gucakirana na mukeba wayo APR FC mu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona uteganyijwe kuri iki cyumweru tariki ya 28 Gicurasi, mu gihe iyo kipe bita ‘Gikundiro’ yamaze kwegukana igikombe cya shampiyona.

Igikombe yegukanye ari na cyo yashimiwe na Perezida wa FIFA, izagishyikirizwa kuwa 15 Kamena, nyuma y’umukino izaba imaze gukina na Kiyovu Sports, uyu ukazaba ari na wo wa nyuma usoza shampiyona y’uyu mwaka.

Gianni Infantino ubwo aheruka mu Rwanda yabonanye na Perezida Kagame baganira ku iterambere ry'umupira w'amaguru w'u RwandaGianni Infantino ubwo aheruka mu Rwanda yabonanye na Perezida Kagame baganira ku iterambere ry’umupira w’amaguru w’u Rwanda

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Ronard devid

    Kuya 28-05-2017 saa 19:54'

    kbx
    Rayon sport fc
    Yayange iragikwiye
    Thank you.

  2. Sylive

    Kuya 25-05-2017 saa 23:05'

    degore,ntiyifuzaga ko gikundiro itwara ikigikombe,yashakaga ko bagiha apr,nkuko basazwe bayiha ibindi byo mumyaka ishize,ntagikombe nakimwe aperi yatwara idashyigikiwe na ferwafa na basifuzi ariko icyuyumwaka bakoze ibishoboka byose ngo mugitware,biranga birananirana,babahaye ibitego byukuboko biranga,babaha amapenarity atabaho biranga,kuko ntamupira wa apr mwirirwa musakuza murata ibikombe kandi ari ibya ferwafa yabahaye mutarabikoreye.iyo muza kuba mwara bikoreye ,muzi umupira,namwe nibura president wafifa abayarabashimiye,infantino azi rayon gusa hano murwanda yarayibonye ikina, akunda imikinire yayo,apr yo yaribye,ntanayizi ibyo biko mbe babibiye,ntago abizi.

  3. Aloys

    Kuya 25-05-2017 saa 22:36'

    @Aimable uti Rayon yamenyekaishije umupira wo mu Rwanda kubera amarozi? Ngo INFANTINO nayishime? Ubundi ngusubiriremo baravuga ngo UVUGA SHITANI cyane ni uyifashe umurizo. Iteka uvuga uburozi nyamara ikiri mu mutima w’umuntu nicyo kimusohokamo. Niba warasanze Rayon yarabugutanze komeza unwamamaze ubwo uvuga ko FIFA yabumemye kubera Rayon wowe komeza ubukwize ubugeze no mu ijuru aho wumva hose Rayon itabugejeje itabugejeje. Courage mpora mbona ushishikariye uburozi cyane. Cyane cyane iyo Rayon ifite ibiguteye ishyari

  4. Nsanzimana

    Kuya 25-05-2017 saa 22:34'

    Genda Rayon Sport Waramamaye,isi yose irakuzi ko ariwowe ukina umupira mwiza murwanda,ubwo president wa FIFA yazaga murwanda yaryohewe numupira wakinaga,bituma Infantino Atangira Kugukuri Kiranira Hafi,president Wa Fifa Yakunze Rayon Kuba Yohereje Ubwo Butumwa Nuko Yishimanye Natwe Akaba Ashimishijwe Nuko Dutwaye Igikombe Tubikwiye Nibwo Bwambere Bibaye.

  5. bill

    Kuya 25-05-2017 saa 22:09'

    Degaule uragapuuuuu

  6. Mile

    Kuya 25-05-2017 saa 22:02'

    Abafana ibiguruka ntamababa barambabaje, kubona na infarino afana rayon ntasomo bibaha? Ferwafa nayo NGO ntiyatanga igikombe, urabona infatino nawe ari GU celebrating mugashaka kumupfubya. Kandi burya NGO ubugabo butisubiraho bubyara ....., mushaka mwazana icyo gikomve le28/05

  7. schadrack

    Kuya 25-05-2017 saa 21:14'

    Gikundiro wacu turakwemera sana uradushimisha cyane ngewe nsigaye numva mporana ibyishimo byinshi cyane kubera Gikundiro yacu Aaaaaahhhhhooooòoòoooooooo

  8. Nakanepo

    Kuya 25-05-2017 saa 17:56'

    Rayon nibayihere igikombe iwayo nahubundi byaba bihabanye iherewe igikombe yasuye

  9. schadrack

    Kuya 25-05-2017 saa 16:33'

    Erega usibye Degaule naho ntawe utatwemera kuko dushyigikiwe n’Imana yomwijuru kandi iratwemera ikatwemeza nabantu nange ndebe akigikona noneho barimanika tugomba gushimirwa cyane kuko turabikwiye ureke ibigambo bitameshe by’ibikona nibigime bizerere mukirere naho Ibyumupira byarabananiye barekere Gikundiro yacu cyangwa bavuge tubahe ubufasha tubigishe umupira kuko tubaha abakinnyi dushaka kubafasha bakinanirwa ahubwo bakabica gusa ndavuga bakabaveteza baribavuye iwacu baryana ntituzongera kubaha abakinnyi

  10. ISAIE

    Kuya 25-05-2017 saa 14:24'

    FERWAFA izakijyanire niba yumva itakiduha ku munsi wacu twakiriye. Ibyo ni ugutesha umutwe ikipe ngo ni uko yagitwaye degaule atabishaka. Bazabaze impamvu Real itagiherewe hanze ikazategereza igihe izakirira muri season itaha. Akavuyo ka FERWAFA kararambiranye. Uwo mukino wa Kiyovu batangire bawandikeho forfait kuko nta nyungu yo kuwukina, igikombe bazagihe owo bumva bifuzaga ko agitwara niba badupfubirije ibirori.

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru