RUHAGOYACU.com

Umuyobozi wa Rayon Sports ashobora gukatirwa imyaka 10 nyuma yo gutabwa muri yombi

Umuyobozi w’umuryango wa Rayon Sports Kimenyi Vedaste, kuri ubu ari mu maboko y’ubutabera aho akurikiranyweho kunyereza umutungo wa Leta, bishobora gutuma akatirwa kugeza ku myaka 10 mu gihe yaba ahamwe n’iki cyaha.

Kimenyi Vedaste, yatawe muri yombi mu cyumweru gishize aho yashinjwaga kunyereza umutungo mu kigo cya REG yakoreraga, ni ko gufungirwa kuri Polisi ya Kicukiro.

Aganira na RuhagoYacu, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, SP Hitayezu Emmanuel yadutagangarije ko dosiye ya Kimenyi yamaze no gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

Yagize ati: “Afunzwe akurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta mu kigo cya REG aho dosiye ye twarangije kuyishyikiriza ubushinjacyaha”.

Kuri ubu nta byinshi twatangaza kuko byarangije kugera mu bushinjacyaha ni bo bagira icyo bavuga ku birenze ibyo”.

Kimenyi Vedaste(iburyo) yari amaze guhindura byinshi muri Rayon SportsKimenyi Vedaste(iburyo) yari amaze guhindura byinshi muri Rayon Sports

Kimenyi Vedaste kuri ubu washyikirijwe Parike ya Rusororo, aramutse ahamwe n’iki cyaha, yahanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi n’10 ndetse agatanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ava ku nshuro ebyiri z’ayo yanyereje kuzamura.

Ingingo ya 325 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umukozi wese urigisa umutungo, amafaranga, impapuro zivunjwa amafaranga, ibyemezo by’imari n’inyandiko bya Leta cyangwa bitari ibya Leta cyangwa ibintu byimukanwa by’undi yabikijwe ku bw’umurimo ashinzwe; wonona cyangwa urigisa, akoresheje uburiganya, impapuro zifite agaciro k’imari, yabikijwe cyangwa yahawe ku bw’umurimo ashinzwe; ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka icumi n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe.

Kimenyi Vedaste wari watorewe kuyobora Umuryango wa Rayon Sports kuva mu kwezi kwa gatatu kwa 2016, yari yakoze impinduka zitandukanye muri iyi kipe zatumye ishobora kwegukana igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka, mu gihe ibibazo by’ibirarane byakundaga kuvugwa muri iyi kipe byagabanutse.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Amao

    Kuya 7-06-2017 saa 19:14'

    hahh mwayenjoyinzemo nyine nicyo gihe abanige! hahah babasakee!

  2. Igikona

    Kuya 7-06-2017 saa 13:00'

    Abareyo amagambo yanyu nimabi burigihe kunyereza umutungo WA RG bihuriyehe nokuba mwatwaye igikombe nibimuhama ahanwe naba umwere arekurwe kandi reta itabahagurukiye muzateza umwiryane mubanyarwanda nkubu uwakumva muvugako MURENZI yazize reyo none na KIMENYI akaba azize reyo murumva ataruguteza umwuka mubi LETA ntirenganya . gusa nabagamije kwangisha abareyo ubuyobozi bitonde kuko tuko imala natuko tayali kuwapiga nakulinda inshi yetu

  3. Desire

    Kuya 7-06-2017 saa 11:08'

    Rayonsport twaragowe tumaze gutwara igikombe none bazanye ibyo bibazo baretse tugaserebura igikombe mumunezero umuyobozi wacu nibamureke kuki batabivuze mbere y’uko dutwara igikombe ubwo sakarengane nibaduhe amahoro.

  4. Lambert

    Kuya 7-06-2017 saa 08:39'

    Ntimukavange ibintu ibyo Vedaste afungiye n’ibyo muli REG ntaho bihuriye na Rayon sports kandi twizere ko ubutabera buzacisha mukuri akarenganurwa niba arengana.

  5. Cyrille

    Kuya 6-06-2017 saa 22:17'

    Ariko ntimukavange amasaka n’ amasakaramentu, kuyobora ikipe ntabwo ari akazi dore ko bitanahemberwa; umuntu ayobora ikipe afite n’ akandi kazi ka buri munsi kamutungiye umuryango. Niba se hari amakosa yakoze muri ako kazi yabura kuyaryozwa ngo ni uko ari umuyobozi wa Rayon Sports ikundwa na rubanda? ubu se Afande Musemakweri hari amakosa akoze mu gisirikare yabura kuyaryozwa ngo ni uko ari umuyobozi wa APR FC? Kubera iki buri gihe ikosa rigaragaye (ku muntu ku giti cye cyangwa ku itsinda rifitanye isano na Rayon Sports) abantu bumva ko byacitse? erega ikinyoma ntigihinduka ukuri ngo ni uko gishyigikiwe n’ abantu benshi, ubu se kandi ni FERWAFA dore ko bamwe bavuga ko igenda kuri Rayon Sports? Nta muntu n’ umwe uri hejuru y’ amategeko nta n’ ugomba kuvuna umuheha ngo yongezwe undi.

    REKA TUBITEGE AMASO.

    Iyo ari FERWAFA bakangisha kwikura muri shampiyona umunyamakosa agahinduka umwere, dufite amatsiko yo kureba icyo bakangisha ubutabera na Leta yakaniye kubanyereza umutungo uva mu misoro y’ abanyarwanda.

  6. John

    Kuya 6-06-2017 saa 20:38'

    nahumure uko umugabo aguye siko amabya ameneka!!

  7. sabin

    Kuya 6-06-2017 saa 17:40'

    ntahandi mwakura cashmutibye kweli mbegarayon ubujura,uburozi muzasubire inyanza mutazazana ingwe murikigali

  8. gakuru

    Kuya 6-06-2017 saa 17:02'

    Iyo rayon itwayigikombe habonekigitambo mayor Abudarah bati wanyerejumutungo akandikanya bati abayobozi bakora muri leta ntibemerewe kuyobora amakipe none nundi bati yanyereje umutungo nuko nyine ni rayon oooooh rayon

  9. gakuru

    Kuya 6-06-2017 saa 17:02'

    Iyo rayon itwayigikombe habonekigitambo mayor Abudarah bati wanyerejumutungo akandikanya bati abayobozi bakora muri leta ntibemerewe kuyobora amakipe none nundi bati yanyereje umutungo nuko nyine ni rayon oooooh rayon

  10. Drogba

    Kuya 6-06-2017 saa 16:59'

    Oh Rayons ibyanyu birababaje ntibucya kabiri ntabibazo mugize? mbega mwebwe ubwo muzonjyera kwegura umutwe nyuma yimyaka itatu

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru