RUHAGOYACU.com

Umuyobozi wa Rayon Sports na we yatawe muri yombi

Umuyobozi wungirije w’ikipe ya Rayon Sports Gacinya Denis kuri ubu ari mu maboko ya Police nyuma y’uko ubushinjacyaha bumusabiye gukurikiranwa.

Umuvugizi wa Police y’igihugu ACP Theos Badege yahamirije RuhagoYacu ko Gacinya Denis koko yatawe muri yombi gusa ko byinshi ku byo akurikiranyweho byabazwa ubushinjacyaha.

Yagize ati: “Ni byo Gacinya Denis ari mu maboko ya Polisi ku busabe bwa parike. Hari ibyo akurikiranyweho iperereza riracyakomeza”.

Aha amakuru agera kuri RuhagoYacu akaba avuga ko Gacinya yafashwe nyuma yaho abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta basabye abayobozi b’akarere ka Rusizi n’Ubushinjacyaha kumukrikirana nyuma yo guhabwa amasoko ya Leta akishyurwa amafaranga arenze ibikorwa yakoze.

Gacinya Denis yatawe muri yombiGacinya Denis yatawe muri yombi

Aha, Gacinya uhagarariye kompani yitwa MICON, harimo nk’aho akarere karamwishyuye miliyoni 495 nyamara igenagaciro ry’imirimo yari yakoze ryaragarageje ko ikwiye miliyoni 253Frw.

Aha kandi mu masezerano y’akarere ka Gatsibo, Gacinya na Kompanyu ye bavugwaho kwishyurwa amafaranga y’umurengera kuko hari aho ipoto imwe yayishyurwaga miliyoni 2,6 Frw, naho cash power imwe akayishyurwa miliyoni 3,8 Frw.

Ibi byose ngo ni byo bishobora gutuma Gacinya Denis kuri ubu ari mu maboko ya Police aho ategerejwe kuzashyikirizwa Parike ndetse n’Ubutabera.

Gacinya Denis akaba abaye umuntu wa gatatu muri Rayon Sports ufunzwe muri uyu mwaka, nyuma y’uwari umuyobozi w’umuryango wa Rayon Sports Kimenyi Vedaste ndetse n’umutoza w’iyi kipe Karekezi Olivier

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. ALBERT

    Kuya 20-12-2017 saa 10:35'

    Ark ndumva ntakosa yakoze niba yaratsindiye isoko akishyurwa ni byo byukuri

  2. jean

    Kuya 20-12-2017 saa 07:39'

    nibaza ko hashobora kuba hari documents za amendments zabaye batashoboye kubona muri audit ko ntago umuntu yakwibeshya amafaranga angana kuriya kandi byarabaye Gacinya nawe ntago yaba yarabaye inyangamugayo ko yagomba gusubiza akarere amafaranga yarenzeho ikindi cyo kwibazwa niba turiya turere tudatanga amasoko kugirango abantu bapiganirwe icyo gihe ikibazo ni icya karere ko ipoto imwe yayishyurwaga miliyoni 2,6 Frw, naho cash power imwe akayishyurwa miliyoni 3,8 Frw ibi ntago bishoboka gusa ushobora no gusanga inyito bakoresheje atariyo ugasanga ari ikindi kintu gifite kariya gaciro reka abantu bo gushyuha mu mitwe ko iyo ukoze ikosa uba ugomba kuriryozwa.
    ariko abandika inkuru nabo barye bakora ubusesenguzi nyabwo banatubwire niba abo mu turere bo batarakurikiranywe ko icyo muba mukoze ni ukugirango inkuru isomwe cyane ariko mukirengagiza ko ifite ingaruka itari nziza mu bafana, icyaha ni gatozi reka bajye bamuvuga mu mazina aho kuzana ikipe ko ataba yagikoreye muri equipe ahubwo titre ibe ko umuyobozi wa company runaka afunze azira.....

  3. congwe

    Kuya 20-12-2017 saa 00:32'

    ariko narumiwe pe ese mwagiye mutandukanya sport na politike Gacinya yahamagawe kubwa makosa ye yakoze ntaho bihuriye na rayon rwose namwe ntimugakabye

  4. maedou

    Kuya 19-12-2017 saa 22:31'

    ibihe bihora bisimbura iteka.

  5. jeee

    Kuya 19-12-2017 saa 22:20'

    Imana niyo izi ukuri ntamvura idahita
    ese ayomafaranga yarayihaye abayamuhaye bayazane kuko siwe wihaye isoko kdi abarigushyuha ngo abareyon ngo tuvuzinduru baribeshya bibukeko ntamisoro dukeresha Reyon ibeshenzweho nibyuya byabareyo ubwabo

  6. gasenyi

    Kuya 19-12-2017 saa 19:57'

    Titre y inkuru irashekeje wagira ngo ni icyaha yakoreye Rayon Sports , urubanza rurasobanutse uwishyuye menshi yisobanure ubundi cash zisubizwe

  7. Gahigi

    Kuya 19-12-2017 saa 19:54'

    rayon ahubwo ibibazo ihoramo nibyo bituma ikomera. Gacinya niyihangane azasohokamo yemye. iyo Mana dusenga irakomeye n’Imana yumva amasengesho.

  8. Bikora Alfred

    Kuya 19-12-2017 saa 19:45'

    Njye ndasaba uwitwa Niyotwagira Venuste gukosora imvugo yakoresheje ngo abayobozi b’igihugu bari gukorera ubugome Rayon.

  9. Rogers

    Kuya 19-12-2017 saa 19:15'

    Nyunvira mbese nkizi nzazame zabarayons,wowe wiswe Hatari na Venuste kuki muvangibintu,kdi uri rukipe rwanyu mbona arishyaka atari football club,ubu c wowe uvugango ubuyobozi bwiki gihugu bubashakira iki kwikipe yanyu?undi nawe uti ngo nambere ya Genocide yakorewabatutsi Niko byari bimeze,please mujye mutandukanya icyaha gatozi no gukomeza kubiba inzangano ninzigo zabokamye,gusa mwe mubayabagabo nibe namwe niko mubibona murideclaye abandi bo baracyategereje,gusa mujye muba aba sportifs not politics in soccer.

  10. John

    Kuya 19-12-2017 saa 18:13'

    Abanyamakuru na mwe ntimugashyushye inkuru! Kuba yatawe muri yombi si igitangaza . Akurikiranyweho ibye bwite ntaho bihuriye no kuba ari VC prezida wa Rayon.

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru