RUHAGOYACU.com

Umuzamu w’Amagaju yarekuwe nyuma yo gufungwa ashinjwa kuryamana n’umwana muto

Umunyezamu w’ikipe y’Amagaju FC, Muhawenayo Gad yamaze kurekurwa, arafungurwa nyuma yo gutabwa muri yombi na polisi y’igihugu, akurikiranweho kuryamana n’umwana utaruzuza imyaka y’ubukure.

Muhawenayo Gad akaba yari mu maboko ya polisi guhera mu mpera z’icyumweru gishize, nyuma yo kuva i Kigali batsinzwe na AS Kigali igitego 1-0 ku munsi wa 20 wa shampiyona.

Nk’uko RuhagoYacu ibikesha umutoza w’abazamu mu ikipe y’Amagaju FC, Ndaruhutse Djabil yadutangarije ko uyu muzamu yarekuwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane nyuma yo gusanga abeshyerwa.

"Bamurekuye ejo saa 18:00. Byari ukumubeshyera kuko uwo mwana yari yaje kureba amafoto, haza umuntu arabafungirana."- Djabil, umutoza w’abazamu mu Amagaju FC.

Gad yarekuwe kuri uyu wa KaneGad yarekuwe kuri uyu wa Kane

RuhagoYacu yabajije uyu mutoza niba Muhawenayo Gad yaba yamaze gusubira mu ikipe ndetse akaba yagaragara ku mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona barakiramo Marines FC adutangariza ko kuba mu ikipe ho yahageze, ariko atakina umukino wo ku Cyumweru kuko nta myitozo ihagije yaba afite.

Kuba Muhawenayo Gad adashobora gukina uyu mukino, bivuze ko Amagaju aragarura umunyezamu Shyaka Regis wari umaze iminsi adakina nyuma yo kugira imvune.

Amagaju FC kandi akaba azakina uyu mukino adafite Shaban Hussein ’Tschabalala’ wavunikiye mu mukino batsinzwemo na AS Kigali mu mpera z’icyumweru gishize, ndetse uyu yahawe uruhushya rwo kujya kwivuriza i Burundi kuri uyu wa Gatatu.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Jean pierre HABIMANA

    Kuya 18-03-2017 saa 02:34'

    Nanjye nubwo nishimiye ko dukomeje, byarikurushaho iyo tuza kuyitsindira iwacu bityo bikagaragarako dukomeye.ark ntacyo tuzabigaragariza mucyiciro gikurikiyeho.ubwo ndavuga iyo tuzatombora.sawa murakoze.

  2. Habyarimana

    Kuya 17-03-2017 saa 09:10'

    uwomuzamu yarazize akarengane porisi turayishimye nikomerezaho!!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru