RUHAGOYACU.com

Umwana wa Mafisango w’ imyaka 11 yizeye gukoresha Kiyovu akaba igisubizo cy’ Ubusatirizi bw’ Amavubi

Tabu Crespo waje guhabwa amazina ya Tuyishimire Crespo ageze mu Rwanda, ni umuhungu wa nyakwigendera Patrick Mafisango wakiniye amakipe atandukanye ya hano mu Rwanda hamwe n’ikipe y’igihugu Amavubiakamenyekana ku kabyiniriro ka ‘Patriote”. Ku myaka 11, uyu mwana ukinira Kiyovu Sports y’abato afite inzozi zo kuzagera ku rwego nk’urwa se.

Ubwo RuhagoYacu yasuraga imyitozo y’ikipe ya Kiyovu Sports y’abato kuri uyu wa Kane, Tabu Crespo yari umwe mu bana benshi bari ku Mumena bitozaga guconga ruhago ndetse uyu yadutangarije ko intego ye ari ukugera ku rwego nk’urwa se witabye Imana mu 2012, na we akazakinira Amavubi.

Crespo, umuhungu wa Mafisango ari muri Kiyovu Sports y'abatoCrespo, umuhungu wa Mafisango ari muri Kiyovu Sports y’abato
Uyu mwana w'imyaka 11 ubwo yari mu mukino hamwe na bagenzi be batarengeje imyaka 12Uyu mwana w’imyaka 11 ubwo yari mu mukino hamwe na bagenzi be batarengeje imyaka 12

Uyu mwana waje gufatwa n’intimba maze agasuka amarira ubwo yagarukaga ku byo yibukaho se birimo n’uburyo yishimiragamo ibitego cyane cyane ku mukino wahuje Simba SC yakiniraga na Yanga Africans, ngo yikundira APR FC na Real Madrid mu gihe Hakizimana Muhadjiri ari we mukinnyi w’ikitegererezo kuri we hano mu Rwanda kubera udukoryo akora n’ubushake agaragaza.

“[Papa] yarambwiye ngo ahantu hose nzajya ampaye ishema ryo gukina umupira kandi nzamukurikize.’’- Tabu Crespo, umuhungu wa Mafisango aganira na RuhagoYacu.

Crespo yarize ubwo yagarukaga ku buryo yibukamo se mu kibugaCrespo yarize ubwo yagarukaga ku buryo yibukamo se mu kibuga
Mafisango Patrick 'Patriote' yabaye kapiteni w'AmavubiMafisango Patrick ’Patriote’ yabaye kapiteni w’Amavubi
Gusa yaje kwitaba Imana ubwo yakiniraga Simba SC ahitanwe n'impanuka y'imodokaGusa yaje kwitaba Imana ubwo yakiniraga Simba SC ahitanwe n’impanuka y’imodoka

Umutoza w’ikipe y’abato ya Kiyovu Sports; Habiyaremye Deo yatangarije RuhagoYacu ko uyu mwana ari umwe muri bane agenderaho iyo afite umukino.

“Crespo iyo tugiye gutangira umukino musaba igitego. Akina nka numero karindwi, nimero 10 cyangwa 11, akina henshi. Ubona afite icyo abitse mu mubiri we, yabinyeretse kuva akiri muto.”

“Biranshimisha kubona ko anyumva, aratuje, ntabwo ajya asiba imyitozo kandi ariga kuko akurikira neza amasomo ye kandi ugasanga iwabo bamwitayeho, bamenya ibyo yagiye gukora.”

Deo utoza abato ba Kiyovu mu bakinnyi agenderaho harimo n'uyu muhungu wa MafisangoDeo utoza abato ba Kiyovu mu bakinnyi agenderaho harimo n’uyu muhungu wa Mafisango
Uretse gukina mu batarenge imyaka 12, umuhungu wa Mafisango ngo ajya ahabwa amahirwe akajya no mu bisumbuyehoUretse gukina mu batarenge imyaka 12, umuhungu wa Mafisango ngo ajya ahabwa amahirwe akajya no mu bisumbuyeho
Nubwo ari bato ariko umupira bakina ubarimoNubwo ari bato ariko umupira bakina ubarimo

Uretse kuba aza gukorana na bagenzi be bari mu kigero kimwe imyitozo mu ikipe y’abato ya Kiyovu Sports agiye kumaramo imyaka itatu, Tuyishimire Crespo yashoje umwaka wa gatanu mu mashuri abanza, aho yitegura kuyasoza mu mwaka utaha.

N'umusifuzi na we ari muri icyo kigeroN’umusifuzi na we ari muri icyo kigero
Tabu Crespo atsinda kimwe mu bitego bitatu yatsinze kuri uyu wa KaneTabu Crespo atsinda kimwe mu bitego bitatu yatsinze kuri uyu wa Kane
Ajya kukishimiraAjya kukishimira
Nani cyangwa Aubameyang? Crespo yishimira igitego muri bumwe mu buryo bushimisha abafana, uyu ngo vuba aha ni mu AmavubiNani cyangwa Aubameyang? Crespo yishimira igitego muri bumwe mu buryo bushimisha abafana, uyu ngo vuba aha ni mu Amavubi

Tabu Crespo ni umwe mu bana batoraguraga imipira ku mukino wasubitswe ubwo Kiyovu Sports yakinaga na Marines FC mu kwezi gushizeTabu Crespo ni umwe mu bana batoraguraga imipira ku mukino wasubitswe ubwo Kiyovu Sports yakinaga na Marines FC mu kwezi gushize

Andi mafoto menshi y’ikipe y’abato ya Kiyovu Sports kanda hano.

Amafoto: NTARE Julius/ RuhagoYacu.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Etincelle

    Kuya 9-12-2017 saa 15:45'

    Courage kbs aba bana baranshimishije

  2. Niyigena clement

    Kuya 9-12-2017 saa 06:36'

    birashimishije kuba umwana wa mafisango aconga ruhago azadufasha kutibagirwa ko se har,ibyo yakoreye igihugu abo bana bitaweho nibo mizero yahazaza Ferwafa minisporc nimwe mubwirwa cngs kuri iyi nkuru kbs

  3. DIDI

    Kuya 8-12-2017 saa 18:16'

    Thank you Tony kuri iyi nkuru. buriwese uyisomye émotions ziramurenga. Nshimishijwe cyane na initiatives za Kiyovu zo gutoza ruhago na albitrage kubakiri bato. Courage kuri petit Tabu

  4. DIDI

    Kuya 8-12-2017 saa 17:36'

    Thank you Tony kuri iyi nkuru. buriwese uyisomye émotions ziramurenga. Nshimishijwe cyane na initiatives za Kiyovu zo gutoza ruhago na albitrage kubakiri bato. Courage kuri petit Tabu

  5. ish

    Kuya 8-12-2017 saa 14:05'

    Nukuri iyi nkuru inteye ikiniga ... Gusa courage kuri u Rda rwejo... Kandi courage no kuri kiyovu ,,, nandi makipe nakore nkibyo ahe umwany abakiri bato bakine.

    Nizere Ko nijabo rizagera ikigali , tukareba uyu mwataka wejo hazaza

  6. Gato

    Kuya 8-12-2017 saa 11:14'

    Nonese nyina aba he ko muvuga ngo "yaje murwanda"
    rwose mumare amatsiko, gusa aka kana ndakishimiye

  7. Ndayishimye

    Kuya 8-12-2017 saa 08:34'

    Yoooah, Rwose nanjye iyi nkuru ndayisomye nyisoza amarira yaje kuko uyu mwana ni impano iri kuzamuka kandi we na bagenzi be bakwiye kwitabwaho kuko Mafisango yari umukinnyi w’ikitegererezo none abonye urubuto tuzajya tumwibukiraho.

  8. Sedro

    Kuya 8-12-2017 saa 07:56'

    Ooohhh ! Ibyobintu ndabikunze rwose . nakomeze ntazacike intege . Imana izamufashe cyane .

  9. Allain

    Kuya 8-12-2017 saa 07:28'

    Wow ndumva emotions zimfashe kbsa. Uyu mwana azatera imbere nasaba afande kabarebe ko yamuzana agatera ikirenge mu cya se dore ko ntacyo yimye APR FC agifite.

  10. -####-

    Kuya 8-12-2017 saa 07:26'

    Iyi nkuru irashimishije kdi ruhagoyacu mukomereze aho kbsa turabemera

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru