RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 17-08-2017 saa 16:42'  -  Kiyovu yasinyishije Di Maria wari ukiganira na Rayon Sports  |  Yanditswe kuya 17-08-2017 saa 15:18'  -  Abafatabuguzi ba Star Times bagiye kuryoherwa na shampiyona zikomeye z’i Burayi na NBA  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 20:44'  -  Bamwe mu bakinnyi b’Isonga FC bari mu gihirahiro nyuma y’aho ibererekeye Kiyovu Sports  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 20:27'  -  Amafoto-Police FC inyagiye Dream Team itanga icyizere cy’umwaka utaha  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 17:02'  -  Amakipe 21 y’abanyeshuri yahagurutse i Kigali ajya gushakira aho Amavubi yaburiye
Umwanya wari wahawe Karekezi Olivier muri Rayon Sports wasubijwe ku isoko
Print Comments: 19 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Hadaciye icyumweru bitangajwe ko Karekezi Olivier ari we mutoza wa Rayon Sports kandi akitoranyiriza abamwungiriza, uwo mwanya wamaze gusubizwa ku isoko ngo upiganirwe nyuma yo gusanga akazi kari katanzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Inama yahuje Ubuyobozi bw’Umuryango Rayon Sports n’ubwikipe yawo Rayon Sports FC yanzuye kandi itegeka ko umwanya w’umutoza w’iyo kipe ushyirwa ku isoko ugapiganirwa, nyuma y’aho abari bawuhaye Karekezi Olivier bemereye ko hakozwe amakosa mu gutanga ako kazi.

Ubuyobozi bw'umuryango wa Rayon Sports ndetse n'ubw'ikipe ya FC ntabwo bumvikana ku musimbura wa Masudi Djuma wasezeye iyi kipeUbuyobozi bw’umuryango wa Rayon Sports ndetse n’ubw’ikipe ya FC ntabwo bumvikana ku musimbura wa Masudi Djuma wasezeye iyi kipe

Karekezi Olivier n’abari batangajwe ko bazamwungiriza ari bo, Ndikumana Hamad Katauti na Nkunzingoma Ramadhan bahawe akazi n’ubuyobozi bwa Rayon Sports FC.

Nyamara igika cya 10 cy’ingingo ya 28 mu mategeko shingiro (Statut) y’Umuryango Rayon Sports ivuga ko Komite nyobozi ari yo ifite inshingano zo gushaka, gushyiraho no gusezerera abakozi bo mu nzego zinyuranye z’umuryango.

Hashingiwe kuri iyo ngingo, Karekezi Olivier n’abo bamwungirije bari bahawe akazi kandi batangazwa mu buryo bunyuranyije n’uko amategeko shingiro ya Rayon Sports, ari na yo mpamvu inama yateranye kuri uyu wa 21 Nyakanga yanzuye ko iyo myanya y’akazi ishyirwa ku isoko igapiganirwa.

Karekezi Olivier amaze imyaka ibiri abonye Impamyabushobozi yo ku rwego rwa A ku mugabane w'u Burayi (Licence UEFA A)Karekezi Olivier amaze imyaka ibiri abonye Impamyabushobozi yo ku rwego rwa A ku mugabane w’u Burayi (Licence UEFA A)

Ibyo ni na byo bigaragara mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasinyweho na Ngarambe Charles, Umuyobozi w’Umuryango Rayon Sports, rivuga ko icyo cyemezo cyafashwe mu buryo bwo kubaka Rayon Sports binyuze mu mucyo.

Iki cyemezo gifashwe mu gihe byavugwaga ko bamwe mu buyobozi bw’Umuryango Rayon Sports bashakaga ko Masudi Djuma ari we ugaruka gutoza Rayon Sports mu gihe ubuyobozi bw’iyi kipe burangajwe imbere na Gacinya Chance Denys bwo butumva ukuntu umuntu wasezeye akazi ku bushake bwe yakongera kukagarurwaho, ari na ho bwahereye bujya gushaka Karekezi Olivier ngo bumuhe akazi.

Seninga Innocent na we yagarutsweho mu nama ko yarambagijwe ariko akabaca irya mirenge bakamurekaSeninga Innocent na we yagarutsweho mu nama ko yarambagijwe ariko akabaca irya mirenge bakamureka

Karekezi Olivier na we arasabwa gushyikiriza ubuyobozi bw'Umuryango Rayon Sports dosiye ye isaba akazi iherekejwe n'umwirondoro wuzuye (CV)Karekezi Olivier na we arasabwa gushyikiriza ubuyobozi bw’Umuryango Rayon Sports dosiye ye isaba akazi iherekejwe n’umwirondoro wuzuye (CV)

ujeneza Kuya 25-07-2017 saa 09:49'

Kwanga ko karekezi yatoza Rayon ntaho bihuriye n’amacakubiri cg ngo ivangura. ibyo nukwitiranya ibintu kandi mu mupira buri wese arwanira ishyaka ikipe ye! ntidushaka karekezi kuko ntaburambe tumubonamo kandi unarebye cariere ye rwose n’umu APR kurusha uko yaba umu rayon, naho aba legend natwe turabafite yemwe na’batoza abana i burayi barahari nabo babazana.

xxxx Kuya 24-07-2017 saa 03:42'

Ariko abantu mushyigikiye ibyo bisaza byibisambo bihora mu kavuyo kadashira ntimuri nkibyo?Bundi buhe R.sport yigeze izana umutoza wabanje gukora ipiganwa?Ni ryari se yari yarigeze itwara ibikombe yikurikiranya uretse kubwa Gacinya?Mubonye amaze kuzana impinduka n’ituze mu equipe none bitangiye kubarya kuko akabaye icwende ntikoga uwamize amacakubiri ahorana umutima uhagaze.Njye nyivuyeho ama equipe adafite akavuyo arahari ibi ndabirambiwe wagira ngo ni abana

Karinganire Kuya 23-07-2017 saa 18:54'

Gusa MASUDI nagaruka mu zaba mushujuguje ikipe n abafana aradutaye arasezeye aho agiye bamwanze ngo aragarutse nyobozi muvuga it areba icyo kintu ni iya rayon cg ifite ibindi igambiriye .Mwagiye mwiha agaciro

Karimu Kuya 23-07-2017 saa 14:09'

Masudi baramushutse ngo asezere hutihuti none yumvishe Karekezi yemeye kuza, atangiye kujayanjwa, wabona muri ziriya nzehe harimo abamubeshyaga.ikipe niyabanyarwanda siyakazu kabantu badashobora guhindukana n’ibigezweho, ubuse n’umwanya wa savio nawo bawushyize kw’isoko????

syliver Kuya 23-07-2017 saa 07:45'

karekezi turamushaka naze adutoze rwose naho masudiwe nakimeze atarase yaratubenze yigize ugihangange kd yaratsinzwe namucyeba 3kose yarangiza akagerekaho nikutwiyemeraho cyakora nasanze ubwenge bwabanyafrica bungana nubwabazungu gusa nuko ubwabanyafrica bufunguye ubwabazungu nikivuge

masudi oye Kuya 23-07-2017 saa 04:34'

gacinya.gabanya kutugurisha karekezi ntitumushaka

masudi oye Kuya 23-07-2017 saa 04:34'

gacinya.gabanya kutugurisha karekezi ntitumushaka

seba Kuya 22-07-2017 saa 22:46'

Nuko isi imeze karekezi we ntakundi gusa muzehe rayoni usenyutse byababaza benshi nubwo ntarimo

Njyew Kuya 22-07-2017 saa 22:43'

Bidasubirwaho ubu mpagaritse gufana rayon sport..
APR niyo ngiyeho.. Ndashima abayobozi ba rayon sport bampaye imbaraga zo kuyivaho .

YES Kuya 22-07-2017 saa 21:31'

Mana Yacu Ngutuye Ababatoza Bazabone Akazi Muri Reyo Amen.

1 | 2

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)