RUHAGOYACU.com

Umwanya wari wahawe Karekezi Olivier muri Rayon Sports wasubijwe ku isoko

Hadaciye icyumweru bitangajwe ko Karekezi Olivier ari we mutoza wa Rayon Sports kandi akitoranyiriza abamwungiriza, uwo mwanya wamaze gusubizwa ku isoko ngo upiganirwe nyuma yo gusanga akazi kari katanzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Inama yahuje Ubuyobozi bw’Umuryango Rayon Sports n’ubwikipe yawo Rayon Sports FC yanzuye kandi itegeka ko umwanya w’umutoza w’iyo kipe ushyirwa ku isoko ugapiganirwa, nyuma y’aho abari bawuhaye Karekezi Olivier bemereye ko hakozwe amakosa mu gutanga ako kazi.

Ubuyobozi bw'umuryango wa Rayon Sports ndetse n'ubw'ikipe ya FC ntabwo bumvikana ku musimbura wa Masudi Djuma wasezeye iyi kipeUbuyobozi bw’umuryango wa Rayon Sports ndetse n’ubw’ikipe ya FC ntabwo bumvikana ku musimbura wa Masudi Djuma wasezeye iyi kipe

Karekezi Olivier n’abari batangajwe ko bazamwungiriza ari bo, Ndikumana Hamad Katauti na Nkunzingoma Ramadhan bahawe akazi n’ubuyobozi bwa Rayon Sports FC.

Nyamara igika cya 10 cy’ingingo ya 28 mu mategeko shingiro (Statut) y’Umuryango Rayon Sports ivuga ko Komite nyobozi ari yo ifite inshingano zo gushaka, gushyiraho no gusezerera abakozi bo mu nzego zinyuranye z’umuryango.

Hashingiwe kuri iyo ngingo, Karekezi Olivier n’abo bamwungirije bari bahawe akazi kandi batangazwa mu buryo bunyuranyije n’uko amategeko shingiro ya Rayon Sports, ari na yo mpamvu inama yateranye kuri uyu wa 21 Nyakanga yanzuye ko iyo myanya y’akazi ishyirwa ku isoko igapiganirwa.

Karekezi Olivier amaze imyaka ibiri abonye Impamyabushobozi yo ku rwego rwa A ku mugabane w'u Burayi (Licence UEFA A)Karekezi Olivier amaze imyaka ibiri abonye Impamyabushobozi yo ku rwego rwa A ku mugabane w’u Burayi (Licence UEFA A)

Ibyo ni na byo bigaragara mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasinyweho na Ngarambe Charles, Umuyobozi w’Umuryango Rayon Sports, rivuga ko icyo cyemezo cyafashwe mu buryo bwo kubaka Rayon Sports binyuze mu mucyo.

Iki cyemezo gifashwe mu gihe byavugwaga ko bamwe mu buyobozi bw’Umuryango Rayon Sports bashakaga ko Masudi Djuma ari we ugaruka gutoza Rayon Sports mu gihe ubuyobozi bw’iyi kipe burangajwe imbere na Gacinya Chance Denys bwo butumva ukuntu umuntu wasezeye akazi ku bushake bwe yakongera kukagarurwaho, ari na ho bwahereye bujya gushaka Karekezi Olivier ngo bumuhe akazi.

Seninga Innocent na we yagarutsweho mu nama ko yarambagijwe ariko akabaca irya mirenge bakamurekaSeninga Innocent na we yagarutsweho mu nama ko yarambagijwe ariko akabaca irya mirenge bakamureka

Karekezi Olivier na we arasabwa gushyikiriza ubuyobozi bw'Umuryango Rayon Sports dosiye ye isaba akazi iherekejwe n'umwirondoro wuzuye (CV)Karekezi Olivier na we arasabwa gushyikiriza ubuyobozi bw’Umuryango Rayon Sports dosiye ye isaba akazi iherekejwe n’umwirondoro wuzuye (CV)

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. dudu

    Kuya 22-07-2017 saa 20:50'

    Nahoshi nagende atoze muteteri yo yamenyereye guteteshwa ntabwo rayo yigirwamo gutoza bamuzana muruhe rwego ?imfubyi irimenya sha uburyo rayon ibayeho nitwe tubizi abafana niyacu,natoze iyo yahaye imbaraga ndavuga gitindi,gusa sinabura gushimira gacinya wemeye amakosa numuntu wumugabo ndamwemeye nave kundangare mubanze mushake abakinnyi

  2. Vava

    Kuya 22-07-2017 saa 20:32'

    Rwose ndabishyigikiye amategeko namabwiriza agenga gusaba akazi agomba kubahirizwa kuko Reyon Sport si akarima buri wese aza uko yishakiye nibasabe akazi munzira ziciye mu mucyo nabandi batange dossier zabo zisuzumwe banasinyire ibyo biyemeje kuzaba yatsindiye kuyitoza Gusa Karekezi Courage mwifurije amahirwe masa na team yiwe naho ibyo kwinginga masudi ntampamvu azashakire ahandi nawe yarijyanye ntampamvu yo kumubuza uburenganzira bwe.

  3. Mwamini

    Kuya 22-07-2017 saa 19:32'

    Gusa ndashima comite ya FC kubyo yagezeho muri ino myaka 2 imaze ikora, gusa ndifuza ko bajya muri commite y’umuryango. kuko ubona bashaka kugira Rayon ikipe ijyanye nigihe, Gacinya ntazabure muri commite ya recruitment kuko azi ibintu byo gukina ama deals y’abakinnyi abavana muri za mukeba.

  4. Mwamini

    Kuya 22-07-2017 saa 19:31'

    Gusa ndashima comite ya FC kubyo yagezeho muri ino myaka 2 imaze ikora, gusa ndifuza ko bajya muri commite y’umuryango. kuko ubona bashaka kugira Rayon ikipe ijyanye nigihe, Gacinya ntazabure muri commite ya recruitment kuko azi ibintu byo gukina ama deals y’abakinnyi abavana muri za mukeba.

  5. Ezechiel

    Kuya 22-07-2017 saa 18:58'

    Ariko kera kabaye mbona abo basaza ngo ni umuryango bazasenya Rayon.Nonese Karekezi yari abatwaye iki uretse kubabaza imitima y’abafana?Ubwo barashaka ngo bazane ba basaza batazi iby’umupira ugezweho.Bareke abize umupira aribo bahabwa akazi dukeneye gukomeza umuvuduko equipe yari igezeho

  6. innocent

    Kuya 22-07-2017 saa 18:36'

    eh goko !!!! bagiye babanza bakumvikana niba arinakantu bakakagabana neza abafana tutabimenye ko bizana umwuka mubi turabizi ko ntawuragira izadakama ariko bajye bumvikana niba harikibonetse basangire ntihagire abiharira nyuma ngo hishwe amategeko kandi arimwe mutashyiraho kuko aho kuyica mwayahindura

  7. elias

    Kuya 22-07-2017 saa 18:01'

    bakore ibyo bashaka byose bizatange umusaruro , biramutse Atari uko kubwanjye numva nzabamagaritse gufana rayon kubera ako kaduruvayo kayihoramo kuko birambabaza

  8. gg

    Kuya 22-07-2017 saa 17:44'

    ark nibisanzwe nibatange dosiye Bose batatu babahe Akazi finiii ivyo ntakibazo rwose,,,,karekezi oyeeee

  9. kagabo

    Kuya 22-07-2017 saa 17:32'

    Ngirango kubahiriza amategeko byo ni inshingano za buri munyarwanda uko ameze kose. Ariko nyine Karekezi na team ye ibyo byangombwa barabifite turabizi. Nibabitange then bahabwe akazi dukomeze turyoherwe n’ibyishimo bya equipe yacu rayon sport fc. Gusa nizere ko iriya team ya Karekezi rwose izatsindira kariya kazi, kuko irabikwiye rwose ndetse iranashoboye

  10. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru