RUHAGOYACU.com

Umwe mu nkingi ya mwamba ya Uganda Cranes yavunitse mbere yo guhura n’Amavubi

Myugariro wa Uganda Cranes, Savio Kabugo usanzwe akinira Proline yavunikiye mu myitozo yo kuri uyu wa gatatu tariki ya 9 Kanama, bityo arashidikanywaho mu bashobora kubanza mu kibuga mu mukino Uganda izaba yakiriyemo u Rwanda.

Kawowo dukesha iyi nkuru itangaza ko Kabugo atashoboye kurangiza imyitozo yo kuri uyu wa gatatu ikipe ya Uganda yakoreye kuri St Mary’s Stadium Kitende, nyuma yo kugongana na mugenzi we bahuriye ku mupira wo mu kirere.

Savio Kabugo umwe mu bayoye ubwugarizi bwa Uganda CranesSavio Kabugo umwe mu bayoye ubwugarizi bwa Uganda Cranes

Abaganga b’ikipe y’igihugu ya Uganda bahise bajya kumuha ubutabazi bw’ibanze, bahita bamujyana hanze y’ikibuga bityo ntiyaba agishoboye guikomezanya imyitozo n’abandi, icyakora ngo hari ibyiringiro by’uko yaba yakize kuri uyu wa gatandatu tariki ya 12 Kanama, akabasha gufasha iyo kipe kwikura imbere y’Amavubi Stars y’u Rwanda.

Nyuma y’imyitozo yatangiye mu cyumweru gishize yitegura gukina n’Amavubi, mu gitondo cy’uyu wa gatatu ni bwo ikipe ya Uganda yo yatangiye umwiherero muri Kaminuza yiswe Bibiliya Nyafurika (African Bible University) iri i Lubowa ho muri Entebbe.

Kabugo ni umwe mu bakinnyi bafite uburambe muri Uganda CranesKabugo ni umwe mu bakinnyi bafite uburambe muri Uganda Cranes

Urutonde rw’Abakinnyi ba Uganda bari mu mwiherero: Isma Watenga, Nico Wadada Wakiro (C), John Adriko, Savio Kabugo (ushidikanywaho), Bernard Muwanga, Deus Bukenya, Erisa Ssekisambu, Shafiq Kagimu, Nelson Senkatuka, Frank ‘Zagga’ Tumwesigye, Paul Mucureezi, Milton Karisa, Benjamin Ochan (G.K), Isaac Muleme, Paul Musamali, Rashid Toha, Tom Masiko, Moses Waiswa, Milton Karisa, Simon Sserunkuma, Muzamiru Mutyaba, Derrick Nsibambi, Shaban Muhammed, Saidi Keni (G.K)

Savio Kabugo na Andrew Mwesigwa bakinana mu bwugarizi mu ikipe nkuru ya Uganda CranesSavio Kabugo na Andrew Mwesigwa bakinana mu bwugarizi mu ikipe nkuru ya Uganda Cranes

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. niyonzima jean pierre

    Kuya 10-08-2017 saa 21:25'

    njyewe n’umuryango wanjye twishimiye rutahizamu sugira APR ikomeje kwiyubaka tugomba kumena gasenyi


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru