RUHAGOYACU.com

Undi Munyarwanda yasoje amasomo y’Ubutoza muri Kaminuza yo mu Budage

Mbabazi Alain, ubu ni umutoza wa kabiri w’Umunyarwanda ushoje amasomo y’amezi atandatu muri Kaminuza ya Leipzig mu Budage, aho akuye impamyabumenyi yo ku rwego rwa ‘Diploma’ n’impamyabushobozi nk’Umutoza wo ku rwego rwa Licence A Germany.

Nta bigwi byinshi afite mu mupira w’amaguru mu Rwanda, ariko ni umwe mu bitezweho byinshi dore ko ubumenyi yakuye muri Kaminuza ya Leipzig mu Budage bwihariye, kuko ari we na Seninga Innocent utoza Police FC gusa babufite, dore ko undi wize ayo masomo ari Mawazo ubu utoza ikipe yo mu Bushinwa.

Mbabazi Alain ni we wishakiye uburyo bwo kujya kwiga muri Kaminuza ya LeipzigMbabazi Alain ni we wishakiye uburyo bwo kujya kwiga muri Kaminuza ya Leipzig

Aganira na RuhagoYacu, Umutoza Mbabazi Alain yatangaje ko amasomo yigiye mu Budage mu mezi atandatu amazeyo ari ingirakamaro, dore ko aba agenewe abatoza bize ibya siporo mu byiciro bibiri bya mbere bya Kaminuza cyangwa abandi bafite ubumenyi budasanzwe mu by’umupira ahanini bushingiye ku bindi bize.

Mbabazi yagize ati “Ni amasomo ya ‘specialisation’ akorwa ku rwego rwa Kaminuza agahabwa abize siporo muri kaminuza ngo bige byimbitse iby’umupira w’amaguru. Ni amasomo y’ubutoza ku rwego rwa kaminuza, aho twigaga gutoza tutabinyuze hejuru ahubwo tukabyinjiramo mu buryo buhagije.”

Abatoza biganaga na Mbabazi Alain bifotoreza ku cyicaro cy'ikipe ya RB Leipzig Abatoza biganaga na Mbabazi Alain bifotoreza ku cyicaro cy’ikipe ya RB Leipzig

Mbabazi n’abandi batoza biganaga bigeye ahanini ku ikipe ya Leipzig yazamutse mu cyiciro cya mbere igahita ifata umwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona mu mwaka wayo wa mbere, ikabona itike yo gukina irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi kandi ibifashijwemo n’abakinnyi bakiri bato.

Ati “Twigishwaga ndetse tukanakora ‘observation’ (kwitegereza) mu ikipe ikomeye mu Budage yitwa RB Leipzig yabaye iya 2 ku rutonde ndetse izakina ‘champions league’ uyu mwaka, aho ndetse twagiye twibanda ku kumenya ibanga ryakoreshejwe kugirango iyo kipe yari ikizamuka igere ku rwego nk’urwo, nyamara 80% y’abakinnyi ikoresha bafite imyaka 18 na 19 gusa.”

Bari abatoza 14 bakomoka mu bihugu nka Cameroun, Maroc, Tunisia, Côte d'ivoire, Togo, Niger na SenegaleBari abatoza 14 bakomoka mu bihugu nka Cameroun, Maroc, Tunisia, Côte d’ivoire, Togo, Niger na Senegale

Ayo masomo yatangiye muri Gashyantare uyu mwaka asozwa muri Nyakanga uyu mwaka, Mbabazi na bagenzi be bakaba barigishijwe ibya Tekiniki (Techniques), amayeri (Tactiques), uburyo bwo gukina (Systeme de jeu), Gusesengura umukino (Analyse de match), Gutegura imbaraga z’umukinnyi (Preparation physique), Kugenzura urwego rw’imikinire ku mukinnyi (Diagnostique de performance) ndetse na ABTW (Imyitozo yihariye iba muri Kaminuza ya Leipzig gusa mu byiciro byose kuva ku imyaka 13 kugeza kuri 23.

Ibi kandi byiyongereyeho amasomo y’ubuvuzi bw’abakinnyi (Medicine du Sports), ay’imitekerereze yabo (Psychology), Uburyo Siporo yigishwa (Sports Pedagogy).

Nyuma yo gusoza ayo masomo, Mbabazi yahize kutazatindikira ubumenyi ahakuye ngo abupfukirane, ahubwo ko azabusangiza abandi batoza bagenzi be babukeneye, bityo umupira w’amaguru mu Rwanda ukarushaho kubakirwa ku bumenyi bugezweho bihabwa abakinnyi bakiri bato.

Ati “Rero amasomo nize nzayasangiza bagenzi banjye bari mu butoza niba mbonye amahirwe, ariko na none kuko ngiye kwinjira mu butoza, ikipe nzaba ndimo yose na ho nzaba mfasha igihugu kubaka umupira nkoresheje ubumenyi mvanye muri Kaminuza ya Leipzig.”

Bahabwaga ubumenyi bakanabushyira mu bikorwaBahabwaga ubumenyi bakanabushyira mu bikorwa

Kugeza ubu Mbabazi Alain ni Umutoza udafite ikipe yaba iy’icyiciro cya mbere cyangwa iy’icya kabiri ngo atoze, ariko afatanyije na Nzeyimana Felix na Nkotanyi Ildephonse utoza Shining Football Training Center, batangije gahunda bise FTP Rwanda (Football Talent Promoters Rwanda), aho bafasha abana bakiri bato bafite imyaka kuva kuri 12 kugeza kuri 17 kuzamura impano mu umupira w’amaguru.

Iyi gahunda ikorwa muri buri biruhuko by’abanyeshuri, ikaba yaratangiye mu 2015, ubu ngo bikaba bigeye kuba akarusho nyuma yo gusoza ayo masomo muri Kaminuza yo mju Budage, kuko agiye kujya atoza ibyo asobanukiwe kandi ahugukiye kurusha mbere.

Mbabazi Alain yabaye Umukinnyi mu ngimbi za Rayon Sports, akomereza mu makipe y’icyiciro cya kabiri mu Rwanda mbere y’uko asoza amashuri y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Koleji y’Uburezi mu ishami rya siporo mu mwaka wa 2012.

Mbere yo kubona Buruse yo kujya kwiga muri Kaminuza ya Leipzig yakiniye ikipe ya Union Sportive yaje yaje guhinduka Gasabo FC, aza no kuyibera Umutoza wungirije nyuma ahita ajya kwigisha Siporo mu ishuri ryisumbuye.

No mu gihe cyo gutembera yabikoraga nk'UmunyarwandaNo mu gihe cyo gutembera yabikoraga nk’Umunyarwanda

Mbabazi Alain yabonye amanota yo mu cyiciro cya mbere (Distinction)Mbabazi Alain yabonye amanota yo mu cyiciro cya mbere (Distinction)

Bigaga no gusesengura umukino bakabikorera ku mikino ikomeye nk'uwahuje Bayern Munichen ya mbere ku rutonde na Leipzig ya kabiriBigaga no gusesengura umukino bakabikorera ku mikino ikomeye nk’uwahuje Bayern Munichen ya mbere ku rutonde na Leipzig ya kabiri

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru