RUHAGOYACU.com

Uretse na Rayon Sports nakiniraga, n’indi kipe yanshaka naza nkayitoza – Abed Mulenda

Abed Mulenda wahoze akinira Rayon Sports n’ikipe y’igihugu Amavubi atangaza ko, uko yiyumvaga nka rutahizamu wo ku rwego rwo hejuru kugeza ubwo ahamagarwa mu ikipe y’igihugu, ari na ko yiyumva nk’umutoza ku buryo yatoza ikipe iyo ari yo yose yo ku rwego rusumbye urwa AS Kabasha atoza ubu.

Mu kiganiro yagiranye na RuhagoYacu, mu Kinyarwanda cyiza, Abed Mulenda yatangaje ko yiteguye kuba yatoza ikipe iyo ari yo yose yamwifuza mu Rwanda, akongera kuhagirira ibihe byiza nk’ibyo yagize ari umukinnyi wa Rayon Sports no muri ATRACO FC, dore ko ubu ari umutoza ku rwego rwa B.

Mulenda yagize ati “Njyewe nkimara kureka gukina, nahise njya kwiga gutoza, ubu ndi gutoza AS Kabasha nkaba mfite Licence B, ndetse ndimo ndashaka na A. Njye ndimo gushaka akazi, ikipe iyo ari yo yose yavuga iti Abed ngwino udutoze, naza rwose nta kibazo.”

Abed Mulenda na mbere yari rutahizamu w'ibigangoAbed Mulenda na mbere yari rutahizamu w’ibigango

Yakomeje avuga ko akurikirana cyane umupira wo mu Rwanda, ndetse ngo ikiganiro urubuga rw’imikino ntikijya kimucika, aho asanga ubu umupira w’u Rwanda ukinwa n’abakiri bato bitandukanye n’ibyo mu gihe cyabo.

Uyu mugabo utarigeze yibagirwa Ikinyarwanda n’ubwo yaje mu Rwanda bwa mbere ntacyo azi, avuga ko ajya akumbura ibihe yagiranye nab a Eric Nshimiyimana utoza AS Kigali, Jimmy Mulisa utoza APR FC n’abandi benshi, gusa ngo akaba yishimira ko ubu ari abatoza bafite ibigwi.

Abed Mulenda yageze mu ikipe ya Rayon Sports mu mwaka wa shampiyona wa 2002/2003, ahita aba umukinnyi watsinze ibitego byinshi kurusha abandi, bimuhesha guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi yakinnye CECAFA ndetse n’imwe mu mikino y’ijonjora ry’igikombe cya Afurika (CAN 2004).

Yakomeje gukina kandi yitwara neza, bituma amwe mu makipe amurwanira na Rayon Sports, byanamuviriyemo guhagarikwa umwaka wose adakina nyuma y’aho asinye muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru agasinyira na ATRACO FC.

Ibihe byiza yagize muri Rayon Sports no muri ATRACO FC ngo ashaka kubigira ari n'umutozaIbihe byiza yagize muri Rayon Sports no muri ATRACO FC ngo ashaka kubigira ari n’umutoza

Icyakora yaje kurangiza ibihano, akomeza gukina muri ATRACO FC nyuma aza kugaruka muri Rayon Sports mu 2011 ariko ntiyahirwa, Umutoza nyakwigendera Jean Marine Ntagwabira aramusezerera, maze uyu rutahizamu wasatiraga umusizo wa kariyeri ye ahita yerekeza muri Etincelles FC.

Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bamuheruka ubwo, kuko nyuma yaje gusubira mu gihugu cye cy’amavuko (RDC), aho yasoreje gukina umupira w’amaguru, ahita atangira gukurikirana amasomo y’abatoza mu mupira w’amaguru.

Abed Mulenda ubu ni umutoza mukuru wa AS Kabasha yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, washoboye kwegukana umwanya wa 4 mu irushanwa ‘Rubavu Intsinzi Celebration’, aho itsinzwe na DC Virunga ya Beken kuri penaliti 3-0.

Muri iryo rushanwa, AS Kabasha yari yasezerewe na AS Kigali iyitsinze kuri penaliti 5-4 nyuma yo kunganya 0-0 mu minota isanzwe y’umukino. Igikombe cyaje kwegukwanwa n’iyo kipe y’abanyamujyi itsinze APR FC kuri Penaliti 3-2.

Abed Mulenda avuga neza i Kinyarwanda, bityo ngo ntiyagorwa na gato no gutoza mu RwandaAbed Mulenda avuga neza i Kinyarwanda, bityo ngo ntiyagorwa na gato no gutoza mu Rwanda

Yari azwi ho gusetsa bagenzi be ariko n'ubu ni umunyamashyengoYari azwi ho gusetsa bagenzi be ariko n’ubu ni umunyamashyengo

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. ngabo

    Kuya 6-09-2017 saa 11:53'

    Ubu se iyi nkuru ije hano gukora iki dukurikije ibyo turimo?

  2. ngabo

    Kuya 6-09-2017 saa 11:53'

    Ubu se iyi nkuru ije hano gukora iki dukurikije ibyo turimo?


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru