RUHAGOYACU.com

Uretse na Tombora, amategeko ya FERWAFA adafite aho yanditse ntaha amahirwe ikipe zo mu cyiciro cya 2 mu gikombe cy’Amahoro

Amakipe atandukanye arajya mu kibuga kuri uyu wa Kabiri no kuwa Gatatu, ahatanira kwegukana igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka. Abenshi bibaza igihe n’ahabera tombora y’amarushanwa nk’aya dore ko ngo kuri bamwe inzira ziba ziharuye kugira ngo hatagira amakorosi akomeye abamo ku makipe amwe mbere yo kugera ku mukino wa nyuma, ariko ibi sibyo tugarukaho uyu munsi. Ahubwo se hari igihe kizagera ikipe y’icyiciro cya kabiri ikegukana iri rushanwa?

Ntagiye kure, reka nifashishe amagambo y’uwahoze ari umutoza w’ikipe ya Rugende FC, ni Muhire Hassan kuri ubu utoza ikipe ya Miroplast FC. Aha, yari amaze gusezererwa na Rayon Sports ku bitego 12-0 mu mikino yombi, asobanura ku byo yari atangaje avuga ko amakipe yo mu cyiciro cya kabiri kwitabira kwayo mu gikombe cy’Amahoro abibona nka formalité (kurangiza umuhango).

“Ubundi mu mategeko y’umupira w’amaguru, division ya mbere ni division senior, division ya kabiri ni division senior, ku Isi yose aho wajya hose, ariko mu Rwanda dufite amategeko adafite aho yanditse mu gitabo cy’umupira, ni ukuvuga ngo division ya kabiri twarayifashe tuyigira division yo kurereramo.”

“Ntabwo ushobora kuvuga ngo abakinnyi batarengeje imyaka 21 bakine muri division senior.”

Kimwe n'abandi batoza batandukanye- Muhire Hassan watozaga Rugende FC (ubu atoza Miroplast FC mu cyiciro cya mbere) amakipe y'icyiciro cya kabiri yitabira igikombe cy'Amahoro abizi ko azavamoKimwe n’abandi batoza batandukanye- Muhire Hassan watozaga Rugende FC (ubu atoza Miroplast FC mu cyiciro cya mbere) amakipe y’icyiciro cya kabiri yitabira igikombe cy’Amahoro abizi ko azavamo

Uko amakipe yo muri D2 yatangiye gukinisha abatarengeje imyaka 21

Mu nama yabereye ku cyicaro cya Ferwafa i Remera mu mpera z’ukwezi k’Ugushyingo mu 2014, hagati ya Perezida wa Ferwafa, Bwana Vincent Nzamwita, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco, Bwana Edward Kalisa n’abayobozi b’amakipe y’icyiciro cya kabiri bagera kuri 20, yasize amakipe asabwe kugira ubuzima gatozi nk’uko byari byasabwe amakipe yo mu cyiciro cya mbere, umuyobozi wa Ferwafa yasobanuriye abari mu nama ko FERWAFA ibabazwa no kubona uburyo amakipe y’icyiciro cya kabiri agorwa no kutagira ubushobozi, amwe muri yo akava mu marushanwa kubera ubushobozi.

De Gaulle yavuze ko ubuyobozi bwa FERWAFA bwegereye MINISPOC, bubasobanurira uburyo icyiciro cya kabiri gifite ikibazo cy’amikoro, no kutagira umuterankunga maze nayo yemera kubatera inkunga mu gihe amakipe aramutse yemeye gukinisha abana batarengeje imyaka 20, agakinisha abakinnyi 3 gusa barengeje iyo myaka.

Amakipe yo mu cyiciro cya kabiri akinisha abakinnyi bakiri bato, agahuzwa n'ayo mu cyiciro cya mbere yo yemerewe n'abanyamahangaAmakipe yo mu cyiciro cya kabiri akinisha abakinnyi bakiri bato, agahuzwa n’ayo mu cyiciro cya mbere yo yemerewe n’abanyamahanga

MINISPOC ntiyubahirije ibyo yumvikanye n’amakipe

Nyuma yaho mu Ukwakira 2015, Bugingo Emmanuel, umuyobozi ushinzwe Siporo muri Minispoc yatangaje ko yarebye igihagararo cy’abakinnyi agasanga amakipe yarabeshye imyaka ndetse nta bufasha bwa Minispoc azabona (bari bemerewe Miliyoni enye n’ibihumbi magana atanu (4,500,000Frw) nubwo mu byangombwa byatanzwe n’amakipe muri Ferwafa, byagaragazaga ko abakinnyi bari mu myaka yasabwe.

Abayobozi b’amakipe ubu babivugaho iki?

Bitandukanye n’abatoza b’aya makipe yo mu cyiciro cya kabiri, mu bayobozi batatu b’amakipe baganiriye na RuhagoYacu, bose basanga gukinisha aba bakinnyi batarengeje imyaka 23 ari byiza ndetse bizamura urwego rw’imikino mu Rwanda, bikanabafasha mu bushobozi bw’amakipe.

“Njye mbona ibi ari byo byiza. Kuko byibura n’abakinnyi bakina bashaka gutera imbere kuko baba bakiri bato. Kandi muri iyi myaka ndahamya ki aribwo hagiye hazamuka abakinnyi benshi bajya muri D1. Kera kuko babaga bakina bakuze, bazaga ari nk’ubuhashyi, bashakira imibereho muri D2 kandi nta mafaranga abayo. Ari ugukama ikimasa. Uretse Bugesera (Ndahinduka Michel), nta wundi mukinnyi nzi wavuye muri D2. Ariko ubu buri mwaka baba bahari.”

“No kuva kera hagikina abakuru byabaga ari uko (gusezererwa batsinzwe byinshi). Nonese kuva ubu hajyaho U23 hari ikipe yari yatsindwa 23?”

“Etoile de l’Est ntiyabitsinzwe hagikina abakuru? None se abenshi bo muri D1 batsinda amakipe ya D2 si ba Nshuti, Djabel, Savio,... ntibafite se iyo myaka ya U23.”

“Muri D2 njye mbona ahubwo dukwiye gushaka ubushobozi, (finance) tukongerera imyitozo abakinnyi bacu.”

Ndahinduka Michel (kuri ubu ukinira AS Kigali) yagiye muri APR FC avuye muri Bugesera yari mu cyiciro cya kabiriNdahinduka Michel (kuri ubu ukinira AS Kigali) yagiye muri APR FC avuye muri Bugesera yari mu cyiciro cya kabiri
Uyu yahamagawe mu ikipe y'igihugu bwa mbere muri Gicurasi 2013 ari mu cyiciro cya kabiri (nk'umukinnyi wa Bugesera FC)Uyu yahamagawe mu ikipe y’igihugu bwa mbere muri Gicurasi 2013 ari mu cyiciro cya kabiri (nk’umukinnyi wa Bugesera FC)

Uburyo amakipe ahuzwamo (tombora) mu gikombe cy’Amahoro buracyemangwa

Mu bindi biranga igikombe cy’Amahoro buri mwaka, harimo kuba amakipe makuru by’umwihariko Rayon Sports na APR FC aharurirwa inzira kugera ku mukino wa nyuma, ndetse yombi akaba adashobora guhura bitari ku mukino wa nyuma mu gihe yaba abashije kurenga ibindi byiciro.

Mu buryo bwa tombora bwakunze kugaragara muri iri rushanwa, harimo gufata amakipe yo mu cyiciro cya kabiri (dore ko akenshi ariyo avamo mbere), akabanza agakuranamo, abashije gukomeza agahura n’ayo mu cyiciro mu buryo umuntu yagereranya no guhuza ikipe yoroshye n’ikipe ikomeye… nka bimwe byabaga mu mwaka ushize, aho ikipe yabaga izamutse mu cyiciro cya mbere yahabwaga ikaze n’ikipe yatwaye shampiyona!

2017- Mu buryo amakipe ahuzwamo (bikitwa tombora iba rimwe gusa), ngo inzira ziba ziharuye kugeza ku mukino wa nyuma ku makipe amwe ndetse Rayon Sports na APR FC ntizishobora guhura uretse kuri finale2017- Mu buryo amakipe ahuzwamo (bikitwa tombora iba rimwe gusa), ngo inzira ziba ziharuye kugeza ku mukino wa nyuma ku makipe amwe ndetse Rayon Sports na APR FC ntizishobora guhura uretse kuri finale


Uko amakipe azahura mu mikino ibanza ya 1/16 mu gikombe cy’Amahoro

Kuwa Kabiri tariki ya 6 Gashyantare 2017

  • Giticyinyoni vs APR Fc (Stade de Kigali, 15:30)
  • Rwamagana City Fc vs Amagaju Fc (Rwamagana, 15:30)
  • Gasabo United vs AS Kigali (Ferwafa, 15:30)
  • Unity Fc vs Bugesera Fc (Indera, 15:30)
  • Kirehe Fc vs Police Fc (Kirehe, 15:30)
  • Heroes Fc vs Musanze Fc (Kicukiro, 15:30)
  • Esperance FC vs SC Kiyovu (Mumena, 15:30)

Kuwa Gatatu tariki ya 7 Gashyantare 2018

  • Sorwathe Fc vs Espoir Fc (Kinihira, 15:30)
  • Aspor Fc vs Rayon Sports Fc (Stade de Kigali, 15:30)
  • Intare Fc vs Marines Fc (Ferwafa, 15:30)
  • Pepiniere Fc vs Gicumbi Fc (Ruyenzi, 15:30)
  • Hope Fc vs Mukura VS (Rutsiro, 15:30)
  • Vision Fc vs AS Muhanga Mumena, 15:30)
  • Etoile de l’Est Fc vs Etincelles Fc (Ngoma, 15:30)
  • Miroplast Fc vs Sunrise Fc (Sade Mironko, 15:30)
  • United Stars vs La Jeunesse (Kabagali, 15:30)

Ese hari ikipe y’icyiciro cya kabiri izegukana iri rushanwa?

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. NSABIMANA Jeandawour

    Kuya 6-02-2018 saa 10:36'

    Murakoze Koko Ibyo Muhadjiri Avuzendemeranya Nawe Niabeho Ambrushanwa Yijonjora Mazizasigara Yihombere

  2. muhajiri

    Kuya 6-02-2018 saa 08:24'

    Ubwo se uretse kwirengagiza, wafata APR na Rayon Sports na za Asport na za Rugende ugashyura mu gatebo ngo nizitombore? Iryo rushanwa nta gaciro rifite. Hagomba kubaho majonjora kugira ngo hazasigare amakipe akwiye koko gutwara igikombe. Niba ikipe zikomeye zivuyemo rugikubira, ni nde wazareba finale ku munsi nyirizina.
    Ahubwo uburyo bikorwa nibyo byiza ikibazo ni uko amategeko abigenda atanditse.

  3. muhajiri

    Kuya 6-02-2018 saa 08:24'

    Ubwo se uretse kwirengagiza, wafata APR na Rayon Sports na za Asport na za Rugende ugashyura mu gatebo ngo nizitombore? Iryo rushanwa nta gaciro rifite. Hagomba kubaho majonjora kugira ngo hazasigare amakipe akwiye koko gutwara igikombe. Niba ikipe zikomeye zivuyemo rugikubira, ni nde wazareba finale ku munsi nyirizina.
    Ahubwo uburyo bikorwa nibyo byiza ikibazo ni uko amategeko abigenda atanditse.

  4. Soso

    Kuya 5-02-2018 saa 20:33'

    Kiki ndakwemeye, aho wibukije abo mu kiciro cya kabiri ko ari bo bitoreye uriya muswa degaulle, Imana yaradufashije turamukira naho ubundi twari kuzababara igihe kirekire, gusa abamushyizeho nabo bazigaye, kuko Ferwafa ni ikigo gikomeye kandi gifitiye abanyarwanda benshi akamaro, kigomba kuyoborwa n’umuntu ufite ubwenge

  5. jelos

    Kuya 5-02-2018 saa 20:10'

    Reka reka Murabaza ibyo muzi nkamwarimu ibyiwacu biracyarimo amayobera

  6. Kiki

    Kuya 5-02-2018 saa 19:14'

    Sibo batoye degaulle bahame hamwe bumve

  7. eliya

    Kuya 5-02-2018 saa 18:22'

    bashake logiciel ikora tombora nkuko ahandi bikorwa ijye ibikora automatiquement.

  8. john

    Kuya 5-02-2018 saa 18:18'

    hhhhh arega hari ibidashoboka ese wowe wabona ngo abana bakine nabanu bakuru gitii kinyoni na APR Rayon na Aspoir. ibyo nibidashoboka cyakoze iyo nimyitozo. ahubwo bazashyireho igikombe cyamahoro cya D2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru