RUHAGOYACU.com

Urubanza rwa De Gaulle rwasubitswe rushyirwa iminsi itatu mbere y’amatora ya Ferwafa

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasubitswe urubanza Nzamwita Vincent De Gaulle na Me Mulindahabi baregwamo ibyaha byo gutanga isoko mu buryo butemewe n’amategeko rwimurirwa tariki ya ya 7 Nzeri 2017.

Tariki 24 Kamena 2016 Mulindahabi Jean Olivier wahoze ari umunyamabanga wa Ferwafa ari kumwe n’abo bareganywa, Nzamwita Vincent De Gaulle Perezia wa Ferwafa na Eng. Adolphe Muhirwa uhagararariye Light Construction and Consultancy Engineers Ltd yari ishinzwe kugenzura ibitabo bikubiyemo ubusabe bw’abifuza kubaka Hotel ya FERWAFA, bashinjwe icyaha cyo gutanga isoko mu buryo butemewe n’amategeko buhanwa n ’ingingo ya 647 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ugufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, icyenewabo cyangwa urwango.

De Gaulle yitabye urukiko rw'ibanze rwa Nyarugungu umwaka ushizeDe Gaulle yitabye urukiko rw’ibanze rwa Nyarugungu umwaka ushize

Nyuma yo gusesengura dosiye y’ubushinjacyaha, ndetse bugashingira k buhamya bwatanzwe na Me Ndagijimana hamwe na Dr Mussa Hakizimana, urukiko rwasanze Me Mulindahabi yaragize uruhare mu gutanga isoko ariha Expert Co kandi yaratse amafaranga menshi bikarangira ahombeje Ferwafa amafaranga arenga miliyoni 200. Urukiko kandi, rukaba rwahamije Eng. Adolphe Muhirwa kuba icyitso muri uyu mugambi.

Nzamwita Vincent De Gaulle, ngo nubwo ari we wasinye ku mpapuro zitanga isoko, ndetse akaba yaranagaragaye mu kanama gatanga amasoko, ngo nta kigaragaza ko yari ari muri uyu mugambi bityo akaba yagizwe umwere mu gihe bagenzi be babiri bakatiwe amezi atandatu.

Nyuma y’isomwa ry’uru rubanza ariko, ubushinjacyaha bwahise bujuririra icyi cyemezo cyo kugira umwere Nzamwita Vincent De Gaulle, maze ni ko gutangiza urubanza bundi bushya, urubanza rwashyizwe mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Aha kandi, Mulindahabi Olivier we warangije igihano cye cy’amezi atandatu, akaba na we ataranyuzwe n’imyanzuro yarwo, cyane ko we yumva ari umwere kuko atashinjwa ibintu byakozwe n’ubuyobozi kandi we yari umukozi gusa. Uyu na we yahise ajuririra iki cyemezo.

Urubanza rw’aba bagabo, byari biteganyijwe ko rucibwa kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Nyakanaga 2017 saa 8:00 za mu gitondo, gusa kudahuza amasaba birangira rwimuwe.

Ku ikubitiro, ubushinjacyaha bwasabye ko amasaha y’urubanza yakwimurwa agakurwa saa mbiri za mu gitondo agashyirwa saa munani (14:00). Aha ariko, aba baburanaga bavuze ko ayo masaha ababahagarariye bari bube bafite urundi rubanza, bityo ko bataboneka. Urukiko rukaba rwahise rwicara rufata umwanzuro wo kwimura urubanza rushyirwa tariki ya 7 Nzeri 2017.

Perezida wa Ferwafa yaraye abuze mu muhango wo guhemba abitwaye neza muri shampiyona, ndetse akaba ataragaragaye Rayon Sports ihabwa igikombe cya shampiyona. Gusa uyu munsi yari yazindukiye ku rukiko rwisumbuye rwa NyamiramboPerezida wa Ferwafa yaraye abuze mu muhango wo guhemba abitwaye neza muri shampiyona, ndetse akaba ataragaragaye Rayon Sports ihabwa igikombe cya shampiyona. Gusa uyu munsi yari yazindukiye ku rukiko rwisumbuye rwa Nyamirambo

Gushyira urubanza tariki ya 7 Nzeri, bisobanuye ko Perezida wa Ferwafa ashobora kuzaburanishwa habura iminsi itatu ngo amatora y’umuyobozi mushya akorwe, dore ko na we ari mu bazaba bahatanira kongera kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Aya matora ya Ferwafa ataravuzweho rumwe ariko, bishobora no kurangira yegejwe imbere, dore ko kuri uyu wa kabiri amakuru agera kuri Ruhagoyacu ari uko hari inama iri bukorwe yo kureba uburyo hatumizwa inteko rusange idasanzwe, iza kwiga ku isubikwa ry’amatora kubera ko yateguwe ku buryo butemewe n’amategeko.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Elia

    Kuya 11-07-2017 saa 00:49'

    bazamukatire nka 10 ans azagaruka yarasubije ubwenge kumurongo .

  2. Sylve

    Kuya 10-07-2017 saa 21:27'

    Degaule Niyitaba Ntazavayo Amahoro,bazamufunge Ntacyo Amaze Numunyamatiku Gusa,ariko Nubundi Ndabona Yiyogoshesheje Gipara Nkuwitegura Kujya Munzu Yimbohe.

  3. nyirabiyimana

    Kuya 10-07-2017 saa 21:08'

    Ariko ruhagowe nawe rero uzatuma tugukuraho icyizere ku nkuru utugezaha muravugango impamvu degore atabonetse rayon ihabwa igikombe ngo nuko yari yitabye urukiko? ibyo muratubeshye rwose kuko igikombe cyatanzwe kuwa gatandatu urwo rukiko rwahamagaje umuntu muri Weekend sinzi ko bibaho yaba ari ubwa mbere bibayeho pe

  4. djumatatu

    Kuya 10-07-2017 saa 15:04'

    Nyamara de gaule ashobora gufungwa abyita ibikino!!!!, niyo mpamvu asigaye yarabuze amahoro muri ino minsi disi, ntakigaragara kubibuga no mubirori, asigaye agaragara munkiko gusa!!!

  5. Habiyakare

    Kuya 10-07-2017 saa 14:02'

    Ubushinjacyaha ndabushyigikiye. Kd tuzatsinda ntakabuza, umunyamabara agakosorwa nako akagororwa.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru