RUHAGOYACU.com

Urutonde rw’abakinnyi 11 bahenze mu Rwanda-Savio mu ntege za Karekezi

Umupira w’amaguru ni kimwe mu byinjiriza amafaranga menshi ababikora hirya no hino ku isi, igihe bagurwa, ayo binjiza se mu bihembo, yewe n’imishahara ihabwa abayobotse uyu mukino wavumbuwe n’abongereza mu mpera z’ikinyejana cya 18, iri hejuru cyane.

Mu Rwanda naho nyuma y’igihe cyaranzwe no gukina benshi bishimisha, bikaba byakuviramo kugabirwa n’abatware mu gihe cyo ha mbere kubera ko uzi guconga agapira, cyangwa ikaba inzira yakugeza ku meza y’abakomeye.

Ibintu ubu byarahindutse, gukina ruhago ni umwuga nk’indi, yewe umwuga wakubeshaho neza kurusha benshi mu rwa Gasabo.

RuhagoYacu, yagerageje kureba mu myaka ishize abakinnyi bashobora kuba baraguzwe amafaranga menshi, nyuma yaho umukinnyi Nshuti Savio Dominique, umwana w’imyaka 21 wakiniraga ikipe ya Rayon Sports, atanzweho akayabo n’ikipe y’umujyi wa Kigali, kuri ubu benshi bari guha utubyiniriro nka Manchester City cyangwa Paris St Germain yo mu Rwanda, kubera ifaranga iri gutanga ku isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi.

Kuri uru rutonde turagaruka ku bakinnyi batanzweho amafaranga menshi n’amakipe y’imbere mu gihugu, ntabwo turagaruka ku mafaranga yagiye agurwa abanyarwanda cyangwa abandi banyamahanga bavuye mu Rwanda bajya gukina hanze yarwo.

Kugura abakinnyi usanga akenshi ari ibanga ku bakinnyi n’amakipe aha mu gihugu, dore ko bamwe batanatinya kuvuga ko ari ibanga, kuko hari amwe aba yarengeye mu yindi mfuruka.

Biragoranye kumenya amafaranga yagurwaga bamwe mu bakinnyi bazaga aha bafite amasura akanganye (urwasaya runini), abanyereje imisatsi kurusha abandi, abakomoka muri Brazil n’ahandi, baciye mu Rwanda mu myaka ishize.

Abagaragara kuri uru rutonde (Bakiriho), benshi RuhagoYacu, yagiye ibabaza koko niba amafaranga avugwa ko baguzwe ari yo, bamwe bakabihakana abandi bakabyemera batabyemera.

RuhagoYacu ikaba yaje kubatondeka, isanga aba bakinnyi bakurikirana muri ubu buryo:

11. Kwizera Pierrot (Rayon Sports-2016)

Uyu mukinnyi uri no mu bagikina muri shampiyona uyu mwaka mu ikipe ya Rayon Sports, ubwo yongererwaga amasezerano umwaka ushize wa 2016, ikipe ya Rayon Sports yamuhaye miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba aza ku mwanya wa 10 mu batanzweho amafaranga menshi n’amakipe y’aha mu Rwanda.

7. Ndayishimiye Eric Bakame (APR FC-2009)

Umuzamu Ndayishimiye Eric Bakame amaze gufasha ATRACO kwitwara neza muri CECAFA ya 2009 yabereye muri Sudan, yaguzwe na APR FC tariki ya 14 Nzeli 2009. Uyu muzamu wifuzwaga cyane n’amakipe yo muri Sudana anarimo El Merreick yakuye amata ku munwa ku mukino wa nyuma, yahawe na APR FC ibihumbi 20 by’amadorali y’amanyamerika.

7. Bokota Labama (2008-APR FC)

Bokota Kamana Labama nyuma yo kwigaragaza cyane mu ikipe ya Rayon Sports hagati ya 2006 na 2008 yaje kugurwa na APR FC muri Kanama 2008, atangwaho na we $ 20,000.

7. Patrick Mafisango (APR FC-2009)

Nyakwigendera Patrick Tebe Mafisango ava mu ikipe ya ATRACO ajya muri APR FC mu mwaka w’i 2009 na we yatanzweho amadorali 20,000 y’amanyamerika. Uyu musore akaba yari amaze imyaka 2 yirukanwe na APR FC.

7. Nshutiyamagara Ismael Kodo-APR FC

Uyu myugariro w’umunyarwanda kimwe n’abandi bakinnyi bari bavuye mu ikipe ya Atraco, bahawe $ 20,000 muri 2009, berekeza mu ikipe ya APR FC.

6. Iranzi Jean Claude (APR FC)

Uyu mukinnyi yerekeje mu ikipe ya APR FC akiri muto cyane, kuko yageze muri iyi kipe 2008 afite imyaka 18 gusa y’amavuko, akaba yaravuye mu ikipe ya Kiyovu Sports.

Jean Claude Iranzi bivugwa ko yatanzweho agera kuri miliyoni 14 harimo miliyoni 8 zahawe Kiyovu Sports, andi agahabwa Esperance, mu gihe nawe afite ayo yasigaranye agera kuri miliyoni 4.

5. Imanishimwe Emmanuel (2016-APR FC)

Uyu mukinnyi waguzwe na APR FC n’ubundi yiharira abakinnyi benshi muri uru rutonde, yatanzweho agera kuri miliyoni 15.5 y’amafaranga y’u Rwanda.
Imanshimwe batazira Mangwende, yahawe miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda (asanga andi $ 2000 yari yahawe yokwifashisha mbere), ikipe ya ASPOR ihabwa miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda, na Rayon Sports ihabwa andi nkayo.

4. Haruna Niyonzima (2007- APR FC)

Nyuma y’umwaka umwe mu ikipe ya Rayon Sports, akagaragaza impano idasanzwe, APR FC yemeye kwishyura umwaka umwe wari usigaye mu masezerano ye.
Iyi kipe yatanze agera kuri miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda kuri uyu mukinnyi wo hagati iyaha Rayon Sports, na we iza kumugenera miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda.

3. Mugiraneza Jean Baptiste(APR FC-2007)

Migi na we yaje mu ikipe ya APR FC akurikiranye na Niyonzima Haruna. Aba bakinnyi 2 babonwagamo ahazaza ha ruhago ya hano mu Rwanda, APR FC yemeye kumena ikigega, ibishyuraho amafaranga atari macye.

Mugiraneza wari ufitanye amasezerano na Kiyovu Sports, iyi kipe ye yahawe miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba ari nayo kipe muri iri hinduranya ry’abakinnyi yinjije amafaranga menshi, ku mukinnyi waguzwe n’ikipe y’imbere mu gihugu.
Migi, akaba na we yarahawe agera kuri miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda na APR FC, yose hamwe akaba miliyoni 17 z’amafaranga y’u Rwanda.

2. Nshuti Savio Dominique (AS Kigali-2017)

Uyu mukinnyi w’imyaka 21 we, abenshi barakibuka ibyo atanzweho kuko ari muri iyi mpeshyi, ahinduye ikipe.

Savio yahawe miliyoni 16 z’amafaranga y’u Rwanda, anahabwa imodoka ifite agaciro ka miliyoni zigera kuri 14 (Ugenekereje), akaba yaraguzwe miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda, agasinya amasezerano y’imyaka 3.
Ushaka kuzagura Savio Nshuti, akaba agomba kumukura muri AS Kigali yishyuye agera kuri miliyoni 70 z’amafaranga y’u Rwanda.

1. Karekezi Olivier (APR FC-2011)

Umwe mu bakinnyi beza u Rwanda rwagize nyma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu w’i 1994.

Uyu mukinnyi wamenyekanye akinira APR FC, yaje kuyivamo ajya gukomereza ku mugabane w’i Burayi muri Scandinavia.

Agaruka mu Rwanda, ikipe ya APR FC ikaba yaramutanzeho miliyoni 35 z’amafaranga y’u Rwanda. Mu minsi ishize ubwo yari mu Rwanda, uyu musore RuhagoYacu yamubajije niba ari ukuri koko, yaratanzweho amafaranga angana uku, avuga ko atazavuga amafaranga yaguzwe, ariko yishimira ibyo iyi kipe y’ingabo z’igihugu yamutazanzeho.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Etsou

    Kuya 3-07-2017 saa 08:02'

    Banyamakuru baruhagoyacu,mujye mugenzura igitekerezo cy’umuntu cyoye kujyakigaruka inshuronyishi.Urugero,igitekerezo cy’Alphonse .

  2. aimable

    Kuya 2-07-2017 saa 10:08'

    ubundi Ferwaf ikora amakosa ntakipe ijyana na academie yayo muri Championa kd APR irikumwe na academie yayo rayon sport

  3. Alphonse Ndikubwimana

    Kuya 1-07-2017 saa 11:48'

    Bavandimwe, kuki mutukana koko? Ibi ntabwo ari byo. Nk’umuntu utakaza igihe cye atukana aba avunikira iki? Nta kipe 1 ikora federation. Twese turuzuzanya

  4. Alphonse Ndikubwimana

    Kuya 1-07-2017 saa 11:48'

    Bavandimwe, kuki mutukana koko? Ibi ntabwo ari byo. Nk’umuntu utakaza igihe cye atukana aba avunikira iki? Nta kipe 1 ikora federation. Twese turuzuzanya

  5. Alphonse Ndikubwimana

    Kuya 1-07-2017 saa 11:48'

    Bavandimwe, kuki mutukana koko? Ibi ntabwo ari byo. Nk’umuntu utakaza igihe cye atukana aba avunikira iki? Nta kipe 1 ikora federation. Twese turuzuzanya

  6. Alphonse Ndikubwimana

    Kuya 1-07-2017 saa 11:48'

    Bavandimwe, kuki mutukana koko? Ibi ntabwo ari byo. Nk’umuntu utakaza igihe cye atukana aba avunikira iki? Nta kipe 1 ikora federation. Twese turuzuzanya

  7. Alphonse Ndikubwimana

    Kuya 1-07-2017 saa 11:48'

    Bavandimwe, kuki mutukana koko? Ibi ntabwo ari byo. Nk’umuntu utakaza igihe cye atukana aba avunikira iki? Nta kipe 1 ikora federation. Twese turuzuzanya

  8. Alphonse Ndikubwimana

    Kuya 1-07-2017 saa 11:48'

    Bavandimwe, kuki mutukana koko? Ibi ntabwo ari byo. Nk’umuntu utakaza igihe cye atukana aba avunikira iki? Nta kipe 1 ikora federation. Twese turuzuzanya

  9. Alphonse Ndikubwimana

    Kuya 1-07-2017 saa 11:48'

    Bavandimwe, kuki mutukana koko? Ibi ntabwo ari byo. Nk’umuntu utakaza igihe cye atukana aba avunikira iki? Nta kipe 1 ikora federation. Twese turuzuzanya

  10. Alphonse Ndikubwimana

    Kuya 1-07-2017 saa 11:48'

    Bavandimwe, kuki mutukana koko? Ibi ntabwo ari byo. Nk’umuntu utakaza igihe cye atukana aba avunikira iki? Nta kipe 1 ikora federation. Twese turuzuzanya

  11. 1 | 2 | 3 | 4


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru