RUHAGOYACU.com

Usengimana Dany yerekeje mu ikipe ya Singida ku mafaranga arenga miliyoni 100

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, akaba n’umukinnyi w’ikipe ya Police FC mu cyiciro cya mbere mu Rwanda, Dany Usengimana yamaze kunvikana n’ikipe yitwa Singida United yo muri Tanzania, kuyikinira imyaka 2.

Uyu musore uyoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, akaba yamaze kunvikana n’iyi kipe kuyerekezamo umwaka utaha w’imikino, aguzwe miliyoni zirenga 100 z’amafaranga y’u Rwanda.

Amakuru yizewe agera kuri RuhagoYacu avuga ko uyu mukinnyi aragurwa $ 100, 000 birashyikirizwa ikipe ya Police FC, we akazahabwa agera ku $ 40,000 uyu mwaka w’imikino urangiye.

JPEG - 217.3 kb
Dany Usengimana aratangwaho arenga miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda

" Ikipe ya Police FC yamaze kwemera ibyo ikipe ya Singida ibaha, na Dany Usengimana yamaze kubyemera, akaba agomba kujyayo shampiyona irangiye mu Rwanda," Uwaganiriye na RuhagoYacu utashatse ko amazina ye atangazwa.

Singida n’ikipe yazamutse mu cyiciro cya mbere muri shampiyona yo muri Tanzania, ariko izamukana imbaraga nyinshi, kuko yahise igura umutoza w’umuholandi Hans Pluijm watozaga Yanga, ikaba iri no kugura abakinnyi bakomeye muri aka karere.

Aganira na RuhagoYacu Usengimana Dany, yirinze kugira byinshi avuga kuri iyi kipe, ariko yemera ko bamwegereye bakaganira, kandi akabona ari ikipe ifite gahunda.

" Umuyobozi w’ikipe ya Singida yaranyegereye turavugana, mubwira ko mfite amasezerano y’imyaka 2 muri Police bagomba guca ku ikipe, barayegera, nta byinshi bindi navugaho," Usengimana Dany aganira na RuhagoYacu.

" Gusa nabonye rwose banshaka cyane, kandi nanjye ibyo nabasabye ngo mbe najya kubakinira nabonye biteguye kubitanga."

Amakuru yizewe agera kuri RuhagoYacu avuga uyu musore azajya ahembwa $2,500 buri kwezi, akazahabwa kandi inzu yo kubamo, bakamuha n’imodoka imutwara.

JPEG - 432.1 kb
Umuholandi Hans Pluijim yamaze gusinya amasezerano y’imyaka 2

Ibinyamakuru byinshi byo mu gihugu cya Tanzania, bikaba byemeje ko uyu musore yamaze kugurwa na Singida United, ari nako umutoza Hans avuga ko Dany yamaze gusinya amasezerano y’imyaka 2 muri iyi kipe.

Usengimana Dany yatsinze ibitego 17 umwaka ushize w’imikino, akaba ari we rutahizamu watsinze ibitego byinshi. Gusa FERWAFA yaje kuvuga ko ari 16, imukuraho igitego 1 ku mpanvu zitazwi neza, arangiza anganya na Hakizimana Muhadjili.

Uyu mwaka Usengimana Dany ni we uyoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona, aho amaze gutsinda ibitego 14 mu mikino 22 ya shampiyona.

JPEG - 41.1 kb
Abakinnyi 2 iyi kipe yaguze muri Dynamos, basanzwe banakinira ikipe y’igihugu ya Zimbabwe

Uyu mukinnyi ariyongera ku bandi basore baguzwe n’iyi kipe bakomeye, barimo abanya Zimbabwe 3, uwitwa Elisha Muroiwa na Wisdom Mtasa bakiniraga Power Dynamos n’undi witwa Tafadwa Kutinyu wakiniraga Chicken Inn.

Usengimana Dany w’imyaka 21 y’amavuko, amaze imyaka 2 muri Police FC, akaba yarayigezemo avuye mu Isonga.Uyu waka akaba yari yongeye indi myaka 2 mu ikipe ya Police FC. Dany asanzwe kandi ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu, Amavubi.

JPEG - 161.6 kb
Asanzwe ari umwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu

Singida United yatwaye shampiyona y’icyiciro cya 2 uyu mwaka, ikaba izaba ibarizwa mu cyiciro cya mbere muri shampiyona ya 2017/18. Ikinira imikino yayo ya shampiyona kuri Namfua Stadium, iherereye mu ntara ya Singida.

JPEG - 98.4 kb
Yari ikipe isanzwe ibarizwa mu cyiciro cya 2, ariko uyu mwaka yabonye amafaranga menshi, irashaka kwiyubaka kurushaho
JPEG - 50.2 kb
Imodoka iyi kipe igiye kujya igendamo
Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Dushime Valentin

    Kuya 16-04-2017 saa 17:41'

    ah apr izasohok tu

  2. Ineza Sango Gentil

    Kuya 16-04-2017 saa 00:18'

    Apr Ibure Kujy Musok Ry Mu Karere Izahora Ai Star A Domicile

  3. PETER

    Kuya 15-04-2017 saa 21:54'

    APR Ifite Abanyamaha Benshi Abarundi Na Abagande None Ngoyirangayeho Ubundise Yagura Dany Champion Nicyamahoro Nibyareyo Police Irabacaho Izasohokere Igihugu Mwemuzarinda Urugo.

  4. Musesenguzi

    Kuya 15-04-2017 saa 12:44'

    Congs Dany, ariko ni ugukora cyane!
    N’abandi barebereho ko bishoboka!

  5. igendere

    Kuya 15-04-2017 saa 11:00'

    APR iyo tuba dufite gahunda uyu Umwana ntaba aducitse.Ubwo se tuzagura abarundi twongere tubabatize?

  6. mgm

    Kuya 15-04-2017 saa 10:04'

    igikona kizongere gikangishe amafranga!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru