RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 25-07-2017 saa 25:22'  -  Djihad agiye kwerekeza mu igeragezwa mu Budage  |  Yanditswe kuya 25-07-2017 saa 24:36'  -  Miroplast FC yazanye umutoza mushya wayisezeranyije kuyubakiramo izina  |  Yanditswe kuya 25-07-2017 saa 22:29'  -  Rayon Sports yatangiye imyitozo mu ishusho nshya (Amafoto)  |  Yanditswe kuya 25-07-2017 saa 16:15'  -  Rayon Sports yatangiye imyitozo yitegura urugendo izagirira muri Tanzania  |  Yanditswe kuya 24-07-2017 saa 25:47'  -  Breaking News: Kwizera Olivier yasinye amasezerano muri Free State ya Africa y’Epfo
Uwagurishije Faruk Miya mu Bubirigi, yazaniye As Kigali rutahizamu wa munani
Print Comments: 11 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Rutahizamu wa Uganda Cranes Frank Kalanda, abaye umukinyi wa karindwi ikipe ya As Kigali iguze ngo azayikinire umwaka utaha wa shampiyona, ni nyuma yo kwemeranya kuzayikinira umwaka utaha wa shampiyona.

Uyu musore waciye mu makipe ya Uganda Revenue Authority na Vipers zo muri Uganda, hamwe na Free States yo muri Afurika y’epfo, yageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Nyakanga azanye n’umuhagarariye Patrick Gakumba.

Frank Kalanda w'imyaka 26 yarangizanyije na As KigaliFrank Kalanda w’imyaka 26 yarangizanyije na As Kigali

Aganira n’itangazamakuru, Gakumba Patrick ushinzwe gushakira akaryo uyu Frank Kalanada, yatangaje ko As Kigali ibonye rutahizamu mwiza.

“Icyo navuga ni uko As Kigali ibonye rutahizamu ukomeye. Mu myaka ibiri tumaze dukorana yagiye aba umwe mu batsinze ibitego byinshi muri Uganda”.

Nge namubazaniye namwizeho kuko ni akazi nsanzwe nkora(kugurisha abakinnyi). Faruk Miya ajya mu Bubirigi nabigizemo uruhare, Iranzi Jean Claude ni nge wamujyanye, Thomas Ulimwengo ni nge umugurisha n’abandi n’abandi”.

Shampiyona y’u Rwanda igiye kujya ku rundi rwego kubera abakinnyi bakomeye bayijemo. Ni byiza ku mupira w’igihugu”.

Gakumba Patrick yiteguye kuzana abakinnyi benshi mu RwandaGakumba Patrick yiteguye kuzana abakinnyi benshi mu Rwanda

Frank Kalanda bita ‘Machette uvuga make, yavuze ko ari inshuro ya mbere ageze mu Rwanda, gusa ko yizeye ko azabyitwaramo neza kubera impano ye. Uyu abaye umukinnyi wa karindwi As Kigali iguze, inyuma ya Nshuti Dominique Savio bakuye muri Rayon Sports, Ngama Emmanuel wavuye muri Mukura, Ishimwe Kevin wavuye muri Pepiniere FC, Ngandu Omar wavuye muri APR FC, Jimmy Mbaraga wavuye muri Marines ndetse na Ndarusanze Jean Claude wavuye mu Burundi.

By’umwihariko, Flank Kalinda akaba anabaye rutahizamu wa munani iyi kipe izifashisha umwaka utaha wa shampiyona, ni nyuma ya Sebanani Emmanuel Crespo, Ndahinduka Michel , Tchimanga Papy na Mubumbyi Bernabe bari basanganywe, ndetse na Ngama Emmanuel Ndarusanze Jean Claude na Jimmy Mbaraga iyi kipe yarangije gusinyisha.

Kalanda asanzwe anakinira ikipe y'igihugu ya UgandaKalanda asanzwe anakinira ikipe y’igihugu ya Uganda

nyirabizeyimana Kuya 12-07-2017 saa 21:19'

Muzambabsrire uyu mwaka wa 2017/2018 nurangira buriwese azibuke ibitekerezo yatanze maze yishime cyangwa yigaye ajye mugahinda ikibazo muko aba rayon mpita mbabura nkuko byagenze igihe espoir yabagiraga 2-1bagahita baburirwa irengero sha ntimuzongere kwitsimba bana

MANUCO Kuya 12-07-2017 saa 14:21'

Ndabona MuSESENGUZI yongeye kubona amagambo nyuma yo kwibikaho ibikombe byose nkuko yahoraga abivuga.
Guys APR FC muyireke ibyayo irabizi mwe mukore ibyanyu kko mwese mugiye gukinira igikombe mutakozaho n’imitwe y’intoki

MANUCO Kuya 12-07-2017 saa 14:21'

Ndabona MuSESENGUZI yongeye kubona amagambo nyuma yo kwibikaho ibikombe byose nkuko yahoraga abivuga.
Guys APR FC muyireke ibyayo irabizi mwe mukore ibyanyu kko mwese mugiye gukinira igikombe mutakozaho n’imitwe y’intoki

FTR Kuya 12-07-2017 saa 10:45'

Elyse uravuga ngo apr nta gahunda ifite kandi as kigali iri kubagurira abakinnyi beza

simon Kuya 12-07-2017 saa 09:53'

ariko EMMa ubwo wirengagijeko APR ari umwami wa ruhago mu Rwanda???

bshshs Kuya 12-07-2017 saa 08:27'

Ndabona AS Kigali yavuye hasi,ubanza umwaka utaha bizagwnda neza noneho. Uretse ko bogoye ngo AS Kigali itware igikombe cya championat. Kipe ikina ntawe ikinira yiyiyogeza,yatsindwa yatsinda mu mujyi ubuzima mu mugi bukaba ubusanzwe bicw intege abkinnyi.

nyirabizeyimana Kuya 12-07-2017 saa 06:56'

Sha uko imvura ihinze siko igwa as kigali ntacyo nyijeje ahubwo uraje wumve umwiryane mubakinnyi , mubatoza, no mubuyobozi ahubwo birinde guhubuka birundaho abakina umwanya umwe sha gutwara igikombe kuri as kigali ninzozi no nese abataka nibo bazadefanda ninabo bazakina nkaba mediateur? Ubintu ni magirirane igikombe cyuyu mwaka uwagicikana apr namukurira ingofero nubwo itamo kugura abakinnyi ariko mwibukeko ntanabayisohokamo ari abakinnyi but bumbiye hamwe baziranyi naho abirirwa basakuza kuri politike ya apr yo gukinisha abanyarwanda gusa basakuriza ubusa kuko na rayon yabakoresheje bakanayihesha igikombe ntigigeze itsinda narimwe apr kdi mwibukeko yatwaye icya pres season, icyintwari, nicyamahoro itsinze izo zose zikiresha abanyamahanga

emma Kuya 12-07-2017 saa 05:50'

Nubwo yagura messi ntacyo bivuze ngo ishaka igikombe?ntacyo yabona naho mwe mufana barafinda fc mwiciraguraho ngo ntamwataka mwazagiye kubitsinda ntimuhari?cg mugafana izitsinda ntizihari?cg mukiyahura nyabarongo ntihari?mwabura nakimwe muhitamo?

musesenguzi Kuya 12-07-2017 saa 04:50'

Reka mbibabwire hakiri kare:
Umwanya wa hafi APR ishobora kugira ni uwa Kane umwaka utaha wa shampiyona.
1. Rayon
2. AS Kigali
3. Police
4. APR

Izindi zikarwana no kutamanuka.

simon Kuya 12-07-2017 saa 04:25'

dore championa!!! nandi makipe nagure ,umwaka utaha APR fc niyisanga kumwanya wa13 nibwo abayobozi bayo bazahumuka bakamenya kugura abakinnyi beza

1 | 2

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)