RUHAGOYACU.com

Uwagurishije Kasirye agiye gutwara Ali Niyonzima muri Zanaco

Umukinnyi wa Mukura Victory Sports Ally Niyonzima byavugwaga ko yamaze kurangizanya n’ikipe ya Rayon Sports FC agiye kwerekeza mu ikipe ya Zanaco yo muri Zambia, gukora igeragezwa.

Uyu musore wiyerekanye cyane uyu mwaka w’imikino, akanajya mu bakinnyi 11 beza batowe muri shampiyona ya 2016/2017, arerekeza muri Zanaco kuri uyu wa kabiri, afashijwe na Ronnie Santos wagurishije Kasirye muri DCMP.

Umunyamabanga mukuru wa Mukura VS yabwiye RuhagoYacu ko ari byo, kuko baganiriye nawe, akabasaba ko uyu musore yajya gukora igeragezwa, yashinwa n’iyi kipe ifite igikombe cya shampiyona muri Zambia, agahita asinya amasezerano.

Niyonzima Ali yaganiriye na Rayon Sports baranunvikana, ariko iyi kipe ikaba itarigeze yunvikana na Mukura VS nk’uko Ali Niyonzima yabibwiye RuhagoaYacu.

Uyu musore wari mu ikipe y’igihugu yitegura umukino wa CHAN, akaba yamaze gusaba uruhushya kugira ngo ajye i Lusaka gukora igeragezwa.

Zanaco FC yari mu irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo, ikaba yaseserewe mu mpera z’icyumweru gishize, itsinzwe na Wydad Casablanca, ibura tike ya 1/4.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Iniesta

    Kuya 12-07-2017 saa 11:01'

    Burya isoko ry’abakinnyi ntirizabateranye, inkuru zaryo ni nka zimwe z’umukobwa uvuga ngo baramubeshyera ntabwo atwite, utegereza amezi 9 igisubizo kikigaragaza. Namwe mwakwihanganye shampiyana igatangira ko aho runaka yaguzwe tuzahabona tudatukanye

  2. degaulle

    Kuya 11-07-2017 saa 21:35'

    Ariko se rayon bite.Ngo ntimushimwa kabiri ubwo ako kajagali muhorana n’ak’iki ?
    Ngo mwaguze umukinnyi mutumvikanye n’ikipe,ubundi ngo uwo mwaguze yagiye.Ubwo ayo mafaranga arapfa iki nayo adahari muzi ikibazo mufite cyo kumara amezi n’amezi mutanahemba abakinnyi bakatubihiriza rimwe na rimwe bigeze aharyoshye.Kugeza naho dukeka ko haba harimo ruswa.Mwakosoye rayon ikagumana umurongo.Umugabo iyo yiyemeje ntiyisubira.Muhagarare gitwari mureke kryanira muri equipe.Muraterwa namwe mukitera.

  3. niga

    Kuya 10-07-2017 saa 22:10'

    Ali niyonzima niyigendere acike uburozi bwareyo

  4. hhhhh

    Kuya 10-07-2017 saa 22:07'

    hhhhhh narabivuze ko abareyo Bose basaze nigute abayobizi basinyisha umukinnyi utararangiza amasezerano muyindikipe yakiniraga wanarangiza ukabitangaza mwitangaza makuru kandi utaravugana nikipe yakiniraga??

  5. Munyensanga Bosco

    Kuya 10-07-2017 saa 16:25'

    gasenyi muratangaje muvuga ngo umukinnyi mwamusinyishije mwamusinyishije ryari mwe murusha amafranga mukura ahubwo ko muyirusha ubucakura mushyire ballo hansi bana.

  6. kaka

    Kuya 10-07-2017 saa 15:07'

    UYU ALLY AZI UMUPIRA ARIKO DISCIPLINE YE IGERWA KUMASHYI, IKINDI NTAJYA YICARA HAMWE, UBU NTABONA KUGUMA HAMWE AHO BIGEJEJE PIERROT.

  7. Jimy

    Kuya 10-07-2017 saa 15:01'

    umukinnyi wese ushaka kugurwa menshi asigaye avuga ko Rayon imushaka kuko bazi ko ariyo ireba impano umuntu afite hakiri kare.

  8. Vava

    Kuya 10-07-2017 saa 14:40'

    Ariko nkubu Reyon Sport yabuze iki gituma uwo Ally ntibatubwiyeko yasinye ngo na Mukura bakayiha cash?narabyiyumviye nijwi rya Gakwaya Olivier Secretaire waReyon Sport?Ese ubundi ndabaza Manzi Thiery Kakure mugni fabrice na Bakame habuze iki ngo badutangarize uruhande babarizwamo?Ikindi nizo recruitement bari gukora nugutubura?ibaze nawe ngo nyandwi Sadamu ngo habimana yousuf Sha usibye Rutanga wenyine abandi nukutubeshya?

  9. Vadame

    Kuya 10-07-2017 saa 13:48'

    Yewega Cesar na banyibye fc nuko muzahora mumitwe yanyu hakenewe ko bahakoropa cg bakabajyana mu itorero naho ubundi ibyanyu bizashira ari uko isi nayo ishize

  10. dieudonne

    Kuya 10-07-2017 saa 13:23'

    ruhagoyacu.com muri inyuma sana muri updates. uwo mwana yageze muri RAYON SPORTS na championat itararangira none namwe muri kuzana udukuru tudashinga? hahhhh!!!! umunyamakuru muzima aganira n,umuntu runaka ku giti cye utanazi iyo biva niyo bijya ugahita upostinga inkuru!!!! urababaje disiii

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru