RUHAGOYACU.com

Uwahoze atoza abanyezamu ba APR FC yerekeje muri Mukura

Uwahoze ari umutoza w’abanyezamu mu ikipe ya APR FC, wanatoje mu ikipe y’Isonga FC; Mugabo Alex yamaze kugirwa umutoza mushya w’abanyezamu mu ikipe ya Mukura Victory Sports nk’uko amakuru agera kuri RuhagoYacu abivuga.

Mukura Victory Sports imaze iminsi yifuza umutoza w’abanyezamu nyuma yaho Muhabura Radjab yerekeje muri Musanze FC.

Iyi kipe yifuzaga kandi umutoza w’abanyezamu mu ikipe y’Amagaju; Ndaruhutse Djabil wongereye amasezerano y’imyaka ibiri kuwa Kane.

Amakuru agera kuri RuhagoYacu ni uko iyi kipe yamaze kwemeza Mugabo Alex nk’umutoza mushya w’abazamu b’iyi kipe.

Mugabo Alex yabaye umutoza w’abazamu mu ikipe ya APR FC hagati ya 2015 na 2016, avuye mu Isonga FC, asimburana kuri uyu mwanya na Mugisha Ibrahim wari wahawe umwanya muikipe y’igihugu.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Bet

    Kuya 20-08-2017 saa 23:40'

    Gasenyi abafana benshi bayimariki... Ngo mwatwaye igikombe.. Haha...imikino yaduhuje muri championnat yagenze gute...

  2. John

    Kuya 19-08-2017 saa 20:40'

    Kuki muvuga nabi buri gihe? ESE amakipe mufana atuma mwangana ? niba ari ibyo byanyu muzabivemo mubiturekere ? Gukunda Rayon ntibyatuma ubwira nabi Umufana was APR cg NGO niba ukunda APR uvuge nabi abafana ba Rayon. Dushaka abafana bavugana neza nyuma
    y’ibibera mu Kibuga mugahana Pole uwatsinze akagurira uwatsinzwe nk’inshuti. ibyo guterana amagambo ni ubuswa

  3. ema

    Kuya 19-08-2017 saa 14:12'

    Rayon c hano bayivuze hehe?yabarwaje umutwe ariko uzi equipe icyennye ikagutwara igikombe?ubwo biba bivuzeko uri indangare ubundise iyo murebye ubona mucyiziki iyo barafinda yawe ifashwa na reta rayon nitwe tuyimenya na diara uvuga niba ari turiya dufaranga bashaka koko tayari yaje ubu ikiyoni bagihaye abafana cyajya kirya rimwe kumunsi abirasi .com

  4. knc

    Kuya 19-08-2017 saa 10:53'

    Mumenye ibyanyu!

  5. Gasagure onesphore

    Kuya 19-08-2017 saa 09:11'

    Ariko Hategekimana ashobora kuba atazi gusoma peee!!! Wowe baravuga ko ikipe yacu Mukura yabonye umutoza mushya, aho kugirango ubitangeho igitekerezo ukigira muri Gasenyi!!! Urwo ni urwango wifitemo, ntabwo ari ubusportif peeeeeeeeee, nutabyivanamo uzababara urinde upfa utigeze ubabarirwa. So, tugerageze tujye dutanga ibitekerezo kunkuru duhawe, twe gutandukira, kuko ngo URUCIRA MUKASO RUKICA NYOKO.

  6. mugenzi

    Kuya 19-08-2017 saa 07:57'

    Harya wowe udacyennye urinde? ufite icyise?ugeze kukise?umbabarire utantera kuvuga nabida reka nishimirire ruhago yacu ratamwarakoze kutuzanira ururubuga,u are smart in mind.

  7. Bamboo

    Kuya 19-08-2017 saa 07:48'

    Nibyo rwose Muhabura Radjab niyegere bagenzi be nka Bisoke, kalisimbi na Sabyinyo bahereye hariya i Musanze

  8. salsa

    Kuya 19-08-2017 saa 07:17'

    ariko nkawe wiyise hagenimana ubonye titre ya Gasenyih? kuburyo wavuga NGO ubucyene burabishe nibagusaba Frw yo kugura Dials uzayabime sibyo ureke kwibabariza ibitekerezo sibyo??

  9. Hagenimana

    Kuya 19-08-2017 saa 02:08'

    Gasenyi ubucyene yifitiye nonengo irashaka Diala yihorere izarogereta rekanicecekere.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru