RUHAGOYACU.com

Uwakiniye Amavubi U17 afungiwe mu Bwongereza azira gucuruza ibiyobyabwenge

Seff Murenzi, umwe mu bari bagize ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 (Amavubi U-17) yakinnye imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi yabereye muri Mexique, yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri azira gucuruza ibiyobyabwenge mu Bwongereza.

Murenzi ni umwe mu bari bagize ikipe y’igihugu Amavubi U-17 Emery Bayisenge yari abereye kapiteni bajya mu mikino y’igikombe cy’Isi mu 2011, gusa uyu musore ni umwe mu bataragiriwe ubuntu bwo gukina.

Ikipe y'ingimbi ya Coventry Sphinx FC ni yo Seff Murenzi yakiniragaIkipe y’ingimbi ya Coventry Sphinx FC ni yo Seff Murenzi yakiniraga

Uwo musore ubu ufite imyaka 21, wiberaga mu mujyi wa Coventry aho yakinaga mu ikipe y’abana yitwa Chapelfield Colts, yakomeje kuba mu ikipe y’igihuguy’ingimbi no mu 2012, ubwo bakinaga amajonjora y’imikino nyafurika (African Youth Championships) yabaye mu 2013.

Coventrytelegraph na ITV dukesha iyi nkuru ivuga ko uwo musore yaje kwishora mu gucuruza ibiyobyabwenge muri uwo mujyi, aza no gufatwa n’inzego z’umutekano ndetse anemera ibyaha umunani yaregwaga, none Urukiko na rwo rwamuhamije ibyo byaha bishamikiye ku gucuruza heroine na cocaine, rumuhanisha igifungo cy’imyaka ibiri n’amezi urwenda.

Imwe mu mafoto yaranze Murenzi Seff mbere yo gutabwa muri yombiImwe mu mafoto yaranze Murenzi Seff mbere yo gutabwa muri yombi

Andrew Bell wunganiraga Murenzi mu rubanza, yabwiye urukiko ko Umukiliya we yatangiye gucuruza ibiyobyabwenge bitewe n’uko hari umuntu witwa Kevin yari abereyemo umwenda w’Amayero 200, akaba yari yarabuze ubwishyu, bityo akamubwira ko yamwishyura ari uko acuruje ibiyobyabwenge.

Murenzi yafashwe n’inzego z’ubutasi biciye ku mupolisi witwa Matt wahawe nomero y’uwo musore w’Umunyarwanda, ayihawe na bamwe mu bari bakurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge.

Murenzi yari amaze kugira imyaka 21Murenzi yari amaze kugira imyaka 21

Uwo mupolisi ngo yahamaye Murenzi inshuro umunani (8) amusaba ‘brown’ (akazina bahimba heroine), mu gihe cocaine yo bayita ‘20Rock’.

Murenzi yaje kwemera guhura na Matt akajya amuha ibiyobyabwenge, ari na ko bamufotora atabizi, nyuma aza kugabwaho igitero na Polisi aho yabaga muri Coventry ahita afatwa atyo kuwa 29 Nzeri 2016.

Murenzi ni umwe mu basore bashoboraga kuzagira icyo bamarira u Rwanda mu mupira w’amaguru, dore ko ubwo yari afite imyaka 15 gusa yatsindiye ibitego 53 ikipe ya Chapelfield Colts yakinagamo mu mujyi wa Coventry.

Murenzi mu ikipe y'abana bo mu mujyi wa CoventryMurenzi mu ikipe y’abana bo mu mujyi wa Coventry

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Izindi nkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!