RUHAGOYACU.com

Uwari Umunyabanga mukuru wa FERWAFA yasimbujwe uwari ushinzwe imari n’ubutegetsi

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyizeho Umunyamabanga mukuru w’agateganyo, usimbura Uwamahoro Tharcille Latifah wasoje amasezerano ntiyongerwe andi kubera ibibazo yagiye agirana na Nzamwita Vincent ‘Degaule’.

Babicishije ku rubuga rwa Internet, ubuyobozi bwa FERWAFA bwatangaje ko Habineza Emmanuel wari ushinzwe Imari n’ubutegetsi muri iryo shyirahamwe, ari we Munyamabanga mukuru w’agateganyo kugeza igihe hazabonekera uwegukana ako kazi mu buryo buhamye.

Uwamahoro Tharcille Latifah yagaragaje ko akorerwa igisa n'iyicarubozo n'umuyobozi we Nzamwita Vincent 'Degaule'Uwamahoro Tharcille Latifah yagaragaje ko akorerwa igisa n’iyicarubozo n’umuyobozi we Nzamwita Vincent ’Degaule’

Kuwa 31 Mutarama 2017 ni bwo Perezida wa FERWAFA, Nzamwita Vincent Degaule yandikiye Uwamahoro amwibutsa ko kontaro ye izarangira kuwa 31 Mutarama 2018, uwo ukazaba ari wo munsi wa nyuma yicaye mu biro by’Ubunyamabanga bukuru bw’iryo shyirahamwe.

Umwaka umwe Uwamahoro Tharcille Latifah yamaze ari Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA ashobora kutazawibagirwa mu mateka ye, kuko waranzwe no kutavuga rumwe na Nzamwita Vincent, ibi bikagaragazwa n’amabaruwa atandukanye bagiye bandikirana.

Zimwe muri zo ni nk’iyo Perezida wa FERWAFA, Nzamwita yandikiye Uwamahoro nk’Umunyamabanga mukuru, amusaba ibisobanuro ku makosa amushinja ko yakoze ku mukino wa Super Cup wabereye i Rubavu kuwa 23 Nzeri 2017.

Uwo mukino waratangiye ariko ntiwarangira, aho amatara yazimye ubugira kabiri mu gice cya mbere ariko noneho byagera ku munota wa 63 ahita azima burundu, bituma umukino uhagarikwa, nyamara Rayon Sports yari yamaze gutsinda ibitego 2-0.

Ibaruwa isubiza iyo yandikiwe asabwa ibisobanuro, ni yo yagaragaje neza uburemere bw’ubushyamirane cyangwa kutavuga rumwe hagati ya Nzamwita na Uwamahoro, aho uyu Munyamabanga yavuze ko Umuyobozi we amukorera igisa n’iyicarubozo.

Nzamwita Vincent 'Degaule' wakuyemo kandidatire mu matora aheruka, ni we Perezida w'agateganyo wa FERWAFA kugeza igihe hazatorerwa undiNzamwita Vincent ’Degaule’ wakuyemo kandidatire mu matora aheruka, ni we Perezida w’agateganyo wa FERWAFA kugeza igihe hazatorerwa undi

Mu kwisobanura mu ibaruwa yo kuwa Kabiri tariki 24 Ukwakira 2017, hari aho Uwamahoro yagize ati ati “ Nyakubahwa Perezida,mu bihe bitandukanye mubinyujije mu nyandiko zanyu zitandukanye mwankoreye igisa n’iyicarubozo munsaba ibisobanuro bya hato na hato bidafite aho bishingiye mu buryo bwa kinyamwuga (professionalisme).”

Yakomeje agira ati “Nagiye mbisubiza kandi mpamanya n’umutimanama wanjye ko byabanyuze kuko nta kindi mwabivugagaho dore ko namwe ubwanyu muzi neza ko ibyo mwabaga munsabaho ibisobanuro nta shingiro byabaga bifite ahubwo byari inzira y’akarengane ari nayo mukirimo.”

Indi baruwa yashimangiye ubushyamirane hagati y’abo bayobozi, ni iyo Uwamahoro yandikiwe kuwa 15 Ugushyingo 2017 ahatirwa kujya mu kiruhuko cy’iminsi 23 yemerewe bitewe n’uko kuva yatangira akazi muri FERWAFA atigeze yaka ikiruhuko, bityo akaba agihawe kuva ku itariki ya 20 ukwo kwezi kugeza kuwa 20 Ukuboza 2017.

Kuba Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, byahaga Uwamahoro inshingano zo kuba Umunyamabanga wa Komisiyo y'amatoraKuba Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, byahaga Uwamahoro inshingano zo kuba Umunyamabanga wa Komisiyo y’amatora

Mu gusubiza iyo baruwa, Uwamahoro yanze kukijyamo, avuga ko ikiruhuko cye azagitangira ari uko yarangije inshingano yahawe muri Komisiyo ishinzwe gutegura amatora y’Umuyobozi mukuru n’abo bazafatanya muri Komite nyobozi ya FERWAFA.

Uwamahoro Tharcille Latifah yari Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA kuva kuwa 1 Ugushyingo 2016, uwo mwanya akaba yarawushyizwemo n’Inteko rusange idasanzwe yabereye i Musanze muri Nzeli 2016, ingingo ya kabiri y’amasezerano ye y’akazi ikaba yaravugaga ko kontaro ye izarangira kuwa 31 Mutarama 2018, akaba yakongerwa indi bibanje kuganirwaho n’impande zombi.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. mmm

    Kuya 4-02-2018 saa 10:19'

    FERWAFA yacu nibaringa, ibyemezo bifatwa n’abo hejuru. ako kavuyo kagatuma football yacu ipfa ikabora kandi ariwo mukino uhatse iyindi yose hano kw’isi. aho abantu bishyura ayabo,vagakubitwa ariko bakareba match batitaye kukiguzi biri busabe. Imana yonyine ikwiriye kugira icyo yakora muri ferwafa.

  2. Kalisa

    Kuya 4-02-2018 saa 00:46'

    Harya Perezida na Komite by’inzibacyuho bemerewe gushyiraho abandi bayobozi b’inzibacyuho?

    Nzamwita ndabona azavaho azanye intare kuri Convention Center....

  3. Josephine

    Kuya 3-02-2018 saa 22:19'

    Uyu mugabo Emmanuel ndamwemera no kuba FERWAFA ikiriho ni ukubera we. Uriya mugore wirirwa asebanya ngo barashaka kumurongora numunyamatiku aho yakoze hose bamuzi nabi.

  4. Muhayimana Edison

    Kuya 3-02-2018 saa 17:08'

    Nkurikije ukuntu nzi Habineza Emmanuel,numugabo w’umuhanga Kandi uzi gushishoza. Thanks FERWAFA

  5. degoli

    Kuya 3-02-2018 saa 13:43'

    hhhhhhh ariko degori weeeee ubuse wirukanye uwo munyamabanga umugore iki? ko nawe ejo uzamusanga abambari bawe bagushutse uramwirukana ariko urabeshyera ubusa urahamusanga tu

  6. gahigi

    Kuya 3-02-2018 saa 11:51'

    Please Ferwafa and GA of Ferwafa please bring back our own igikoko katibu Jules Kalisa!kuko mutangiye kuzana muri Ferwafa sinzi kabisa!

  7. Jeanvier

    Kuya 3-02-2018 saa 11:47'

    Nukuri ndumva uwo mwanya wa SG warashitse amazi muri Ferwafa muri iki gihe ndebera nkabo bantu basigaye baba ba SG koko!ariko siwo gusa mbona Ferwafa isigaye iciriritse cyane niyo mpamvu mba mbona nabakoramo basa nkabaciriritse ubona badafite ahandi bajya kuko akavuyo nagasuzuguro bibayo ntahandi biba!ndebera nkuwo mudamu ukubtu bamwangirije izina!urebe se babagore bandi bamazemo imyaka Degaule yirirwa atesha agaciro uko ashaka ariko bakahaguma!

  8. fhtr

    Kuya 3-02-2018 saa 10:52'

    Nge mbona bizarangira Uwimana Tharcille Latifah ayoboye ferwafa kuko niwe ugaragaza ubushobozi n’ubuhanga mu kuba kiriya kigo cyabona umuyobozi, gusa hashobora kuzatungurana yegujwe n’urwego cg umuntu adafite aho ahuriye na football rubimutegetse maze mu magambo ye meza akavuga ko yeguye kubushake bwe.

  9. cafu

    Kuya 3-02-2018 saa 09:46'

    igendere nawe azagusanga muri iyi minsi


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru