RUHAGOYACU.com

Uwikunda Samuel wasifuye umukino wa Mukura na APR FC, yahagaritswe ukwezi

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryafashe icyemezo cyo guhagarika umusifuzi Samuel Uwikunda mu gihe kingana n’ukwezi, kubera kudashyira mu bikorwa ibyo itegeko rigena imisifurire rivuga mu mukino w’umunsi wa 18 wa Azam Rwanda Premier League wahuje Mukura VS na APR FC.

Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Huye tariki 24, Gashyantare 2017, wagaragayemo ubushyamirane hagati y’impande zombi. Nyuma yuko akanama gashinzwe kugenzura imyitwarire y’abasifuzi gasanze hari amategeko Uwikunda Samuel yatinye gushyira mu bikorwa muri uyu mukino, kamusabiye guhagarikwa igihe kingana n’ukwezi adasifura.

Muri uwo mukino waje kurangira APR FC itsinze Mukura VS ibitego bitatu kuri bibiri, Uwikunda aregwa kuba atarigeze ahana ku buryo bukwiye umukinnyi wa Mukura Simpenzwe Hamidu wakubise umutwe ku bushake rutahizamu w’ikipe ya APR FC, Issa Bigirimana mugihe n’umusifuzi wa kane yari yamubwiyeko habaye ikosa kandi uyu mukinnyi wa Mukura yagombaga guhabwa ikarita itukura.

"APR bayibogamiraho ariko mu mikino ya CAF ntaho byayigeza"- Minnaert wavuze ko APR ikoresha iterabwoba.

Uwikunda ahagaritswe kuva k’umunsi wa 19 wa Shampiyona bivuze ko ari uguhera tariki 3 Werurwe kugeza ku mpera z’umunsi wa 22 Shampiyona, tariki 2 Mata 2017.

N’ubwo uyu musifuzi yahanwe ku bw’ikosa ryakozwe n’uyu mukinnyi wa Mukura Victory Sports, Simpenzwe Hamidou we nta bihano yigeze ahabwa ku mutwe yakubise Issa Bigirimana wa APR FC.

Mu mafoto 50: APR FC yatsinze Mukura Victory Sports iyobora shampiyona

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Izindi nkuru

ndacyayisenga Emmanwel Kuya 9-03-2017 saa 00:23'

imana niyonkuru APR nzayigwimyuma gusa abayobozi bacubarasho boye numutoza arashoboye nabakimyi turabakunda cyanee mudushakire rutayiza mu wenda 2 bizewe abamyamahanga bogera murari abasore bacugusa mbo nakwabamyama kuru bacu ntakobata gira gobatwereke aho tugwa ariko nibabyumva bayobozi ducyeneye ibikobe mwikipeyacu ese mwabuziki?muhamangare haruna nabandi bogere ubushyuhe mwikipe bayobozi ba APR mubyigeho abamya rwanda turategereje ndabakunda.

ngabo Kuya 7-03-2017 saa 09:33'

afatirwe ibihano

Juvenali Ruvunabagabo Kuya 5-03-2017 saa 12:04'

Nyagasani Mana Yirwanda Biragaragarako Ferwafa Yahannye Umusifuzi Kubwa Marangamutima Kuki Batigeze Bahana Uwemeje Igitego Cyurutugu Birakabije Cyane

Munyemana Kuya 5-03-2017 saa 02:30'

Sha abafana barayon namagambo yabo ubumumaze imyaka ingana gutya mudatwata igikombe aruko babiba?

John Kuya 4-03-2017 saa 14:00'

Akonakarengane

John Kuya 4-03-2017 saa 08:44'

Hahahaaa! Ubu se FERWAFA niyo ikibona amakosa cyangwa amarorerwa akorwa n’abasifuzi bayo? Cyangwa ni uko bireba APR FC? Abibira iyo kipe se bo mama nta mategeko baba bishe? Nzaba mbarirwa...

VVG Kuya 4-03-2017 saa 06:05'

aliko noneho ferwafa irasekeje, ngo umukinnyi wa mukura yakoze ikosa, nicyo umusifuzi azira, kuki badahana uwatanze igitego cy’ukuboko, uwimanye penalite y’amagaju ngo yirukanwe hamwe n’uwimanye iya Rayon sport i Gicumbi

Albert Kuya 4-03-2017 saa 04:16'

Ark bazahane uwanze gufanga penalte y’AMAGAJU ubwo bakinaga Na APR

Albert Kuya 4-03-2017 saa 04:16'

Ark bazahane uwanze gufanga penalte y’AMAGAJU ubwo bakinaga Na APR

Kalisa Kuya 4-03-2017 saa 03:15'

FERWAFA rwose ni umuti w’amenyo! Ubu se ni gute bahannye umusifuzi ntibahane bihanukiriye umukinnyi wakoze ririya kosa?


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!