RUHAGOYACU.com

“Uyu munsi ntabwo twakinnye’’- Hitimana Thierry ufite intego yo guhesha Bugesera igikombe cy’Amahoro

Umutoza w’ikipe ya Bugesera FC; Thierry Hitimana asanga ikibuga bakiniyeho kuri uyu wa Kabiri kitabemereraga kwitwara neza mu mukino ubanza wa 1/16 cy’igikombe cy’Amahoro, akaba yizeye kwitwara neza ubwo ikipe ye izaba yakiriye umukino wo kwishyura.

Unity FC yaraye yakiriye Bugesera FC mu mukino ubanza wa 1/16 warangiye amakipe yombi anganyirije ubusa ku busa ku kibuga cy’i Ndera.

Hitimana Thierry asanga Unity yabarushije kumenyera ikibuga cyayoHitimana Thierry asanga Unity yabarushije kumenyera ikibuga cyayo

Muri uyu mukino, Bugesera FC yari idafite abakinnyi barimo Ikechukwu Samson wavunitse na Ssentongo Saifi (Ruhinda Farouk) utaragaruka mu ikipe, yagowe cyane n’ikipe ya Unity.

“Wari umukino ukomeye cyane. Cyane ko twasanze Unity iwabo kandi baba bamenyeye ikibuga, mwabibonye, twe cyatunaniye. Twari twiteguye, icyangombwa ni uko umusururo tubonye atari mubi.”- Hitimana Thierry utoza Bugesera.

Hitimana Thierry na Maso umwungirije batanga amabwiriza ku bakinnyiHitimana Thierry na Maso umwungirije batanga amabwiriza ku bakinnyi

Abajijwe icyo abona ashobora guhindura maze ikipe ya Bugesera ikabona tike ya 1/8 isezereye Unity, umutoza Hitimana Thierry yavuze ko n’ubundi kuri uyu wa Kabiri batakinnye, ibyinshi bazabikorera ku kibuga cyabo kuko cyo kimeze neza kurusha icya Unity FC.

“Uyu munsi ntabwo twakinnye, ikibuga ntabwo cyabitwemereraga, n’iwacu dufite ikibuga kitameze neza, ariko kimeze neza kurusha iki.”

Samson Ikechukwu ari mu batagaragaye muri uyu mukino kubera imvuneSamson Ikechukwu ari mu batagaragaye muri uyu mukino kubera imvune

Hitimana Thierry yatangarije itangazamakuru ko mu ntego bihaye mu ikipe ya Bugesera FC, harimo kwegukana igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka cyane ko amahirwe ku makipe yose aba angana.

“Natwe turi muri abo bihaye intego y’igikombe cy’Amahoro, kuko igikombe cy’Amahoro twavuga ko ari 50 kuri 50, aha ushobora kugira amahirwe ukagera kure kurusha muri shampiyona.”

Umukino wo kwishyura hagati y’amakipe yombi uteganyijwe hagati ya tariki ya 21 na 22 Gashyantare 2018 i Nyamata mu Bugesera, aho ikipe izatsinda izakomeza muri 1/8 cy’igikombe.

Amafoto: NTARE Julius/ RuhagoYacu.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru