RUHAGOYACU.com

Uzegukana igikombe cy’Agaciro azatahana Frw 3,000,000

Mu Mpera z’iki cyumweru mu Rwanda haratangira ku nshuro ya 3 irushanwa rigiye kuba ngarukamwaka ry’Agaciro, rikaba rizahuza amakipe 4 ya mbere muri shampiyona y’icyiciro cya mbere ya 2016/2017.

Iri rushanwa rigamije gushyigikira ikigega cy’Agaciro, rikba rizamara ibyumweru 2, ribera kuri Stade Amahoro i Remera.

Rayon Sports FC yegukanye igikombe cya shampiyona giheruka, Police FC yaje ku mwanya wa 2, APR FC yatwaye umwanya wa 3 na AS Kigali yaje ku mwanya wa 4.

Abo mu kigega cy’Agaciro bateguye iri rushanwa bavuga ko ari irushanwa bamaze kunvikana na FERWAFA ko rishyirwa ku ngengabihe ya buri mwaka, rikazajya rihuza amakipe 4 ya mbere.

Uyu mwaka buri kipe izitabira iri rushanwa, RuhagoYacu yamenye ko izajyenerwa miliyoni yo kwitegura kuri buri mukino, mu gihe ikipe izabasha kuryegukana izahabwa miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda, naho ikipe izajya ku mwanya wa 2 ihabwe miliyoni 2, izatwara umwanya wa 3 ihabwe miliyoni.

Amakipe uko ari 4 azahura yose, nyumahakorwe urutonde rw’uko amakipe akurikirana habazwe amanota. Irushanwa rikazatangira tariki ya 9 Nzeli, risozwe tariki ya 16 Nzeli uyu mwaka.

Amafaranga azava ku bibuga uko yakabaye, akaba azashyirwa mu kigega cy’Agaciro. Ikigega “Agaciro Development Fund”, Abanyarwanda bashyiramo amafaranga hagamijwe kunganira ubukungu no kwigira, kuri ubu kimaze kugeramo amafaranga y’u Rwanda miliyari 43 ndetse hakomeje gutangwa n’andi. (Iyi akaba ari imibare yo muri Werurwe uyu mwaka).

Imikino yose uko iteganyijwe:

Tariki ya 9/9/2017

  • As Kigali vs APR FC 13:00
  • Rayon Sports vs Police 15:30’

Tariki ya 13/9/2017

  • As Kigali vs Rayon Sports 13:00’
  • APR FC vs Police 15:30’

Tariki ya 16/9/2017

  • Police vs As Kigali 13:00’
  • Rayon Sports vs APR FC 15:30’
Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. NIMBIKARAHANYUZE

    Kuya 5-09-2017 saa 20:49'

    None se Guma we ko amafaranga ari ayo gushyira mu kigega cy" Agaciro, uragira ngo bigende bite? Ahubwo nge mbona nta na rumwe bagombye guha ayo makipe!

  2. guma

    Kuya 5-09-2017 saa 17:33'

    Ariko SE Miliyoni 3,no angahe Ku ijana yazaba yarinjiye Ku bibuga byombi.Match imwe gusa irimo ibyo bihembo.Ntizagombye kujya munsi y’eshanu.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru