RUHAGOYACU.com

Yanga Africans i Kigali mu kurambagiza Manzi Thierry wa Rayon Sports

Yanga Africans igiye kohereza intumwa zayo i Kigali ngo zumvikane na Manzi Thierry, myugariro usoje amasezerano muri Rayon Sports wabengutswe n’Umutoza George Lwandamina.

Mwanaspoti dukesha iyi nkuru itangaza ko umutoza George Lwandamina wa Yanga Africans yabengutswe Manzi Thierry wari wabujije amahwemo rutahizamu John Bocco mu mukino w’u Rwanda na Tanzania wabaye kuwa gatandatu tariiki ya 15 Nyakanga mu ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike ya CHAN 2018.

Manzi Thierry mu mukino wa gicuti wa Rayon Sports vs Azam FC kuwa 8 NyakangaManzi Thierry mu mukino wa gicuti wa Rayon Sports vs Azam FC kuwa 8 Nyakanga

Umutoza George Lwandamina yahise ashyikiriza ubuyobozi bwa Yanga amazina y’uwo myugariro w’Umunyarwanda, ngo aze afatanye na Henry Okoh ukomoka muri Nigeria mu bwugarizi bw’iyo kipe ya rubanda muri Tanzania.

Umwe mu bayobozi ba Yanga, Mwanaspoti itatangaje amazina, yatangaje ko nyuma yo kubona ko Umutoza George Lwandamina yanyuzwe n’ubwugarizi bwa Manzi Thierry, bagiye gutegura uburyo bakohereza intumwa zikaza kuvugana n’uyu myugariro ku buryo yazabakinira umwaka utaha w’imiino.

Manzi Thierry na Kwizera Pierrot bari inkingi ya mwamba ya Rayon SportsManzi Thierry na Kwizera Pierrot bari inkingi ya mwamba ya Rayon Sports

Si uyu mukinnyi Yanga yabengutswe muri uwo mukino kuko irimo iranakora ibishoboka byose ngo yegukane Erasto Nyoni wakiniraga Azam FC ndetse na Raphael Daudi wa Mbeya City, uyu we ngo ibiganiro bikaba byaranamaze gutangira.

Mbere yo kwerekeza muri Tanzania muri uwo mukino w’Amavubi na Taifa Stars, Manzi Thierry yari yatangaje ko hari amakipe ane yo mu Rwanda amushaka ndetse n’andi yo hanze, ariko ngo mu guhitamo aho asinya amasezerano, ku isonga haza Rayon Sports kuko ari yo yamugize uwo ari we kugeza ubu.

Nyuma y'umukijno Rayon Sports yatsinzemo Azam FC ibitego 4-2, uyu mufana yasirisimbye kuri Manzi Thierry, bamwe bakavuga ko yari amuzaniye miliyoni 8 ngo asinye amasezeranoNyuma y’umukijno Rayon Sports yatsinzemo Azam FC ibitego 4-2, uyu mufana yasirisimbye kuri Manzi Thierry, bamwe bakavuga ko yari amuzaniye miliyoni 8 ngo asinye amasezerano

Manzi Thierry bivugwa ko bitarenze iki cyumweru aza kuba yamaze gusinya muri Rayon Sports ariko bishobora guhinduka ubwo na Yanga yabijemoManzi Thierry bivugwa ko bitarenze iki cyumweru aza kuba yamaze gusinya muri Rayon Sports ariko bishobora guhinduka ubwo na Yanga yabijemo

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Bwiza

    Kuya 20-07-2017 saa 12:39'

    Manzi azajye mu ikipe ashaka rwose. Gikundiro nayo izahora itsinda.

  2. dina

    Kuya 19-07-2017 saa 08:34'

    Uriya wivugisha ngo muri Rayon ntibasrzera abakinnyi neza, Bo uretse Rusheshangoga abandi basrzeweho neza muri Apr mwabanyibutsa? kugeza kuri Gatete wanyandikiye izina mukamushyira kuri liste y’abantu ngo birukanwe nkaho yibuke!! ahubwo Apr yo sinogusuzugura gusa irakabya gutesha agaciro abakinnyi. buri mwaka tubona urutonde rw’abakinnyi ngo birukanwe. ohhhhh abantu b’abagabo barirukanwa kweli.

  3. dina

    Kuya 18-07-2017 saa 21:26'

    Rayon ntabwo yabayeho imyaka yose ikinisha Thierry, ikibabaza cy’abakinnyi bo mu Rda abenshi ni abana babi, kuko ntibajya baha agaciro ikipe yabamenyekanishije bataraba abastar, gusinyira ikipe imuha menshi ntawabyanga, ariko niba azi neza ko Rayon ariyo yamuhesheje uko kumenyekana we atumye imubonaho na duke yaba iki? wenda da nareke gusinya imyaka ibiri asinyire Rayon amazi 6 noneho na Yanga nimugura aho avuye bamugirireho umugisha.

  4. elie

    Kuya 18-07-2017 saa 19:25'

    Ariko abafana ba rayon mwabaye mute kuki muri intashima,wowe uvuga ngo igihe mwamufatiye mukibuno wishyura angahe uretse urusaku gusa.Mwagiye musezera neza abakinnyi nkuko APR ibikora.Discipline kuki yabihishe.Ntimushobora no kwigira kubandi.Manzi rwose Imana ibane nawe aho uzajya hose uzahirwe wakoze byinshi byiza kandi uracyabikora no mu ikipe y’igihugu.Rayon si kamara.Nibabona amafr akuguze numushahara wenda wareka kuko imibereho ni ngombwa ubundi ukitanga ariko hari igitunze umuryango kandi gifatika.Turi mu isi yihuta.

  5. rayon

    Kuya 18-07-2017 saa 19:23'

    Ariko abafana ba rayon mwabaye mute kuki muri intashima,wowe uvuga ngo igihe mwamufatiye mukibuno wishyura angahe uretse urusaku gusa.Mwagiye musezera neza abakinnyi nkuko APR ibikora.Discipline kuki yabihishe.Ntimushobora no kwigira kubandi.Manzi rwose Imana ibane nawe aho uzajya hose uzahirwe wakoze byinshi byiza kandi uracyabikora no mu ikipe y’igihugu.Rayon si kamara.Nibabona amafr akuguze numushahara wenda wareka kuko imibereho ni ngombwa ubundi ukitanga ariko hari igitunze umuryango kandi gifatika.Turi mu isi yihuta.

  6. Venuste Niyotwagira

    Kuya 18-07-2017 saa 18:32'

    Manzi niba adashaka kudukinira nibamureke Agende kuko igihe twamufatiye mukibuno kirahagije kubwanjye ndumva yanatuvira mu ikipe.

  7. Ntabareshya Emmanuel

    Kuya 18-07-2017 saa 16:53'

    Nukuri Abayobozi Ba Rayon sports Nibatubabarire Bahe Manzi Thiery Ibyo Ashaka Ariko Adukinire Umwaka Utaha.

  8. kagina

    Kuya 18-07-2017 saa 16:37'

    ariko rayon n’ikipe y’ibirori gusa, ngo yaramuzaniye 8million!!! sha mura nezeza cyane nkabura icyo mbaha, kandi wabona muririya ambarage koko arimo!!!

  9. manzi

    Kuya 18-07-2017 saa 15:14'

    Nasinye muri Rayons Yanga imugure menshi.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru