RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 25-07-2017 saa 25:22'  -  Djihad agiye kwerekeza mu igeragezwa mu Budage  |  Yanditswe kuya 25-07-2017 saa 24:36'  -  Miroplast FC yazanye umutoza mushya wayisezeranyije kuyubakiramo izina  |  Yanditswe kuya 25-07-2017 saa 22:29'  -  Rayon Sports yatangiye imyitozo mu ishusho nshya (Amafoto)  |  Yanditswe kuya 25-07-2017 saa 16:15'  -  Rayon Sports yatangiye imyitozo yitegura urugendo izagirira muri Tanzania  |  Yanditswe kuya 24-07-2017 saa 25:47'  -  Breaking News: Kwizera Olivier yasinye amasezerano muri Free State ya Africa y’Epfo
Yanga, Simba na Tusker ziri kurwanira Iranzi wendaga kugaruka muri APR FC
Print Comments: 3 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Yanga Africans na Simba SC zo muri Tanzania, ndetse na Tusker yo muri Kenya zirimo kurwanira Iranzi Jean Claude wendaga kugaruka muri APR FC nyuma yo gusesa amasezerano mu ikipe yakinagamo ya MFK Topvar Topoľčany yo mu kiciro cya gatatu muri Slovakia.

Mwanaspoti dukesha iyi nkuru itangaza ko Iranzi Jean Claude yamaze gukingurirwa imiryango n’amakipe atandukanye yo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, arimo Yanga Africans na Somba SC zo muri Tanzania, hakiyongeraho n’andi yo muri Kenya arangajwe imbere na Tusker.

Iranzi Jean Claude yakiniye APR FC igihe kirekire anayibera kapiteni mbere yo kwerekeza muri SlovakiaIranzi Jean Claude yakiniye APR FC igihe kirekire anayibera kapiteni mbere yo kwerekeza muri Slovakia

Icyo kinyamakuru gikomeza kivuga ko Gakumba Patrick uhagarariye inyungu za Iranzi mu mupira w’amaguru yatangaje ko muri Tanzania amakipe abiri ari yo ashaka cyane uwo mukinnyi, ariko kandi ngo no muri Kenya bahora bamuhamagara ngo abe ari ho amujyana.

Ati “Umukinnyi ashaka kuza gukina muri Tanzania ariko Tusker yo muri Kenya na bo bambwiye ko bamushaka, ndetse tugiye kuganira na bo, turebe uko bimeze.”

Uretse Yanga Africans, Simba SC na Tusker, amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko na St George yo muri Ethiopia imushaka iciye kuri Ndizeye Aime desire ‘Ndanda’ wahoze ari umunyezamu wa APR FC, ubu akaba ari umutoza w’abazamu muri iyo kipe.

Iranzi se yaba agiye kujyana na Haruna Niyonzima muri Simba SC?Iranzi se yaba agiye kujyana na Haruna Niyonzima muri Simba SC?

Iranzi Jean Claude ni umwe mu bakinnyi APR FC yenda gusinyisha ngo bazayikinire mu mwaka utaha wa shampiyona mu gihe bitaramukundira ko yajya gukina ku mugabane w’u Burayi cyangwa muri Asia, dore ko ushinzwe kumushakira isoko no kumuhagararira (Agent) hari amakipe arimo avugana na yo kandi ashaka cyane uyu mukinnyi kizigenza mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Kwerekeza mu ikipe iyo ari yo yose muri izo zo zimushaka hanze y’u Rwanda, biratiza umurindi APR FC mu gukomeza gukora ibishoboka byose ngo isinyishe Nshuti Dominique Savio wa Rayon Sports, dore uyu na we amaze iminsi yifuzwa muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

musemakweli Kuya 22-06-2017 saa 10:38'

IRANZI JEAN CLAUDE NDAMUKUNDA CYANE N’UBWO AGIRA AMAHANE

aimable Kuya 21-06-2017 saa 10:27'

Iranzi ni umukinnyi ukomeye azabona equipe ikomeye cg yigarukire muri gitinyiro intare

Juan Kuya 21-06-2017 saa 09:23'

Savio Nshuti aramutse yemeye offre yo kujya muri APR namenya ko abana ari les enfants koko!urwango ashaka kwiteza aba rayons rwazamubera umwaku muri carreer ye kdi uriya mu petit afite impano ikomeye yakabaye igaragarira mw’irushanwa rikomeye nka Champions League akagurwa n’amakipe afite amafranga.asinye muri Rayon ashyireho close yo kuba yajya hanze igihe cyose amahirwe abonetse ntayandi mananiza naho ubundi Iranzi si umukinnyi wo gukina mubana amaze gukura ajye gukinana n’aba papa bazi icyo bashaka.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)