RUHAGOYACU.com

Yannick Mukunzi nta cyuho yasize muri APR FC- Djihad

Umukinnyi wo hagati w’ikipe ya APR Bizimana Djihad ahamya ko ikipe akinira itazahungabana nyuma y’igenda rya mugenzi we bakinanaga Mukunzi Yannick werekeje muri Rayon Sports.

Tariki 31 Kanama, ni bwo inkuru yagiye hanze ko Yannick Mukunzi wakuriye mu ishuri rya ruhago rya APR FC yavuye muri iyi kipe, akerekeza muri mukeba Rayon Sports nyuma yo kwemera guhabwa miliyoni 12 z’amafaranga y’ u Rwanda.

Yannick Mukunzi wasinye imyaka ibiri muri Rayon Sports yitezweho byinshi n'abafanaYannick Mukunzi wasinye imyaka ibiri muri Rayon Sports yitezweho byinshi n’abafana

Iyi nkuru ikaba yaragiye hanze ubwo Bizimana Djihad yari akiri mu Budage, aho amakuru amwe yanavugaga ko na we Rayon Sports yaba yarashatse kumwegera ngo imwisubize gusa bikarangira agumye mu ikipe y’umukara n’umweru.

Abajijwe ku igenda rya Yannick bamaze imyaka ibiri bakinana muri APR FC no mu ikipe y’igihugu Amavubi, Bizimana Djihad yagize ati:

Tuzabyakira(kugenda kwe) ni umukinnyi mwiza ariko buri wese afite uko ahitamo icyerekezo cy’ubuzima bwe.

APR FC ifite abakinnyi beza kandi turizera ko nta cyuho cyizagaragara cy’uko yagiye”.

Djihad na Yannick bagiye kujya bahura bahanganye nyuma yo gukinana igihe kitari gitoDjihad na Yannick bagiye kujya bahura bahanganye nyuma yo gukinana igihe kitari gito

Djihad Bizimana waje muri APR FC aturutse muri Rayon Sports, kuri ubu we akaba yashyize umukono ku masezerano aho yatangaje ko ibyo kwerekeza muri Fortuna Düsseldorf bidakunze.

Nagiye muri Fortuna nsa nk’uwatinze kuko nagombaga kujyayo mbere y’umukino (w’Amavubi) na Tanzania na bo barabimbwiye(ko natinze) kandi byarumvikanaga.

Nasanze imaze iminsi yitwara neza iri no ku mwanya wa mbere ntibyahita binyorohera guhita mbona umwanya bityo birangira bidakunze gusa mu kwa mbere nshobora kubona indi kipe nerekezamo”.

Djihad Bizimana yizeye ko igenda rya Yannick ntacyo rizahungabanyaho ikipe ya APR FCDjihad Bizimana yizeye ko igenda rya Yannick ntacyo rizahungabanyaho ikipe ya APR FC

Bizimana Djihad na Yannick bashobora kuzahangana bwa mbere tariki ya 16 Nzeri mu irushanwa ry’Agaciro Devolpment Cup ubwo APR FC izaba yisobanura na Rayon Sports mu mukino wa gatatu kuri buri kipe, ni mbere yo kongera guhurira ku mukino wa Super Cup i Rubavu, wo uzakinwa mu cyumweru kizakurikira tariki ya 23 Nzeri.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. nahayo

    Kuya 6-09-2017 saa 06:32'

    Ni umutoza SE?


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru