RUHAGOYACU.com

Yannick na Rutanga barekuwe nyuma y’ijoro n’amanywa bamaze mu maboko y’Ubugenzacyaha

Mukunzi Yannick na Rutanga Eric bombi bakinira Rayon Sports barekuwe nyuma y’ijoro n’amanywa bari bamaze bari mu maboko y’Ubugenzacyaha bwa Polisi y’u Rwanda.

Amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko abo bakinnyi babiri barekuwe mu mugoroba w’uyu wa mbere tariki ya 20 Ugushyingo, bagahita basubira aho basanzwe baba mu Murenge wa Niboye ho mu Karere ka Kicukiro.

Yannick Mukunzi yafashwe ataranagera mu rugo nyuma yo kuva gukinaYannick Mukunzi yafashwe ataranagera mu rugo nyuma yo kuva gukina

Yannick Mukunzi na Rutanga Eric bageze muri Rayon Sports mu mpeshyi y’uyu mwaka nyuma y’uko amasezerano yabo muri APR FC yari arangiye, bakananiranwa n’iyo kipe mu kugerageza kuyabongerera n’ubwo ari yo barerewemo, bakayigiramo gukina umupira w’amaguru.

Bafashwe mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Ugushyingo, nyuma gato y’umukino bari bavuye gukina, aho Rayon Sports yanganyije 0-0 na Mukura VS.

Rutanga we bamufashe bamubyukije mu masaha ya saa tanu n'igice z'ijoroRutanga we bamufashe bamubyukije mu masaha ya saa tanu n’igice z’ijoro

Ibicishije ku rukuta rwayo rwa Twitter, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko aba bakinnyi babiri (Rutanga Eric na Yannick Mukunzi) nta cyaha bari bakurikiranyweho, ko ahubwo bafashaga mu iperereza ku byaha biri muri dosiye ya Karekezi Olivier akurikiranyweho.

Kugeza ubu ntiharatangazwa ibiri muri dosiye y’Umutoza Karekezi Olivier we ugiye kumara icyumweru afunze, dore ko yafashwe kuwa gatatu w’icyumweru gishize, na we hakaba hataratangazwa icyo afungiye n’ubwo hahwihwiswa byinshi.

Gusa ikivugwa cyane nk’impamvu y’ifatwa ry’Umutoza wa Rayon Sports ari na cyo bamwe bahuzaga n’ifatwa rya Rutanga na Yannick, ngo ni ukugerageza gutuma ikipe y’u Rwanda itsindwa na Ethiopia ngo isezererwe mu mukino wa kamparampaka wo gushaka itike yo kujya muri CHAN 2018.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. ruhago

    Kuya 22-11-2017 saa 06:14'

    Mukomere cyane abakinnyi bacu turimo kubasengera mwumve ko Imana izakomeza kubana namwe Rutanga na Mukunzi twarasengeye turashimira UWITEKA ko yumvuse gusenga bakabarekura

  2. tsar

    Kuya 21-11-2017 saa 08:42'

    Hahahahah arko muransetsa kweri, mujye murambura amaso murebe kure. igihe cyo gutanga candidature mukuyobora Ferwafa kirageze, kdi umuntu wakiniye amavubi kurubu yemerewe kwiyamamaza, Karekezi aramutse yiyamamaje ninde wamurusha amajwi mubo mubona bose????? "NIVUGIRAGA DAAAAAAA!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!"

  3. DIDI

    Kuya 21-11-2017 saa 07:58'

    Nta gikuba cyacitse. bariya bana bavugishe ukuri kandi bakine ballon batuje birinde kwijandika mu bidafite umumaro barebe ejo habo

  4. nganji

    Kuya 21-11-2017 saa 07:50'

    Mbanje kubasuhuza no kubihanganisha mwese abihebeye ruhago Nyarwanda, ibi bihe nibibi peeeee, ndakeka ko nabari mu Rwanda nakera hose ntabihe bibi nkibi byahigeze mu mupira w’Amaguru.
    Nubwo abashyigikiye Degaule badakozwa amabi yazaniye umupira w’u Rwanda kuva imyaka inne ishize ayobora FERWAFA, ahubwo bakaba bashishikajwe kwicisha no gufunga abagerageje kugaragaza amabi Degaule akora cg avuga byangiza bikanachamo ibice abakinnyi.
    Banyakubahwa turabasaba kujya mureba impande zose kuko kugezubu ntawutakeka ko ibivugwa ko Degaule yiba mubisangira bikaba aribyo bituma mumutsimbarayeho.
    Ubu mufunze Olivier ngo mubone uko mukomeza kubeshya abo muhora mubeshya ngo Degaule aravangirwa ngo niyo mpamvu haribyo atageraho.
    Turasaba Minisiteri ya siporo gufasha abanyarwanda igatanga inama zirizo kubayobozi bandi mbona basa nkaho bahawe umupira nkinyongera yakazi kabo ka buri munsi kuko uburyo babikorubu ntacyo bifashije abakunzi b’umupira uretse gupfusha abakinnye, kubafunga, Amarozi ahoraho mu mupira w’u Rwanda, kwirukanisha ikipe y’igihugu mu marushanwa, ubuyobozi bwiyakira agahimbazamuskyi, gukekwaho ubujura n’uburiganya mugutanga amasoko yo kubaka Hotel.
    Reka nshumbikire hano ibyonzi nibyinshi kandi namwe mubyirengagiza mubizi. NYAKUBAHWA, DUKUNDA CYANE KANDI WIYEMEJE KURENGERA ABANYARWANDA DUTABARE NUBWO NTIZERA KO UBUSABE BWACU UBUBONA CYANE KO BAMWE MUBO MUHORANA BURIMUNSI BAHAGAZE KURI DEGAULE BITEWE NUBUCHUTI BAFITANYE NAKAZI YAHAYE ABAVANDIMWE BABO BARIMO BAKURAMO AMA MIRIYONI MENSHI.
    MUGIRE AMAHORO Y’IMANA.

  5. lengi lenga

    Kuya 21-11-2017 saa 06:51'

    Wowe Rogers uramwaye kuko ejo warisekeraga nanakubwiye ko umugabo mbwa aseka imbohe . Ahubwo ndashima cyane Jean Paul SEKABUKE yatanze igitekerezo cyiza courage mon ami c’ est HABARI qui vous salue grandement et courage a l’ équipe de Rayon Sport.

  6. cyuzuzuzo

    Kuya 21-11-2017 saa 02:13'

    karekezi olivier turaziranye.yakiniraga APRFC nanje nkinira leopards FC.abatayizi .twabaga camp kigali.olivier,ava muli APRFC.Ajya SWEDEN,AVAYO,AJYA NORWAY,AVAYO,AGARUKA MULI APRFC,AHAVA YEREKEZA TUNISIA,ARONGERA ASUBIRA SUED,AGARUKA AYOBERA MULI RAYON.none koko yagize ngo urwanda nurwicyo gihe?cyber crimes.kugambanira amavubi nukugambanira igihugu.urasanga kizito nutabigenda mo neza.pfukama usabe imbabazi.naho ibyo kuzana umugore wawe ngo akunganire mumategeko.ninde wabonye atsindisha igitego umunwa .uretse icyukubuko cya issa bigirimana.cyemewe.kandi nawe big bosses.bamubwiye ati maze uzemere ko ari ukubuko .match yarangiye cyera.nawe ngo uraburana naLETA.niyo affande ceaser yabigufashamo watsindwa wallah.womba msamah

  7. cyuzuzuzo

  8. cyuzuzuzo

  9. nkundimana

    Kuya 20-11-2017 saa 20:37'

    Police yacu ishema ry’u Rwanda oyeeee!
    mbashimiye ubunyamwuga muhora mutwereka.
    Hanyuma Rutanga na Mukunzi mukomereze aho mu gufasha amavubi yacu na gikundiro yacu gutera imbereg

  10. 01069818128

    Kuya 20-11-2017 saa 19:10'

    Nonese kuburyo wumva abantu bagambanira igihugu ngo ntibakorweho????? Urwanda suko rurera sha abazajya bigira igihunga ni abanyamakosa n’abagambanyi gusa ntawakigira ntacyo yishinja naho ufite ibyo acyekwaho agomba kubibazwa cyane akanabihanirwa igihe bimuhamye naho abo ntacyo baricyo kuburyo batakorwaho hariibyo bacyekwaho

  11. 1 | 2

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru