RUHAGOYACU.com

Yasabye akazi ko mu rugo bimubera iteme rimwambutsa rimujyana mu Isonga FA

Niyomukiza Felicien w’imyaka 15, yagiye asaba akazi ko kuba umukozi wo mu rugo agamije kwegera ikibuga cyo gukoreraho imyitozo, maze imyitwarire ye mu kazi ituma yizerwa bamufata nk’umwana mu rugo ndetse bamusubiza ku ishuri, none yatoranyijwe mu bana 25 b’Isonga FA.

Niyomukiza wahise ahabwa nomero 12 mu Isonga FA, ngo ubuzima yabayemo bwatumye abasha kugera mu rugo rwe, ni iteme ryamwambukije ahabi rimujyana aheza, bityo ngo ntateze gusubira inyuma.

Ati “Uyu mubyeyi tumaranye imyaka itanu, ankurikirana, anyitaho muri byose. Papa yarapfuye, njye na Mama twabaga i Murambi muri Gatsibo, hakaba ari kure cyane ya Centre (Ikigo cyigisha abana gukina umupira). Nakuze nkunda umupira, ariko nkabona aho dutuye ari kure cyane kandi nta mutoza udukurikirana.”

Niyomukiza Felicien (uwa kane uturutse iburyo bwabo)Niyomukiza Felicien (uwa kane uturutse iburyo bwabo)

“Naje kumva amakuru y’umutoza bita Ntirengenya Jean de Dieu, bavuga ko azamura abana benshi kandi bakabona amakipe, ndibwira nti ‘uwajya hariya hantu nanjye nkagerageza amahirwe nkareba ko hari aho nagera?’

“Mama ntiyakundaga ibintu by’umupira, narabimubwiraga akambuza ngo nige, kandi nakina ku ishuri abantu bakambwira ko babona nzi umupira, uretse ko nanjye nabyiyumvagamo.”

“Nahise niyemeza kugenda, maze nsaba uruhushya mukuru wanjye na mushiki wanjye, mfata inzira njya i Gatsibo, ariko nkaba nta muntu n’umwe mpazi. Ni bwo naje guhura n’umwana w’uyu mubyeyi twazanye, arambwira ngo niyizire iwabo twibanire kuko yari yankunze amaze kubona uko nkina. Nanjye nagiyeyo, tukajya turarana, tugafatanya muri byose.”

Ubwo Niyomukiza yatungukaga iwabo w’uwo mwana (mu rugo rwa Batamuriza), ngo ntiyashoboye kuvuga ikimugenza, ariko abona uburyo bushoboka bwo gukomeza kuhaba, ari uko bamuha akazi ko mu rugo, nyamara yari afite imyaka 10 yonyine.

Ati “Barambwiye bati nta kibazo wakora pe, ariko nanjye ndamubwira nti ‘n’ubwo nagusabye kuza hano, njyewe nikundira umupira, bibaye byiza mwajya mumpa akanya nkajya njya gukina, ubundi nkaza ngakora imirimo yose.”

Niyomukiza Felicien ngo yifuza kugera ku rwego rwo hejuru mu mupira w'amaguruNiyomukiza Felicien ngo yifuza kugera ku rwego rwo hejuru mu mupira w’amaguru

Akomeza avuga ko yatekererezaga Umutoza we Ntirenganya ibibazo byose yaciyemo n’ubuzima abayemo, bityo yaba yakererewe imyitozo cyangwa yasibye, akamwihanganira ntamuhane cyangwa ngo amusige inyuma muri gahunda za ‘Centre’ nk’amarushanwa cyangwa imikino ya gicuti, gusa ngo ibyo byose byakomezaga guherekezwa n’amasengesho.

Intego ya Niyomukiza ni ugukina umupira byo ku rwego rwo hejuru, bityo imikinire ye igafasha mu guteza u Rwanda imbere igihugu, akiteza imbere ndetse n’Umuryango we.

Ati “Intego yanjye ni ukuzamuka muri Football, ngateza imbere igihugu cyanjye kandi nanjye ntiretse, kuko aho nikuye ni habi kandi nashaka kugira aho nigeza heza kandi nkabasha no kuba nafasha bagenzi banjye.”

Niyomukiza avuka mu Murenge wa Kiramuruzi ho mu Karere ka Gatsibo, akaba yari amaze imyaka itanu arerwa na Batamuriza Jeanne, umubyeyi ufite abandi bana umunani arera wenyine mu Murenge wa Kiramuruzi ho mu Karere ka Gatsibo.

Uwo mubyeyi Batamuriza ni we waherekeje Niyomukiza ubwo Isonga FA yakiraga abana bashya bayijemo muri uyu mwaka wa 2018, aho yagaragaje ko ashyigikiye gahunda y’uko ababyeyi bafatanya na Minisiteri ya Siporo n’umuco mu kurera abo bana.

Yashoboye kwitabira amajonjora yose yabaye abifashijwemo n'umubyeyi wamureraga kandi barahuye amusaba akazi ko mu rugoYashoboye kwitabira amajonjora yose yabaye abifashijwemo n’umubyeyi wamureraga kandi barahuye amusaba akazi ko mu rugo

Icyakora yagaragaje imbogamizi y’uko atazabona amafaranga y’ishuri yo kwishyurira Niyomukiza Felicien, kuko yari asanzwe amufasha nk’umwana w’imfubyi kandi uturuka mu muryango ukennye ariko wikundira gukina umupira.

Mu gusobanura imibanire ye n’uwo mwana, Batamuriza yagize ati “Kaje ari akana gato, aza ansaba akazi, mubaza icyo yashobora gukora, ansubiza ko akazi kose yagakora, ariko yari gato pe. Gusa namurekeye mu bandi, batangira kwiga we akajya aguma mu rugo, nyuma ndamubaza nti ‘ese ngusubije mu ishuri wakwiga?’ ati ‘nakwiga’, maze ndamutangiza.”

Yamusubije mu ishuri mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, atangirana n’igihembwe cya kabiri, aza kwitsindira ikizamini cya Leta aho yari mu cyiciro cya kabiri n’amanota 20, akomeza kwiga aho i Gatsibo, ubu akaba ageze mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye.

Kuba baramutoranyije mu bana 200 akaboneka muri 25 ba mbere, ni gihamya y’uko hari ibyo ashoboye mu mupira w’amaguru, ari na yo mpamvu yahawe ayo mahirwe ngo impano ye ibashe gutera imbere.

Akunda gukina hagati cyangwa imbere mu ruhande rw'iburyo, ariko ngo aho umutoza yamukenera hose arahakinaAkunda gukina hagati cyangwa imbere mu ruhande rw’iburyo, ariko ngo aho umutoza yamukenera hose arahakina

Icyakora aracyafite inzitizi, kuko aho biga muri APE Rugunga, ababyeyi basabwa kwishyurira abana babo amafaranga y’ishuri, nyamara umukecuru umubyara ntiyayabona, ndets en’Umubyeyi umurera, Batamuriza Jeanne ntiyayabona ngo abone n’ayo kwishyurira abana be 8.

Ubuyobozi bwa MINISPOC bwari buhagarariwe na Habyarimana Florent, bwasabye ko hasuzumwa icyiciro cy’ubudehe uwo mukecuru abarizwamo, kikaba cyakwifashishwa mu gufasha Niyomukiza Felicien gukomeza kwiga umupira mu Isonga FA ataretse no gukurikirana amasomo asanzwe muri GS APE Rugunga.

Niyomukiza Felicien ntarabona amafaranga y'ishuri, amizero ayateze ku cyiciro cy'ubudeheNiyomukiza Felicien ntarabona amafaranga y’ishuri, amizero ayateze ku cyiciro cy’ubudehe

Amafoto: Hardi Uwihanganye/RuhagoYacu


Niyomukiza Felicien atanga ubuhamya bw’uburyo akazi ko mu rugo kamugejeje mu Isonga FA

Batamuriza Jeanne Umubyeyi wareraga Niyomukiza Felicien
Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. mwamikazi

    Kuya 6-02-2018 saa 12:41'

    amazina yawe arabisobanura, humura izagukiza koko! kandi inzozi zawe zizakubera impamo.

  2. josue

    Kuya 6-02-2018 saa 10:32'

    hoya nawe yatangiy muwa 5 ndaboma ariko banditse

  3. kjs

    Kuya 6-02-2018 saa 10:32'

    wasomye nabi yatangiriye muwa 5

  4. shb

    Kuya 6-02-2018 saa 10:01'

    Muvandi, Ntanubwo ubabajwe nubuzima yanyuzemo, wibereye mubyimyaka,, ese yaba ayirengeje byo ahahwe ayo mahirwe ubwo wayamwaka.....Imana aho niho yanyujije iterambere ryiwe

  5. seba

    Kuya 6-02-2018 saa 06:55'

    ibi binyeretse ko abana barengeje imyaka kuko ngo afite 15 yageze aho akora akazi afite 10 atangira muwa 3 none ngo kumyaka 15 ageze muwa 3 yakabaye ari muwa kabiri kereka niba yarasimbutse umwaka umwe


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru