RUHAGOYACU.com

Yitegura Marine na Rayon Sports, Police FC yipimiye ku bahoze bakinira Isonga FC

Police FC yatsinze igitego 1-0 abakinnyi bahoze bakina mu ishuri ry’Umupira w’amaguru rya FERWAFA (FERWAFA Academy) n’abandi bahoze bakinira Isonga FC, bari biganjemo abatagikina n’abandi badafite amakipe haba mu cyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri.

Wari Umukino wo kureba urwego abakinnyi ba Police FC bariho muri iyi minsi bamaze badakina nk’uko Umutoza Seninga Innocent yabitangarije RuhagoYacu.

Yagize ati “Police ihagaze neza, si n’igikombe cy’amahoro ahubwo turashaka gushimangira umwanya wa kabiri kuko turawifuza, ni wo mukino uri bugufi dufitanye na Marine FC ku itariki 15, bizahita biduha uburyo bwiza bwo gutegura uwa Rayon Sports tuzahita dukurikizaho nyuma y’iminsi ibiri gusa.”

Abakinnyi ba Police FC bose bari bahariAbakinnyi ba Police FC bose bari bahari

Yakomeje avuga kandi ko imyiteguro Police FC irimo ari iyo gutuma bagera ku ntego bihaye, kuko babuze igikombe cya Shampiyona bakaba bashaka gutwara icy’Amahoro.

Ati “Umukino nk’uyu uramfasha cyane kuko ikipe twakinnye na yo n’ubwo ari aba-‘volontaires’ (abakinirabushake) ariko ni abigeze gukina umupira, benshi baciye muri iri shuri ry’umupira rya Isonga, burya ikipe mukina ukayitsinda igitego 1-0 burya iba iri ku rwego rwo hejuru.”

“Impaye nibura isura ku bakinnyi banjye kuko bamaze iminsi badakina, ngo ndebe utuntu duke two kongeramo cyangwa gukosora kugirango ndusheho gutegura umukino mfite mu cyumweru gitaha.”

Ndayishimiye Celestin yari yongeye kubona umwanya wo kubanza mu kibuga, anakina umukino woseNdayishimiye Celestin yari yongeye kubona umwanya wo kubanza mu kibuga, anakina umukino wose

Kugeza muri Police Fc ibintu byose ni ubuhoro, ndetse ubu ifite umukinnyi umwe wenyine witwa Neza Anderson utaragaruka mu kibuga nyuma y’igihe yari amaze yaravunitse, ariko na we ngo yatangiye imyitozo yoroheje, ariko abandi bose biteguye kudaha icyuho APR FC ngo ibakure ku mwanya wa kabiri muri shampiyona cyangwa ngo Rayon Sports ibateshe igikombe cy’Amahoro.

Police FC iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 58, ikarusha inota rimwe APR FC barimo kuwurwanira, iyi kipe y’ingabo ikazasoza ikina na Bugesera FC.

Mpozembizi Mohamed na Ndatimana Robert bavanywe mu kibuga hakiri kare cyane nyuma yo gushyamirana mu kibuga byari bigiye kuvamo imirwanoMpozembizi Mohamed na Ndatimana Robert bavanywe mu kibuga hakiri kare cyane nyuma yo gushyamirana mu kibuga byari bigiye kuvamo imirwano

Mico Justin uvuye mu ikipe y'igihugu na Neza Anderson umaze iminsi yaravunitse ni bo batakinnyeMico Justin uvuye mu ikipe y’igihugu na Neza Anderson umaze iminsi yaravunitse ni bo batakinnye

Songa Isaie yari yazonze ab'inyuma bari bayobowe na Majyambere AlypeSonga Isaie yari yazonze ab’inyuma bari bayobowe na Majyambere Alype

Amini Mwizerwa wa Police FC na we yigaragaje nk'umukinnyi w'inararibonyeAmini Mwizerwa wa Police FC na we yigaragaje nk’umukinnyi w’inararibonye

Police FC hari aho yasaga n'iyajenjetsePolice FC hari aho yasaga n’iyajenjetse

Jean Paul Uwihoreye bita 'Kompa' ni we wasimbuye Mpozembizi wari uvanywe mu kibuga kubera kurwanaJean Paul Uwihoreye bita ’Kompa’ ni we wasimbuye Mpozembizi wari uvanywe mu kibuga kubera kurwana

Umwungeri Patrick yasimbuwe na Twagizimana Fabrice mu minota ya nyuma y'umukinoUmwungeri Patrick yasimbuwe na Twagizimana Fabrice mu minota ya nyuma y’umukino

Muri Police FC harimo n'abakinnyi badakunze kugaragara mu kibugaMuri Police FC harimo n’abakinnyi badakunze kugaragara mu kibuga

Nubwo bakiniye ku zuba, kuba batsinze igitego 1-0 ubanza bitabashimishijeNubwo bakiniye ku zuba, kuba batsinze igitego 1-0 ubanza bitabashimishije

Imurora Japhet ashobora kuba ari wo mukino wa nyuma akiniye Police Fc kuko agiye kwerekeza muri AsiaImurora Japhet ashobora kuba ari wo mukino wa nyuma akiniye Police Fc kuko agiye kwerekeza muri Asia

Police FC ngo irashaka umwanya wa kabiri muri shampiyona ndetse n'Igikombe cy'Amahoro ikagitwara, bityo APR FC igasigara ku rugoPolice FC ngo irashaka umwanya wa kabiri muri shampiyona ndetse n’Igikombe cy’Amahoro ikagitwara, bityo APR FC igasigara ku rugo

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru