RUHAGOYACU.com

Yvan Minaert yikomye Ferwafa ayishinja gutegekwa na Rayon Sports

Umutoza w’ikipe ya Mukura VS Yvan Minaert yatangaje ko atishimiye uburyo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryimuye imikino yabo bagombaga guhuriramo na As Kigali na Rayon Sports, ikintu kuri we afata nko kutaba abanyamwuga muri iri shyirahamwe.

Nkuko Ruhagoyacu yari yabyanditse, ikipe ya Mukura yari yamenye amakuru ko Ferwafa yabwiye As Kigali ko umukino wo kwishyura w’igikombe cy’amahoro bazawukina kuwa gatandatu tariki ya 13 Gicurasi, aho kuba kuwa mbere tariki ya 15 nkuko byari biteganyijwe.

Mukura igomba kwerekeza i Kigali inshuro ebyiri mu minsi itatuMukura igomba kwerekeza i Kigali inshuro ebyiri mu minsi itatu

Mukura VS, ikaba yarahise yanga iki cyifuzo cyo gukina kuwa gatandatu kuko yari yabibwiwe itinze, gusa birangira Ferwafa ibabwiye ko umukino wabo ushyizwe ku cyumweru ku masaha ya saa 20:00 z’ijoro, ikintu ubundi kitamenyerewe muri ruhago nyarwanda. Yvana Minaert utoza iyi kipe y’i Huye, yatangaje koi bi bitabashimishije.

Ntabwo icyatumye tutabyishimira ari ukubera umunaniro, ahubwo ni ukugaragaza kutaba abanyamwuga kwa Ferwafa”.

“Ejo baradutegetse ngo dukine kuwa gatandatu tubabwira ko bitashoboka, noneho baravuga ngo twemere dukine kuwa gatandatu cyangwa se tuzakine kuwa mbere no kuwa gatatu.

Ibi byari bigoye ni byo bigaragaza kutaba abanyamwuga kuko gukina umukino wo gukuranwamo nyuma y’amasaha 48 ugakina undi, kandi bishoboka ko uwo wa mbere ushobora kubamo iminota 30 y’inyongera, nta hantu biba.

Batekereza ku nyungu zabo gusa ntabwo batekereza kuyandi makipe ntibanibuka ko Mukura inafite abakinnyi mu ikipe y’igihugu”.

Yvan Minaert yumijwe n'ibyo Ferwafa yakozeYvan Minaert yumijwe n’ibyo Ferwafa yakoze

Kwimura umukino wa As Kigali nkuko amakuru agera kuri Ruhagoyacu abitangaza, ngo Ferwafa yaba yabikoze mu rwego rwo kugira ngo ikirarane Mukura yari ifitanye na Rayon Sports gikinwe kuwa gatatu utaha tariki ya 17 Gicurasi, nyamara waragombaga gukinwa mu cyumweru cyari bukurikire.

Rayon Sports, ikaba yaba yifuje ko yakina na Mukura ku mukino ishobora gutwariraho igikombe, kuko ni bwo yakwizera kubona abafana benshi kurusha umukino wa Pepiniere bazakurikizaho mu mpera z’icyumweru gitaha. Ibi na byo, Yvan Minaert asanga bidakwiye.

“Ndabizi ko ari Rayon yabibategetse kugirango bakine uyu mukino w’igikombe kuwa gatatu. Gusa bya kinyamwuga ntabwo ariko byagakozwe. Hari hakiri igihe kugeza tariki ya 24 Kamena ngo tube twakina umukino wo kwishyura none reba barabidutunguje.

Urebye biraha amahirwe Rayon Sports na Gicumbi. Icya mbere ni uko uyu mukino wa As Kigali tugomba kuwukina dushyizeho imbaraga kuko igikombe cy’amahoro turacyubaha.

Tuzahita dukurikizaho Rayon Sports kandi na yo nk’ikipe navuyemo ni umukino mpa agaciro. Nyuma ni bwo tuzakina na Gicumbi mu mukino Mukura yasabwaga kunganya ngo yizere kuguma mu cyiciro cya mbere.

Urebye iyo mikino itatu yose yari ingenzi kandi badutunguje kuyegeranya”.

Umukino ubanza hagati ya Rayon na Mukura wavuzwemo byabindi urangira amakipe aguye miswiUmukino ubanza hagati ya Rayon na Mukura wavuzwemo byabindi urangira amakipe aguye miswi

Uko gahunda nshya ya shampiyona iteye:

Kuwa Kane tariki ya 18 Gicurasi 2017

  • AS Kigali vs APR Fc (Stade de Kigali)

Kuwa Gatanu tariki ya 19 Gicurasi 2017

  • Marines Fc vs Etincelles Fc (Stade Umuganda)
  • Sunrise Fc vs Police Fc (Nyagatare )
  • Kirehe Fc vs Bugesera Fc (Kirehe)
  • Musanze Fc vs Amagaju Fc (Stade Musanze)

Kuwa Gatandatu tariki ya 20 Gicurasi 2017

  1. Espoir Fc vs SC Kiyovu (Rusizi)
  2. Pepiniere Fc vs Rayon Sports (Ruyenzi )
  3. Mukura VS vs Gicumbi Fc (Stade Huye)
Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. vincent

    Kuya 13-05-2017 saa 14:59'

    NGO wavuzwemo bya bindi?!??!!!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru