RUHAGOYACU.com

Zidane-Jenoside yantwaye Papa n’umuvandimwe, ruhago ingarurira ubuzima

Umukinnyi wo hagati w’ikipe ya As Kigali Nsabimana Eric bakunda kwita Zidane, atangaza ko yishimira ibyo amaze kugeraho mu mupira w’amaguru gusa ko byakabaye byiza iyo aza kuba abyereka se umubyara wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nsabimana Eric ntabwo yagize amahirwe yo kubona umubyeyi we kuko muri Jenoside ari bwo yari akivuka. Uyu atangaza ko Mama we ari we ujya umubwira uburyo Papa we yasaga gusa ko atari ikintu cyoroshye kubana na cyo mu buzima.

Nsabimana Eric Zidane mu kibuga ahanganye n'abakinnyi ba KiyovuNsabimana Eric Zidane mu kibuga ahanganye n’abakinnyi ba Kiyovu

Mu buhamya yahaye Ruhagoyacu Zidane yagize ati: “Byari bigoye kubaho utazi papa wakubyaye kuko nk’umwana uba ushaka kubona ababyeyi bawe”.

“Nyuma ubuzima bwarakomeje Imana yaramfashije Mama wange agumya gutwaza aho kuri ubu nshima Imana kuba turiho”.

Uyu musore wakiniye amakipe ya APR FC n’Isonga mbere yo kujya muri As Kigali, yatakaje umuvandimwe yakurikiraga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe na se umubyara yaje kwicwa tariki ya 23 Mata 1994. Icyaje kubabaza Eric Zidane cyane,ni uko umwe mu bavandimwe barokokanye na we yaje kwicwa atemwe mu mwaka wa 2006.

“Gukura nta papa ubwabyo byari bigoye, gusa mu mwaka wa 2006 naje kubabara birushijeho ubwo natakazaga undi muntu w’ingenzi, ubwo umuvandimwe wange bamwicaga bamutemye”, Nsabimana Eric Zidane

“Ibibazo burya hari ubwo bibaho bitegura ibyiza. Nari mfite impano yo gukina umupira aho nyuma y’urupfu rw’umuvandimwe wange nahise ntekereza ko ngomba kubyaza umusaruro iyo mpano Imana yampaye kugira ngo ngire icyo ngeraho”.

Zidane yakinnye igikombe cy'isi ari kumwe na U17Zidane yakinnye igikombe cy’isi ari kumwe na U17

Nsabimana Eric Zidane uretse gukinira amakipe atandukanye mu Rwanda, yari no mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 yitabiriye igikombe cy’isi cyabereye muri Mexique mu mwaka wa 2011 nyuma yo gukina umukino wanyuma w’icy’Afurika cy’icyo cyiciro cyari cyabereye mu Rwanda. Uyu yishimira aho ruhago imaze kumugeza akababazwa nuko papa we adahari ngo abimwereke.

“Birambabaza kuba hari ibyo nagezeho adahari ngo aboneho ku byo nkorera ubu. Abone ku musaruro nagezeho nk’umwana we”.

Ruhagoyacu irihanganisha imiryango yabuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari nako dukomeza kwifatanya n’abanyarwanda kwibuka abacu bazize ayo mahano yagwiriiye iki gihugu turwanya abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside maze tugatahiriza umugozi umwe ngo ibyabaye ntibizongere ukundi.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. niyitegeka samuel

    Kuya 12-04-2017 saa 14:58'

    zidane ngomeza utere mbere , iki cyabo wabuze uzacyusa, kndi ugomeze ube intwari ,wita kuri mukecuru wasigaye , courage ,

  2. Ndungutse

    Kuya 11-04-2017 saa 18:16'

    turahumuriza umuvandimwe WACU akomere kdi agwize imbaraga zogukorera umuryango n’igihungu ikivise yasize acyuseneza.

  3. Juan

    Kuya 11-04-2017 saa 14:03'

    IMANA IMUKOMEZE! Arko rero ikijyanye nigihe yavukiye yibagiwe amakuru yanditse kuri website ya equipe akini :Nationality
    rwa Rwanda
    Position
    Midfielder
    Height
    1.87
    Weight
    86
    Current Team
    AS KIGALI
    Birthday
    September 3, 1990
    Age
    26

  4. King Ally

    Kuya 11-04-2017 saa 11:35'

    Muvandimwe Zidane komera cyane, IMANA dusenga ikomeze ikuzamurire urwego kdi bizaza.

    Komeza ujye usenga, ufatanyije na bagenzi bawe bizaba byiza IGIHUGU ugiheshe ishema.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru