RUHAGOYACU.com

Zimbabwe yemeje ko izitabira CECAFA izatangira tariki ya 25 Ugushyingo

Ikipe y’igihugu ya Zimababwe ndetse n’ikipe y’igihugu ya Zambia ni byo bihugu 2 byatumiwe mu mikino ya CECAFA Senior Challenge Cup igiye kubera mu gihugu cya Kenya, mu mpera z’uyu mwaka wa 2017.

Iyi mikino izatangira tariki ya 25 Ugushyingo nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bwa CECAFA, ikazasozwa tariki ya 05 Ukuboza 2017.

Iyi mikino igarutse uyu mwaka nyuma y’imikino yabereye muri Ethiopia 2015, ikaza kwegukanwa n’ikipe y’igihugu ya Uganda itsinze Amavubi ku mukino wa nyuma igitego 1-0.

Inama yabaye mu kwezi gushize mu gihugu cya Sudan yemeje ko aya marushanwa ya CECAFA yakunze guhura n’ibibazo by’amikoro agomba kongera kubaho, kandi akaba ngarukamwak.

Ikipe y’igihugu ya Zimbabwe yamaze kwemeza ko yabonye ubutumire kuva muri CECAFA, kandi yiteguye kuzitabira aya marushanwa.

" Nibyo koko twabonye ubutumire kuva ku munyabanga mukuru wa CECAFA Nicholas Musonye, kandi ikipe y’igihugu ya Zimbabwe izitabira iri rushanwa rizabera muri Kenya." Team Manager w’ikipe y’igihugu ya Zimbabwe Xolisani Gwesela.

Zimbabwe ni inshuro ya 2 yitabiriye amarushanwa ya CECAFA nyuma y’imikino yabereye muri Tanzania muri 2011.

JPEG - 84.9 kb
Ikipe y’igihugu ya Uganda niyo ifite igikombe giheruka

Ikipe ya Zambia niramuka yitabiriye izaba ari inshuro ya 3 nyuma y’imikino yo mu w’i 2009 ndetse n’imikino yo muri 2013.

CECAFA Senior Challenge Cup izabera muri Kenya nyuma y’imyaka 4 ihavuye kuko 2013 iri rushanwa naryo ryabereye muri Kenya.

Kenya yari kwakira imikino ya CHAN biza kuyinanira kwitegura uko bikwiye ibyamburwa na CAF mu kwezi kwa 9.

Imikino izabera mu mijyi 4 itandukanye irimo Nakuru, Kisumu, Kakamega na Nairobi kuri Moi Stadium, Bukhungu Stadium na Afraha Stadium.

JPEG - 45.4 kb
U Rwanda rwatsinzwe ku mukino wa nyuma w’irushanwa riheruka na Uganda

Uganda niyo imaze kwegukana iri rushanwa inshuro nyinshi kurusha ibindi bihugu, aho imaze kuryegukana inshuro 14. Amavubi amaze kuryegukana inshuro 1 imyaka 18 irashize.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru