RUHAGOYACU.com

Richard Tardy yongeye amasezerano ye

Ku munsi wéjo nibwo hatangajwe ko umutoza wÁmavubi U-17 yongeye amasezerano ye aho azarangira muri Werurwe 2013 nkuko amakuru atugeraho abitumenyesha.

Richard Tardy wari ufite amasezerano azarangira mu mpera zúku kwezi akaba yongereyeho imyaka 2 yose ku masezerano ye, ibi bikaba ari inkuru nziza ku bakunzi nábafana bíyi kipe nábanyarwanda muri rusange aho uyu mutoza amaze gukora amateka.

Richard Tardy ukubutse ku mugabane wí Burayi akaba agomba gutegura ikipe izajya mu mikino yanyuma yígikombe cyísi cyábatarengeje imyaka 17 aho u Rwanda rwabashije kubona itike yo kujya muri iyi mikino.

Richard Tardy akaba ateganya kutangira imyitozo kuri uyu wa gatanu ku kibuga cya FERWAFA.

Joe

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi U-17  \  Ingimbi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru