RUHAGOYACU.com

Hatangajwe urutonde rw’abana 25 b’intyoza batoranyijwe kujya mu Isonga Football Academy

Hatangajwe urutonde rw’abana 25 bafite impano kurusha abandi mu Rwanda, bagomba kujya gufashirizwa kuzamura impano yabo mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya Minisiteri ya Siporo n’umuco (Isonga FA).

Abo bana 25 batoranyijwe mu bandi 265 bagaragaje impano yabo mu irushanwa ry’umupira w’amaguru ryahuje ibigo by’amashuri 24 byo mu bice bitandukanye by’u Rwanda, aho ryakinwe n’abatarengeje imyaka 15.

Abari bamaze imyaka ibiri mu Isonga FC benshi bari mu makipe y'Icyiciro cya mbere abandi bari mu cyiciro cya kabiriAbari bamaze imyaka ibiri mu Isonga FC benshi bari mu makipe y’Icyiciro cya mbere abandi bari mu cyiciro cya kabiri

Iryo rushanwa ryasojwe kuwa 30 Ukwakira 2017, Koleji ya Gisenyi ikaba ari yo yegukanye igikombe itsinze Lycee de Kigali kuri penaliti 5-4 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu minota isanzwe y’umukino.

Ubwo iryo rushanwa ryari rimaze gusozwa, abana 265 bagaragaje impano kurusha abandi nk’uko inzobere zifashishijwe zabigaragaje, bongewemo abatoranyijwe mu ngando z’imyitozo zitegurwa n’Ishyirahamwe ry’imikino yo mu mashuri mu biruhuko bikuru, maze hatoranywamo abo bana 25 bagomba kujya mu Isonga FA guhera ku cyumweru tariki ya 4 Gashyantare 2018.

Abandi bana bari baratoranyijwe ariko ntibabashe kuboneka muri abo 25 na bo ntibarengejwe ingohe, ahubwo bagiye gushyirwa mu mashuri y’icyitegererezo yigisha abana gukina umupira w’amaguru ari mu turere dutandukanye tw’igihugu (Regional Development Centers).

Koleji ya Gisenyi ni yo yegukanye igikombe cy'abatarengeje imyaka 15Koleji ya Gisenyi ni yo yegukanye igikombe cy’abatarengeje imyaka 15

Abo bana 25 kimwe n’abo bandi bazashyirwa muri ‘Regional Development Centers’ barimo abagomba kuzahagararira u Rwanda mu mikino yanyuma y’igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 gishobora kuzabera mu Rwanda mu 2019.

Nk’uko Ntarengwa Aimable, ushinzwe imibereho y’Isonga FA (Team Manager) yabitangarije RuhagoYacu, abo bana bose uko ari 25 baziga mu rwunge rw’amashuri rwa APE Rugunga, bakazajya bitoreza ku kibuga cy’imyitozo kiri kuri FERWAFA.

Urutonde rw’abatoranyijwe:

1. Cyiza Pacifique (GS Kicukiro): Yavutse mu 2002

2. Mupenzi Ramadhan (EPA St Michel): Yavutse mu 2002

3. NiyomugishaEny (E.P Tumba): Yavutse mu 2003

4. CyubahiroMagnifique (G.S Gitarama): Yavutse mu 2003

5. Iradukunda Emmanuel (GS Nyarutovu): Yavutse mu 2003

6. IshimweZayidu (GS Kabare/Eastern): Yavutse mu 2002

7. KazunguClaver (GS Kabare/Eastern): Yavutse mu 2003

8. RutonseshaHesbon (GS Gahurire/Eastern): Yavutse mu 2002

9. Munezero Olivier (GS Mvumba/Eastern): Yavutse mu 2002

10. Kalisa Samuel (E.S Rukara/Eastern): Yavutse mu 2002

11. ByiringiroEnock (GS Kiziguro/Eastern): Yavutse mu 2003

12. Namahirwe Moussa (GS Kabuga/Kigali): Yavutse mu 2003

13. TuyisengePacifique (GS Kanombe/Kigali): Yavutse mu 2002

14. Niyonsenga Eric (GS Gitarama/South): Yavutse mu 2003

15. Itangishaka Hakim (GS Gacuba IIA/Western): Yavutse mu 2003

16. IsingizweRodrogue (GS Gacuba IIA/Western): Yavutse mu 2003

17. Rwagasore Mike (GS Nyagatare/Eastern): Yavutse mu 2003

18. MwebazeYunusu (APECOM/Eastern): Yavutse mu 2002

19. Sibomana Olivier (GS Kabare/Eastern): Yavutse mu 2002

20. NiyomukizaFelicien (GS Kabare/Eastern): Yavutse mu 2003

21. MicoNdoli Kevin (GS Rukara/Eastern): Yavutse mu 2003

22. RuhumurizaSugira (CGFK-Kicukiro/Kigali): Yavutse mu 2003

23. Ishimwe Christian (GS Kabare/Eastern): Yavutse mu 2003

24. HakizimanaAdolphe (GS Rwampara/Kigali): Yavutse mu 2002

25. Habineza Josue (GS Gacuba IIB/Western): Yavutse mu 2006

Nyuma y'imyaka ibiri biga gukina umupira bahise babona itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere nyuma yo kuba aba kabiri muri shampiyona y'icyiciro cya kabiriNyuma y’imyaka ibiri biga gukina umupira bahise babona itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere nyuma yo kuba aba kabiri muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri

Abo mu Isonga FA yo mu myaka ine ishize bo bamwe bababaye ababigize umwuga hanze y'u RwandaAbo mu Isonga FA yo mu myaka ine ishize bo bamwe bababaye ababigize umwuga hanze y’u Rwanda

Isonga FA igiye gutoza na Nonde Mohamed (wa kabiri na Ntarengwa Aimable, Umutoza w'abanyezamu ni Kabalisa Caliope)Isonga FA igiye gutoza na Nonde Mohamed (wa kabiri na Ntarengwa Aimable, Umutoza w’abanyezamu ni Kabalisa Caliope)

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi U-17  \  Amakuru

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. André

    Kuya 6-02-2018 saa 05:38'

    Abana batoranijwe n’IJABO RYAWE RWANDA ibyabo bimeze bite?

  2. serge

    Kuya 5-02-2018 saa 06:44'

    @claude, G.s gitarama ni mu majyaruguru harya? ngewe nakwisabira ferwafa gushaka Umutoza mukuru ushoboye ahubwo. kuko nonde ntago ari kuri level yo guhindura umupira wa bariya bana. nawe ubwe arakiga. babitekerezeho!

  3. claude

    Kuya 4-02-2018 saa 14:34'

    Ubuse bivuzeko intara zo mumajyepfo za butare , gikongoro ntamwana waho Uzi football kuboryo habura numwe wahaturutse CQ birebeye abiburasirasuba, niburengerazuba numugi wa Kigali gusa

  4. claude

    Kuya 4-02-2018 saa 14:34'

    Ubuse bivuzeko intara zo mumajyepfo za butare , gikongoro ntamwana waho Uzi football kuboryo habura numwe wahaturutse CQ birebeye abiburasirasuba, niburengerazuba numugi wa Kigali gusa


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru