RUHAGOYACU.com

Isonga nshya mu cyerekezo cy’igikombe cy’Isi mu 2019

Iyahoze ari ikipe ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere ikaza kujya mu cyiciro cya kabiri, Isonga FC yahinduye imikorere, ihinduka gahunda (Program) y’irerero izajya itorezwamo abana hagamijwe kubakoramo abakinnyi bakomeye bazajya banakinira ikipe y’igihugu.

Ubwo ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 (Amavubi U17) yari ikubutse mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi yabereye muri Mexique, haje igitekerezo cy’uko abo bana batatana, ko ahubwo bakomeza kuba hamwe bagakomeza gutozwa kugeza bazamuwe mu ikipe y’igihugu nkuru.

Isonga FC ya mbere yabayeho mu 2011/2012, Emery Bayisenge ni we wari KapiteniIsonga FC ya mbere yabayeho mu 2011/2012, Emery Bayisenge ni we wari Kapiteni

Icyakora haje kubaho inzitizi y’uko batazajya babona abo bakina kuko nta kigo cyigisha abana gukina umupira w’amaguru cyari ku rwego rwabo, habaho igitekerezo cy’uko bashingirwa ikipe ikinjizwa muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda kugirango barusheho kumenyera imikino.

Iyo kipe yarashinzwe, ihabwa izina ry’Isonga FC ishyirwa mu minwe ya Minisiteri ya Siporo n’Umuco kuko n’ubundi bari basanzwe ari Amavubi U17.

Iyi kipe yakinnye muri shampiyona y’icyiciro cya mbere, haragera icutsa icyo cyiciro cya mbere cy’abakinnyi bayikiniraga, maze bemererwa kujya gukina mu yandi makipe akomeye kuyirusha, ahubwo ihita ifata abandi bato ku bo yari ifite.

Byatumye ihita ijya mu cyiciro cya kabiri, iza kongera kuzamuka mu 2014/2015, ariko na bwo ikina umwaka umwe mu cyiciro cya mbere ihita yongera isubira mu cyiciro cya kabiri.

Icyo gihe ni bwo yahise ivugurura gahunda yayo, itangirana n’abana bato bakina shampiyona y’icyiciro cya kabiri, maze mu mwaka wa bo wa kabiri mu Isonga FC bahita bongera babona itike yo kugarura iyo kipe mu cyiciro cya mbere, aho batsindiwe na Miroplast FC ku mukino wa nyuma mu mpera z’umwaka wa shampiyona wa 2016/2017.

Isonga FC iheruka mu cyiciro cya mbere mu 2014/2015 ihita imanuka mu cyiciro cya kabiri yarimo Dany Usengimana, Niyonzima Olivier 'Sefu' n'abandiIsonga FC iheruka mu cyiciro cya mbere mu 2014/2015 ihita imanuka mu cyiciro cya kabiri yarimo Dany Usengimana, Niyonzima Olivier ’Sefu’ n’abandi

Icyakora bwo gahunda yahise ihindurwa, aho gukomeza kuba ikipe ihinduka ‘Irerero’, ndetse igikorwa cyo gushaka abana bari munsi y’imyaka 15 bo gutangira kurereramo kiragana ku musozo nk’uko Bugingo Emmnuel, Umuyobozi ushinzwe Siporo muri Minisiteri ya Siporo n’umuco (MINISPOC) yabitangarije RuhagoYacu.

Bugingo yagize ati “Ntabwo iyi gahunda igamije gutegura abazakina igikombe cy’Isi mu 2019 gusa, ahubwo ni gahunda tumaze iminsi twubaka, kugirango icyari Isonga nk’ikipe kibe ‘Program’ (Gahunda), dushyireho umusingi ukomeye wo guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda.”

Bugingo yatangaje ibi nyuma y’aho hari hamaze gusozwa irushanwa ry’umupira w’amaguru ry’abatarengeje imyaka 15, ryifashishijwe mu gutoranya abana 30 b’abahanga kurusha abandi bazaba bari mu Isonga itegurirwa imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 u Rwanda rushobora kuzakira mu 2019.

Abafite ubuhanga buri munsi y’ubw’abazaba bari mu Isonga bazoherezwa mu mashami y’Isonga yiswe ‘Regional Development Centers’, zizashyirwa mu bice bitandukanye by’u Rwanda, aho buri ‘League’ izashyirwamo ibigo bibiri.

Isonga FC ibayeho bwa nyuma kugeza ubu ni iyi, yari igarutse mu cyiciro cya mbere ariko gahunda ihita ihindukaIsonga FC ibayeho bwa nyuma kugeza ubu ni iyi, yari igarutse mu cyiciro cya mbere ariko gahunda ihita ihinduka

Irushanwa ry’umupira w’amaguru ry’abatarengeje imyaka 15 ryasojwe mu mpera z’icyumweru gishize, ryateguwe hagamijwe guha umwanya uhagije abakinnyi bakiri bato, gushaka abana bafite impano kurusha abandi kandi hagendewe ku mikino myinshi, ndetse no gutoranya abakinnyi bazashyirwa mu Isonga no mu bigo by’icyitegererezo byigisha abana gukina umupira w’amaguru (Regional Development Centers).

Gahunda y’Isonga igiye gutuma habaho irushanwa ngarukamwaka ry’abatarengeje imyaka 15

Mu gutegura iryo rushanwa kandi hari hagamijwe gukurikirana by’umwihariko abakinnyi batoranyijwe mu mashuri y’icyitegererezo, ndetse no gutegura ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 (Amavubi U17) azahagararira u Rwanda mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’isi rushobora kwakira mu 2019.

Bugingo yakomeje agira ati “Mu biruhuko, abana bose bagaragaje impano kurusha abandi tuzabahamagara tubashyire mu mwiherero w’imyitozo, haze abahanga mu kureba impano z’abana, abazaba bahiga abandi bajye mu Isonga yo ku rwego rw’igihugu, abandi bajye mu mashami y’Isonga azaba ari muri buri ‘Ligue’ zo mu mikino y’abanyeshuri.”

Ikipe ya Koleji Inyemeramihigo yongeye guhamya ko umupira ufite igicumbi i Rubavu aho bajya bita 'Brazil' itsinda LDK ku mukino wa nyuma wa U15Ikipe ya Koleji Inyemeramihigo yongeye guhamya ko umupira ufite igicumbi i Rubavu aho bajya bita ’Brazil’ itsinda LDK ku mukino wa nyuma wa U15

Yakomeje avuga ko abana bo mu cyiciro cy’iyo myaka 15 bazashyirirwaho amarushanwa ahoraho bakajya bahora bakina mu buryo buhoraho, ndetse ngo iryasorejwe kuwa 29 Ukwakira, ni intangiriro nziza kandi ni n’intambwe idateze gusubira inyuma.

Iryo rushanwa ryahuje ibigo by’amashuri 24, rikaba ryaratangiye kuwa 2 Nzeri 2017, rikitabirwa n’abana bagera kuri 840 baturutse muri ibyo bigo by’amashuri byatoranyijwe hirya no hino mu Rwanda.

Hifashishijwe inzobere mu mupira w’amaguru cyane cyane uw’abana bato, muri abo bana hatoranyijwemo abana 265 bagaragaje impano kurusha abanda, bakaziyongeraho abazatoranywa mu ngando z’imyitozo zitegurwa n’Ishyirahamwe ry’imikino yo mu mashuri zigakorwa mu biruhuko.

Aho ni bwo hazaboneka abakinnyi boherezwa mu Isonga no mu bigo by’amashuri by’icyitegererezo byigisha abana gukina umupira w’amaguru ‘Regional Development Centers’, izi zikazaba ziri mu bice bitandukanye by’igihugu kuva muri Mutarama 2018.

Lycee de Kigali na yo iri mu zizatanga abakinnyi mu Isonga ndetse ikaba n'ishami ry'Isonga muri KigaliLycee de Kigali na yo iri mu zizatanga abakinnyi mu Isonga ndetse ikaba n’ishami ry’Isonga muri Kigali
Inzobere mu gutoza abana ni zo zakoze akazi ko gutoranya abana bagomba kujya mu Isonga n'abandi bazoherezwa mu mashami yayoInzobere mu gutoza abana ni zo zakoze akazi ko gutoranya abana bagomba kujya mu Isonga n’abandi bazoherezwa mu mashami yayo

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi U-17  \  Amakuru

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru