RUHAGOYACU.com

U Rwanda ntirukigiye i Burundi muri CECAFA y’abatarengeje imyaka 17

U Rwanda ntirukitabiriye irushanwa rihuza ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati (CECAFA) mu batarengeje imyaka 17 rizabera mu Burundi, bitewe n’uko iyo mikino izaba mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Irushanwa rya CECAFA rizabera i Bujumbura mu Burundi, rikazatangira ku itariki ya 19 Werurwe risozwe ku ya 14 Mata, umunsi hazaba haraye hasojwe icyumweru cy’icyunamo mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gitangira ku itariki ya 7 Mata.

Bamwe mu bagomba kujya mu Isonga FA mu batarengeje imyaka 15Bamwe mu bagomba kujya mu Isonga FA mu batarengeje imyaka 15

Kubera iyo mpamvu rero, u Rwanda ntiruzaba ruhagarariwe muri iyo mukino ya CECAFA nk’uko byemezwa na Ruboneza Prosper, Umuvugizi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru (FERWAFA), Ruboneza Prosper.

Ruboneza yagize ati “Ntidushobora gukina irushanwa riba mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko tuzahura mu nama muri iyi Mutarama turebe icyakorwa. Gusa biragoye cyane ko twagaragara muri ririya rushanwa. Twemeje ko nta rushanwa tuzitabira mu cyumweru cyo kwibuka.”

Ubwo yari amaze gusura no kugenzura ibibuga n’amahoteri bizakoreshwa muri CECAFA y’abatarengeje imyaka 17 mu Burundi, Umunyamabanga mukuru w’iri shyirahamwe yemeje ko nta gisibya, iryo rushanwa rizaba kuva kuwa 19 Werurwe rigasozwa kuwa 14 Mata uyu mwaka.

Nicolas Musonye yavuze ko nta gisibya Cecefa U17 izaba kuva kuwa 19/3 kugeza kuwa 14/4Nicolas Musonye yavuze ko nta gisibya Cecefa U17 izaba kuva kuwa 19/3 kugeza kuwa 14/4

Umuyobozi mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi (FFB) uzaba ayoboye irushanwa, Mossi Yussuf, yatangaje ko imikino izabera ku bibuga bitatu ari byo Urukundo cy’i Ngozi, Umuco cy’i Muyinga n’icyo mu Gitega.

Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe umunani ari yo u Burundi, Uganda, Kenya, Ethiopia, Somalia, Djibouti, Zanzibar na Tanzania, iri rushanwa rikazafatwa nk’ijonjora ryo kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika mu batarengeje imyaka 17 kizabera muri Tanzania mu mwaka utaha.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi U-17  \  Amakuru

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru