RUHAGOYACU.com

Amavubi afite icyizere cyo kwitwara neza imbere ya Uganda

Kuri uyu wa gatandatu ni bwo hateganyijwe umukino ubanza mu gahatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cya Africa hagati y’u Rwanda na Uganda ku batarengeje imyaka 17, kuri Mandela National Stadium iherereye mu gace ka Namboole.

Uyu mukino wo guhatanira itike yo kwerekeza mu gihugu cya Niger mu mwaka utaha wa 2015, uratangira ku isaha ya saa 14h00 zaha muri Uganda, bikaza kuba ari saa saba, ku isaha y’i Kigali.

Uyu mukino ku ruhande rq’ikipe y’igihugu ya Uganda, bafite icyizere gihagije cyo kuza kubasha gutsinda u Rwanda, ngo kuko ikipe ya bo ari ikipe ikomeye cyane.

Nyuma yo kwakirwa neza bakigera ku kibuga cy’indege kuri uyu wa kane, ndetse bakaza guhabwa hotel iri mu rwego ruciriritse, ikipe y’u Rwanda yahawe ikibuga kibi cyo gukoreraho imyitozo ku wa kane, ariko ku wa gatanu biza guhinduka.

U Rwanda rwagombaga gukorera imyitozo kuri Mandela National Stadium ku isaha ya saa 13h30, byasabaga Amavubi kuva kuri stade ku isaha ya 13h30, ariko imodoka yari isanzwe itwara aba bakinnyi iza kubura, biba ngombwa ko bahaguruka ku isaha ya saa 13h30, bakererwaho iminota 30 ku myitozo.

Imodoka yazaniwe abakinnyi b’u Rwanda, yari imodoka idashimishije, ifitemo ivumbi n’umwanda mwinshi, ariko abakinnyi b’u Rwanda baza kubyihanganira bayigendamo, nyuma y’uko babyeretse komiseri w’umukino, na we akagaya cyane igihugu cya Uganda, cyaje kubisabira imbabazi muri Technical meeting, uyoboye uyu mukino amaze kubibutsa ko bafite umukino wo kwishyura i Kigali, byaba byiza baretse gukomeza kugora u Rwanda.

Imyitozo nyiri zina yagenze neza, ndetse abakinnyi b’u Rwanda bishimira ikibuga bazakiniraho kuri uyu wa gatandatu.

Umutoza Kanamugire Aloys nyuma y’imyitozo yatangarije Ruhagoyacu.com ko bafite icyizere gihagije ko bagomba kwitwara neza muri uyu mukino.

Yagize ati: “ Ni umukino koko utoroshye kuri twe, ariko mfite icyizere ko tugomba gutsinda. Nababwiye ko twaje hano tuje gushaka intsinzi, ntago twaje hano tuje gushaka intsinzwi, akaba ariyo mpamvu mfite icyizere ko tuzitwara neza.”

Ku kibazo niba cy’uko abona ikibuga, ndetse no kuba bazakina hakiri kare, kandi Kampala yakomeje kwerekana ko ari umujyi ushyushye kuri ubu, Aloys Kanamugire yagize ati: “ Ikibuga ni kiza, ndabona nta mpugenge kiduteye, nkaba nsanga kitazatugora, na ho gukina hakiri kare, twabimenyeshejwe kare, Dukora imyitozo ku zuba, byabanje no kutugora kuko abakinnyi bacu bavaga amaraso, ariko ubu baramenyereye nta kibazo.”

Abakinnyi muri rusange bafite morali, bakaba batangarije Ruhagoyacu.com, ko bizeye intsinzi kuri uyu mukino.

Umukino uraza gutangira ku isaha ya saa munani (14h00) zo muri Uganda, bikaza kuba ari saa saba (13h00) ku isaha y’i Kigali.

Stade ni nzizaStade ni nziza

Ikibuga bakishimiyeIkibuga bakishimiye

Aya mazi y'ibiziba ari kuri Hotel irimo u Rwanda na MaurtaniaAya mazi y’ibiziba ari kuri Hotel irimo u Rwanda na Maurtania

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi U-17

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. MUTOKAMBARE

    Kuya 10-03-2017 saa 09:45'

    MWEREGUTINYA YUGANDATURAYITSINDA


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru