RUHAGOYACU.com

Amavubi arifuza gukora ibishoboka imbere ya Uganda, ngw’atongera guseba

Ikipe y’igihugu yabatarengeje imyaka 17, ifite akazi katoroshye kuri uyu wa gatanu i Rubavu, aho agomba gucakirana n’ikipe ya Uganda yabashije kubanyagira ibitego 4 byose ku 0, mu mukino ubanza wabereye i Namboole.

Kuri ubu Amavubi yabatarengeje imyaka 20, agiye gukina uyu mukino afite umutoza mushya, umwongereza Lee Johnson, washyizweho ngo abe umuyobozi wa tekinike mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, ndetse ajye anatoza abatarengeje imyaka 17.

Umutoza Lee Johnson na Kanamugire batoza AmavubiUmutoza Lee Johnson na Kanamugire batoza Amavubi

Lee Johnson agatangaza ko ikipe yayibonye, ko hari byinshi bahinduye mu myitozo amaze iminsi agirana n’aba bakinnyi, afatanyije nabatoza yahasanze, nka Aloys Kanamugire umwungirije, na Yves Rwasamanzi, ndetse na Rajab utoza abanyezamu.

Umukino ubanza u Rwanda rwarushijwe bigaragara n’ikipe ya Uganda, yarimo abakinnyi ubona bafite imbaraga cyane kurusha ikipe y’u Rwanda, ndetse ubona banahererekanya neza imbere y’izamu kandi badahusha.

Ikipe y'u Rwanda yabanje mu kibugaIkipe y’u Rwanda yabanje mu kibuga

Ikipe ya Uganda yabanje mu kibugaIkipe ya Uganda yabanje mu kibuga

Ikipe y’u Rwanda yakoze amakosa menshi, ahanini mu byerekeye kurinda izamu, bituma yinjizwa ibitego 4 byose, bisa nkaho n’amahirwe yo gukomeza yahise arangira mu mukino ubanza.

Muhire Kevin bita Rooney, ari mu bakinnyi bacye b'u Rwanda bagoye UgandaMuhire Kevin bita Rooney, ari mu bakinnyi bacye b’u Rwanda bagoye Uganda

Kimwe na kapiteni w'u Rwanda, Manishimwe DjabelKimwe na kapiteni w’u Rwanda, Manishimwe Djabel

Lee Johnson aganira n’abanyamakuru yagize ati: “ Hari amakosa amwe na mwe twafatikanyije gukosorera hamwe, nyuma y’ibyabaye mu mukino ubanza, ubu ndizera ko ikipe ihagaze neza kurusha uko yari imeze mbere.”

“ Mfatanyije n’abatoza nahasanze, twakomeje gukorera hamwe nk’ikipe, dukosora ibintu bitandukanye, ku buryo hari icyizere cyo kwitwara neza mu mukino wo kuri uyu wa gatanu.” Lee Johnson.

Samuel Nemeyimana wambaye numero 14, ari mu nkingi za mwamba z'iyi kipeSamuel Nemeyimana wambaye numero 14, ari mu nkingi za mwamba z’iyi kipe

Umuzamu wa Uganda yari yabereye ibamba abakinnyi b'u RwandaUmuzamu wa Uganda yari yabereye ibamba abakinnyi b’u Rwanda

Ku ruhande rwa Aloys Kanamugire watoje umukino ubanza, akavuga ko amakosa yose bayabonye, ndetse bagerageje kuyakosora, akizeza abanyarwanda kwitwara neza mu mukino wo kwishyura.

Mu magambo ye, yagize ati: “ Wenda biragoranye ko umukino twazawutsinda tukabasezerera, ariko ntitwifuza kongera gutsindwa nk’uko byagenze mu mukino ubanza.”

Abafana bari benshi, bivanga abakinnyi b'u Rwanda, bavugaga ko batabashaga no kumvikana mu kibugaAbafana bari benshi, bivanga abakinnyi b’u Rwanda, bavugaga ko batabashaga no kumvikana mu kibuga

“ Umukino ubanza twagowe na byinshi, hanarimo ko wari umukino wa mbere mpuzamahanga, abakinnyi bacu batarakinira no ku kibuga cyakira abantu 1000, barangiza bagakinira kuri sitade nka Namboole yuzuye abafana, byabateye igihugunga, nkizera ko i Rubavu, abafana nibaza kudushyigikira, tuzitwara neza.”

Shabaan Mouhamed yatsinze u Rwanda ibitego 3 wenyineShabaan Mouhamed yatsinze u Rwanda ibitego 3 wenyine

Abasore ba Uganda bihanije u RwandaAbasore ba Uganda bihanije u Rwanda

Uyu mukino uteganyijwe i Rubavu ku isaha ya saa cyenda kuri uyu wa gatanu, kwinjira babigize ubuntu, buretse mu myanya y’icyubahiro, aho kwinjira bizaba ari amafaranga 2000 y’amanyarwanda.

Umutoza Mathias Lule yatangarije abanyamakuru ba Uganda ko atishimiye uko bakiriwe, ariko afite icyizere ko bazakomezaUmutoza Mathias Lule yatangarije abanyamakuru ba Uganda ko atishimiye uko bakiriwe, ariko afite icyizere ko bazakomeza

JPEG - 271.4 kb
Umukino wa mbere Uganda Cubs yarushije Amavubi bigaragaraga
Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi U-17

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru