RUHAGOYACU.com

CAN U 23- Amavubi afite Misiri mu nzira igana i Rio de Janeiro muri Bresil

Ikipe y’igihugu cy’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 igomba gusezerera ibihugu birimo Uganda na Misiri kugirango ibe yatekereza gukina imikino olimpike izabera i Rio De Janeiro ho muri Brasil muri 2016.

Ibi, ni nyuma ya tombola yabereye muri Ethiopia y’uko ibihugu bizahura muri iyi mikino, aho u Rwanda rwaje gutombola Somalia mu cyiciro cya mbere rwayisezerera rugahura n’Abagande.

Ikipe ya Uganda ari yasezereye u Rwanda mu batarengeje imyaka 17Ikipe ya Uganda ari yasezereye u Rwanda mu batarengeje imyaka 17

Ikipe izatsinda hagati ya Uganda n’u Rwanda izakina na Misiri mu cyiciro cya nyuma cy’aya majonjora, aho ikipe izatsinda izahita ibona itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kizabera muri Congo Kinshasa kuva 5-19/12/2015.
Ibihugu bitatu bizaba byitwaye neza bikazaserukira Afurika mu mukino Olempike izabera i Rio de Janeiro, Brazil muri 2016.

Mu mikino iheruka kuba muri 2013, U Rwanda nirwahiriwe n’ayamajonjora dore ko ikipe y’urwanda yahise isezererwa mu mikino y’icyiciro cya mbere itsinzwe na Zambia 3-0 ku giteranyo cy’ibitego.

Constantine watozaga Amavubi makuru ni we ugomba gutoza abatarengeje imyaka 23Constantine watozaga Amavubi makuru ni we ugomba gutoza abatarengeje imyaka 23

Muri rusanjye, ibihugu 28 ni byo bizaba bihatanira iyi myanya itatu yo kujya IiRio De Janeiro aho ibigera kuri 26 byikuye mu marushanwa.

Muri ibi bihugu bishaka kujya mu mikino Olympic, 12 birimo u Rwanda bizahera mu majonjora y’ibanze, 8 birimo Uganda bihere mu cyiciro cya kabiri, naho 7 birimo Misiri bitangirire mu majonjora yanyuma yo gushaka itike ijya muri Congo.

Uko amakipe azahura(amajonjora y’ibanze azatangira gukinirwa mu kw ambere kwa 2015:

  • Libya v Mauritania
  • Ghana v Liberia
  • Botswana v Kenya
  • Zimbabwe v Swaziland
  • Guinea-Bissau v Sierra Leone
  • Rwanda v Somalia

Amajonjora ya kabiri

  • Libya cyangwa Mauritania v Mali
  • Ghana/Liberia v Congo Brazzaville
  • Botswana/Kenya v Zambia
  • Zimbabwe /Swaziland v South Africa
  • Guinea-Bissau/Sierra Leone v Cameroon
  • Rwanda/Somalia v Uganda
  • Tunisia v Sudan

Amajonjora yanyuma

  • Libya/Mauritania/Mali v Gabon
  • Ghana/Liberia/Congo v Nigeria
  • Botswana/Kenya/Zambia v Ivory Coast
  • Zimbabwe/Swaziland/South Africa v Senegal
  • Guinea-Bissau/Sierra Leone/Cameroon v Algeria
  • Rwanda/Somalia/Uganda v Misiri
  • Morocco v Tunisia/Sudan
Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi U-17

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru