RUHAGOYACU.com

Marquinos Bakayoko na Deepay mu ikipe ya 11 beza bari kumwe n’Amavubi U 17 muri Mexique

Mu mpera z’ukwezi gushize ni bwo inkuru yagiye hanze ko u Rwanda rwasabye kwakira igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 cy’umwaka wa 2019 aho byasize impaka nyinshi mu bakunzi ba ruhago niba igihe cyari iki ko u Rwanda rwakwakira amarushanwa yo kuri uru rwego.

Ku ruhande rumwe, benshi bahurizaga ko ukurikije ubushake bw’ubuyobozi nta gushidikanya ko u Rwanda rwakwakira iri rushanwa ndetse rikagenda neza kurusha byinshi mu bihugu rijya riberamo, gusa icyakururaga impaka ndende ni ukwibaza aho abakinnyi bazarikina mu myaka ibiri iri imbere baturuka, cyane ko kugeza uyu munota nta marushanwa y’abakiri bato ahari.

Nick Powel(numero 8) wahoze muri Man United afasha Sterling kwishimira igitego Nick Powel(numero 8) wahoze muri Man United afasha Sterling kwishimira igitego
Marquinos ni umwe mu baje kuba aba star nyamara 2011 bari ku rwego rumwe na ba Emery BayisengeMarquinos ni umwe mu baje kuba aba star nyamara 2011 bari ku rwego rumwe na ba Emery Bayisenge

Ibi byatumye Ruhagoyacu isubira inyuma aho u Rwanda ruheruka kwitabira igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17(ari na cyo rukumbi rwagiyemo muri ruhago), igikombe cyari cyabereye muri Mexique mu mwaka wa 2011.

Aha, ikipe yakinnye iri rushanwa yari yiganjemo abakinnyi bari bamaze imyaka itatu mu ishuri rya ruhago rya Ferwafa, mu gihe banafashe umwanya munini bategurwa. Ibi ariko ntibyabujije u Rwanda kutarenga umutaru, mu gihe benshi mu bakinnyi bakiniraga Amavubi batigeze bagaragaza iterambere rifatika.

Aha, uretse Michel Rusheshangoga wagiye uzamura urwego rwe umunsi ku munsi, abandi bari kumwe na we uhereye ku munyezamu Nzarora Marcel, ba myugariro Turatsinze Hertier, Celestin Ndayishimiye, n’abandi bakinnyi barimo Nsabimana Eric, Ndatimana Robert, Kabanda Bonfils, Mico Justin n’abandi, nta kinini wavuga bagezeho nyuma yo kuva muri Mexique.

Benshi mu bakiniraga Amavubi muri Mexique ntabwo baje guhirwa nyumaBenshi mu bakiniraga Amavubi muri Mexique ntabwo baje guhirwa nyuma

Ruhagoyacu ikaba yanyujije amaso mu yandi makipe yari muri iri rushanwa, ni ko kubakorera ikipe y’abakinnyi 11 bari kumwe n’Amavubi muri Mexique, gusa bo bakaba baraje kuvamo abakinnyi b’ibikomerezwa isi iririmba.

Iyi kipe ikaba yakinishwa muri system ya 3 4 3

Umunyezamu: Jordan Pickford: Everton: England

Jordan Pickford yahindukijwe ubugira gatatu ubwo Abadage basezereraga Abongereza muri 1/4 muri MexiqueJordan Pickford yahindukijwe ubugira gatatu ubwo Abadage basezereraga Abongereza muri 1/4 muri Mexique

Umwe mu banyezamu beza shampiyona y’Ubwongereza ifite, Pickford wafatiraga Abongereza muri Mexique kuri ubu akinira Everton yo muri icyo gihugu, aho yagezemo avuye muri Sunderland aguzwe akayabo k’amafaranga atari yagura undi munyezamu w’Umwongereza.

Myugariro wo hagati: Nathan Ake: Bournemouth Ubuholandi

Nathan Ake yahesheje Ubuholandi igikombe cy'Uburayi cya U 17 mbere yo kujyana na bo mu cy'isiNathan Ake yahesheje Ubuholandi igikombe cy’Uburayi cya U 17 mbere yo kujyana na bo mu cy’isi

Myugariro w’ikipe ya Bournemouth yo mu Bwongereza, Nathan Ake yari kumwe n’ikipe y’igihugu y’Abaholandi muri Mexique. Uyu musore wanakiniyeho Chelsea ni umwe muri ba myugariro beza Premier League ifite.

Myugariro wo hagati: Kurt Zouma France Chelsea

Kurt Zouma na we ari mu bagaragaza ejo heza nyuma yo gukinira Abafaransa mu gikombe cy'isi cyo muri Mexique u Rwanda rwarimoKurt Zouma na we ari mu bagaragaza ejo heza nyuma yo gukinira Abafaransa mu gikombe cy’isi cyo muri Mexique u Rwanda rwarimo

Kurt Zouma yafatwaga nk’umwe mu bakinnyi beza bakina inyuma i burayi, gusa imvune ye iza gutuma asubira inyuma birangira Chelsea imutije muri Stoke City. Uyu mufaransa nubundi ariko aracyagaragaza ejo hazaza heza.

Myugariro wo hagati: Marquinhos Brazil Paris Saint Germain

Marquinos wari kapiteni wa Brazil muri Mexique ntabwo yahiriwe kuko batsinzwe n'Abadage mu gushaka umwanya wa gatatuMarquinos wari kapiteni wa Brazil muri Mexique ntabwo yahiriwe kuko batsinzwe n’Abadage mu gushaka umwanya wa gatatu

Marquinos yari kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Brazil yari mu gikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 muri Mexique. Uyu musore wakiniraga Corinthians y’iwabo icyo gihe, yaje kuzanwa iburayi na Paris Saint Germain none ubu amaze kuba umwe mu bakinnyi b’inyuma buri kipe yose yakwifuza.

Umukinnyi ukina inyuma ku ruhande asatira(Wing Back) : Benjamin Mendy France Man City
Benjamin Mendy wa Man City na we aha yari muri Mexique muri 2011Benjamin Mendy wa Man City na we aha yari muri Mexique muri 2011

Benjamin Mendy yari kumwe n’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa mu gikombe cy’isi cyo muri Mexique gusa icyo gihe ntawari butekereze ko azavamo myugariro uhenze ku isi. Miliyari zirenga 52 ni yo mafaranga bivugwa ko Manchester City yamutanzeho imukura muri Monaco yigaragajemo umwaka ushize.

Umukinnyi ukina inyuma ku ruhande asatira(Wing Back): Nathan Redmond- England Southampton

Nathan Redmond yaje kuvamo umukinnyi ukaze muri Premier LeagueNathan Redmond yaje kuvamo umukinnyi ukaze muri Premier League

Redmond ni umwe mu basore bazwiho kugira amacenga menshi mu kibuga. Uyu mababa ukinira Southampton yo mu Bwongereza, na we ari mu bari bahanganye n’u Rwanda mu itsinda C mu gikombe cy’isi cyo muri Mexique.

Umukinyi wo hagati: Emre Can- Ubudage- Liverpool

Emre Can mu mukino wa 1/2 Ubudage bwatsinzwemo na MexiqueEmre Can mu mukino wa 1/2 Ubudage bwatsinzwemo na Mexique

Emre Can na we yari kapiteni w’ikipe y’igihugu y’Abadage mu gikombe cy’isi cyo muri Mexique aho ikipe ye yakuye umwanya wa gatatu. Uyu mukinnyi wo hagati wa Liverpool yo mu Bwongereza, anaheruka guhesha igikombe mpuzamigabane Abadage ubwo batsindaga Chile mu Burusiya.

Umukinnyi wo hagati: Tiemoué Bakayoko: France Chelsea

Bakayoko ahangana n'umuyapani mu gikombe cy'isi cyo muri Mexique(Eh yari akiri umwana koko)Bakayoko ahangana n’umuyapani mu gikombe cy’isi cyo muri Mexique(Eh yari akiri umwana koko)

Bakayoko na we ni umwe mu bakinnyi bahoze bakinira Monaco bitezwe muri uyu mwaka wa shampiyona. Uyu yaguzwe na Chelsea ngo aze asimbure Nemanja Matic werekeje muri Manchester United. Uyu mufaransa na we yari mu gikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 muri Mexique.

Umukinnyi usatira: Raheem Sterling England Manchester City

Sterling yazengereje u Rwanda muri MexiqueSterling yazengereje u Rwanda muri Mexique

Uko biri kose Rusheshangoga Michel we uyu musore yamutangira ubuhamya kuko ni umwe mu bagoye Amavubi U 17 mu mukino batsinzwemo n’Abongereza 2-0. Sterling hari byinshi yitezweho kugeza n’uyu munsi haba mu ikipe y’igihugu y’Abongereza ndetse na Manchester City.

Umukinnyi usatira: Memphis Deepay: Ubuholandi Lyon

Memphis Deepay ahanganye na Korea ya ruguru gusa bikanarangira banganyije 1-1 mu mukino wo mu itsinda AMemphis Deepay ahanganye na Korea ya ruguru gusa bikanarangira banganyije 1-1 mu mukino wo mu itsinda A

Deepay yafatwaga nk’umukinnyi mwiza ku isi mu bangana na we ubwo yaheshaga PSV Eindhoven igikombe cya shampiyona. Uyu ariko ntabwo yaje guhirwa n’ibihe bye muri Manchester United byatumye Jose Mourinho amutanga muri Lyon.

Umukinnyi usatira: Lucas Ariel Ocampos Argentine Milan AC

Ocampos ahanganye na Jordan Cousins w'Ubwongereza mu mukino wa 1/8 batsinzwe kuri Penalty.Ocampos ahanganye na Jordan Cousins w’Ubwongereza mu mukino wa 1/8 batsinzwe kuri Penalty.

Uyu musore ukunda guca ku mpande asatira, muri 2015 yari umwe mu bakinnyi beza aho yaje no gutoranywa mu bashobora guhabwa Golden Boy Award ubwo yari muri Monaco yo mu bufaransa. Uyu yaje nyuma kwerekeza muri Marseilles na yo byarangiye imutije muri Milan AC.

Abasimbura:

  1. Lukáš Zima- Czech Republic- Genoa
  2. Rusheshangoga Michel- Rwanda Singida
  3. Aymeric Laporte- France Atletico Bilbao
  4. Nick Powell- England Wigan Athletic
  5. Souleymane Coulibaly- Ivory Coast Al Ahly
  6. Pierre-Emile Højbjerg- Danmark Southampton
  7. Nathaniel Chalobah- England Watford

Aba 11 bari mu gikombe cy'isi cyarimo u RwandaAba 11 bari mu gikombe cy’isi cyarimo u Rwanda

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi U-17

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Mat

    Kuya 5-08-2017 saa 18:57'

    Njye ariko simbibona nk’ikibazo kuko bake muri bo barakina muri top level y’ iwabo natwe abacu benshi bakaba bakina muri top level yacu ndetse benshi muri bo banatwaye ibikombe. Ndumva rero ntacyo bahombye. Kuki twumva ko abakinnyi Bose bagomba kujya gukina i Burayi utagiyeyo tukamuhoza Ku nkeke ngo yarapfubye???? Ubu c i Burayi bazakira abakinnyi bose bo bigende gute? Ubu c wowe munyamakuru wanditse iyi nkuru ubwo utandikira The Sun n’ibindi tuvuge ko imyaka ine ya kaminuza wize niba warashoboye kwiga yapfuye ubusa?? Ubwo process umunyamukuru uciritse wo mu Bwongereza cg ahandi i Burayi yacamo ngo yandikire The Sun yamera nk’iyawe naho waba uri umuhanga???? Mureke abana biterere imbere iwabo ntacyo bitwaye ugize ayo mahirwe Wenda agende.

  2. Gwiza

    Kuya 3-08-2017 saa 12:32'

    Ubundi iyi ni nkayo nkuru tuba dutegereje. Iteye amatsiko, ituma dushyira ubwenge ku gihe, mbese iri profesional kabisa. Naho ubundi iyo ndebye ba Sterling abo, ba Mendy, ba Bakayoko nkongera nkareba ba Mico Justin, ba Usengimana Faustin... ni uko amashusho ahari yo kubihamya naho ubundi nta wakwemera ko bahuriye mu kibuga bari ku rwego rumwe. Ni ibyo kwibazaho pe! Gusa na none nta wakwirengagiza ko nka Rusheshangoga, Emery Bayisenge... iyo baza kuba bavuka mu Bwongereza nabo baba bari ku rundi rwego. Wabyanga wabyemera, milieux influence.

  3. steve

    Kuya 2-08-2017 saa 23:25'

    Birashimishije kandi bikanababaza pee. Kubona abandi barateye imbere naho abacu barasubiye Inyuma kandi leta yarabatanze ho iritubutse babategura neza muzarebe neza bose bigiriye mu kurya abana gusa

  4. seba

    Kuya 2-08-2017 saa 22:49'

    mbakuriye ingofero

  5. Mile

    Kuya 2-08-2017 saa 20:49'

    Haahhh.iyi nkuru irashimishije. Ntatiku ririmo. Ahubwo no sport


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru