RUHAGOYACU.com

Mugabo wa Arsenal na bane bandi bakina hanze mu bo Tardy yitegura kuzifashisha ku mukino wa Sudani

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20, Richard Tardy, yatangaje ko bagiye gushyira imbaraga nyinshi mu gutegura umukino bafitanye na Sudani y’amajyepfo, mu rwego rw’amajonjora y’igikombe cy’afurika cy’icyo cyiciro kizabera muri Senegal umwaka utaha.

Abakinnyi 24 bahamagawe na Richard Tardy, bakoraga imyitozo kuri uyu wa mbere kuri stade Amahoro(mu gitondo) ndetse no ku kibuga cya Ferwafa(nimugoroba).

Abasore nka Sekamana Maxime wa APR FC bari mu myitozo yo kuri uyu wa mbereAbasore nka Sekamana Maxime wa APR FC bari mu myitozo yo kuri uyu wa mbere

Robert Ndatimana...Robert Ndatimana...

..na Jihad ba Rayon Sports bari mu ikipe ya U 20 yahamagawe na Tardy..na Jihad ba Rayon Sports bari mu ikipe ya U 20 yahamagawe na Tardy

Richard Tardy ariko, akaba asanga ko bagomba no gukora ibirenze mu myiteguro, ni nyuma yo kubona inzira ibategereje kugirango babe bagera mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 ku nshuro ya kabiri, nyuma yo kucyakira muri 2009.

"Icyo navuga nuko tuzakina iyo mikino dushaka kuyitsinda kuko ntamakuru tuzi kuri ayo makipe cyane cyane Sudani y’amajyepfo kuko ari ikipe nshya", Tardy atangariza Ruhagoyacu

"Icyo twumva ni uko bazaba bafite abakinnyi benshi bavuye hanze yigihugu".

"Intego yanjye ni ukuba mfite ikipe nziza ishoboka ndetse no kwitegura neza kuko ubu iyo urebye dusigaranye ukwezi kwa kabiri nukwa gatatu mbega tuzagerageza kubona ikipe nziza tuzajyana muri Sudani yamajyepfo mu mukino ubanza hanyuma tukaba twahakura umusaruro uzadufasha gukomeza nyuma yo gukina umukino wo kwishyura i Kigali".

Richard Tardy ashyize umutima ku mukino wa Sudani y'epfoRichard Tardy ashyize umutima ku mukino wa Sudani y’epfo

U Rwanda niruramuka rusezereye Sudani yamajyepfo ruzahita ruhura na Gabon hagati y’amatariki ya 9 na 11/5/2014 ndetse n’uwo kwishyura nyuma y’ibyumweru bibiri.

Mu gihe nanone Amavubi atarengeje imyaka 20 yaba ashoboye gukomeza yahita ahura n’ikipe izatsinda hagati ya Sierra Leone,Guinee na Ghana, mu majonjora yanyuma yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Africa kizabera muri Senegal umwaka utaha. Tardy ariko atangariza Ruhagoyacu, yavuze ko nta mpamvu yo gutekereza Ghana muri uyu mwanya.

Abasore ba U 20 bafite urugamba rukomeye rubategereje imbereAbasore ba U 20 bafite urugamba rukomeye rubategereje imbere

"Mbere yo kuvuga Ghana hazaba hari na Sudani yamajyepfo nituyisezeerera haze Gabon yakoze akazi gakomeye mu ikipe nkuru kandi turabizi ko hari ikibazo cyo kwiba imyaka mubatarengeje imyaka 20 bityo ntitwizeye ko bazaba mukuri ari abatarengeje imyaka 19".

"Tugiye gushyira imbaraga nyinshi kuri uyu mukino wa Sudani nasubiramo ko utazatworohera bityo tuwurenze twatekereza kuwundi, Ghana tubonye amahirwe yo gukina nayo byaba ari mu kwa munani kandi kugeza icyo gihe tuzareba uko tuzaba tumeze".

Staff ya Tardy ngo nubundi ni yo yifuzagaStaff ya Tardy ngo nubundi ni yo yifuzaga

Mu mikino yahuje aba basore-ikipe yarimo Medi na Ombalenga yatsinzwe imikino yayo itatuMu mikino yahuje aba basore-ikipe yarimo Medi na Ombalenga yatsinzwe imikino yayo itatu

Tardy yakomeje avuga ko bateganya imikino ya gicuti n’amakipe atandukanye yo mu karere nayo ari gutegura imikino nk’iyi. Aho ku matariki ya FIFA bazareba ko bakina na Kenya cyangwa Uganda.

Uyu mutoza kandi yavuze ko uretse abakinnyi bakina mu Rwanda, yiteguye no guhamagara abandi basore bakina hanze y’u Rwanda barimo Mugabo Alfred ukinira Arsenal yo mu bwongereza, Pacifique Shema, ukina mu cyiciro cya kane mu bufaransa ndetse n’abasore batatu bakina muri academi ka FC Valence yo muri Espagne Neza Anderson, Yves Rwigema ndetse na Nkizingabo Fiston.

Mugabo lfred yakiniye Amavubi makuru ku mukini na AlgeriaMugabo lfred yakiniye Amavubi makuru ku mukini na Algeria

Abasore batarengeje imyaka 20 bahamagawe na Tardy, bafitanye umukino wa gicuti na Police kuri uyu wa kabiri mbere yo gusubira mu makipe yabo ndetse no ku mashuri kuri bamwe.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi U-17

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. kwizera israel

    Kuya 28-02-2014 saa 10:24'

    Gusa guhamagara abapro ni byiza ariko bazashake ababizi ntibazazane abazarya bench naho se abobakinnyi bazava hanze ni bande?


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru