RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 30-03-2017 saa 11:28'  -  Ferwafa mu bibazo n’amakipe nyuma yo gufata amafaranga ya AZAM ikayashyira ku mufuka  |  Yanditswe kuya 29-03-2017 saa 13:49'  -  Twizerimana Onesme afashije APR FC gutsinda Isonga 1-0  |  Yanditswe kuya 28-03-2017 saa 12:49'  -  Hategekimana Gangi yikomye Musanze, ashimira abamubaye hafi  |  Yanditswe kuya 27-03-2017 saa 30:30'  -  Kodo na Sekamana Leandre mu batoza 32 bashaka Licence D  |  Yanditswe kuya 27-03-2017 saa 14:33'  -  Nta nzitizi zambuza kwiyamamariza kuyobora FERWAFA – Murenzi Abdallah
Rwanda 0-1 Burundi: Abatarengeje imyaka 20 batsinzwe n’abaturanyi mu mukino wa gicuti
Print Comments: 1 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 itsinzwe n’abarundi igitego 1-0 mu mukino wa gicuti waberaga kuri stade Regional ya Kigali kuri uyu wa kane.

Ni umukino amakipe yombi yakinnye yitegura amarushanwa yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Afurika cy’abaterengeje imyaka 20 kizabera muri Senegal umwaka utaha.

Abakinnyi babanje mu kibuga mu makipe yombiAbakinnyi babanje mu kibuga mu makipe yombi

Ikipe y’u Burundi izakina na Djibouti mu cyumweru gitaha mu mukino ubanza uzabera i Bujumbura, mu gihe Amavubi mato atazakina iki cyiciro kuko ikipe ya Sudani y’amajyepfo bari bukine yikuye mu marushanwa.

Umukino wo kuri uyu wa kane watangiye ikipe y’u Rwanda ari yo yiharira umupira, ndetse igice cya mbere abarundi bakaba batigeze bagerageza izamu ryari ririnzwe na Olivier Kwizera.

Amavubi yatangiye asatira ariko ntashobore kwinjiza igitegoAmavubi yatangiye asatira ariko ntashobore kwinjiza igitego

Ndatimana Robert yagaragaje ishyaka rikomeye muri uyu mukinoNdatimana Robert yagaragaje ishyaka rikomeye muri uyu mukino

Neza Anderson ni umwe mu bakinnyi batatu bakina muri Espagne bagaragaye kuri uyu mukinoNeza Anderson ni umwe mu bakinnyi batatu bakina muri Espagne bagaragaye kuri uyu mukino

Nyuma yuko Amavubi mato ahushize ibitego bitandukanye mu gice cya mbere, ikipe y’Abarundi yari yiganjemo abasore bagaragara nk’abakuze, yaje nayo kugaruka neza mu gice cya kabiri maze itangira kotsa igitutu u Rwanda ari nako umutoza wayo asimbuza abakinnyi bagera kuri barindwi muri iki gice.

Ibi ntibyatindiye aba basore b’i Bujumbura kubona umusaruro, kuko ku munota wa 70 bazaga kubona igitego ku mupira wari uturutse muri Corner maze Habimana Hassan akawinjiza neza n’umutwe.

Abasore b'Abarundi bishimira igitsindo cya HassanAbasore b’Abarundi bishimira igitsindo cya Hassan

Michel Rusheshangoga wa APR na Radjou wa Kiyovu S bari bamwe mu bitabiriye uyu mukino nk'abafanaMichel Rusheshangoga wa APR na Radjou wa Kiyovu S bari bamwe mu bitabiriye uyu mukino nk’abafana

.. Andreas Spier yari ahabaye.. Andreas Spier yari ahabaye

Iki gitego, Amavubi yagerageje kucyishyura ari nako Abarundi bakora ibihsoboka ngo batinze umukino maze uza no kurangira ari 1-0.

Nyuma y’umukino umutoza w’Abarundi, Rainer Wilfried, yatangarije itangazamakuru ko yasanze ikipe y;u Rwanda ikomeye kandi ko umusaruro udasobanuye ko ikipe ye iri hejuru kubarusha.

“Ntago nabihisha, baturushije cyane mu gice cya mbere gusa tuza guhindura umukino mu gice cya kabiri turatsinda”.

“Bashoboraga na bo kudutsinda umunota uwo ari wo wose bityo uyu mukino ugiye gutuma twitegura neza kuzakina na Djibouti”, Rainer Wilfried atangariza itangazamakuru

Abatoza ku mpande zomb basanga Amavubi yakinnye neza... gusantiyareba mu izamuAbatoza ku mpande zomb basanga Amavubi yakinnye neza... gusantiyareba mu izamu

Richard Tardy, umufaransa utoza u Rwanda we, asanga ikipe ye yazize kutamenya icyo gukora imbere y’izamu ndetse no kubura abakinnyi batandakanye.

Amavubi yakinnye abura abakinnyi batatu ba As Kigali, wongeyeho Placide Shema ukina mu Bufaransa na Mugabo Alfred ukinira Arsenal yo mu Bwongereza, ikintu uyu mutoza asanga cyabakozeho.

Abakinnyi b'Abarundi bagaragaraga nk'abakuzeAbakinnyi b’Abarundi bagaragaraga nk’abakuze

... mu minota yanyuma bagwaga umusibirizo... mu minota yanyuma bagwaga umusibirizo

U Rwanda ruzakina na Gabon mu cyiciro gikurikira mu mukino uzaba hagati y’amatariki ya 9 na 11/5/2014 ndetse n’uwo kwishyura nyuma y’ibyumweru bibiri.

Kanyankolle Yawunde utoza Kiyovu yaje kwishimana n'Abarundi nyuma y'umukinoKanyankolle Yawunde utoza Kiyovu yaje kwishimana n’Abarundi nyuma y’umukino

Mu gihe nanone Amavubi atarengeje imyaka 20 yaba ashoboye gukomeza yahita ahura n’ikipe izatsinda hagati ya Sierra Leone,Guinee na Ghana, mu majonjora yanyuma yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Africa kizabera muri Senegal umwaka utaha.

U Burundi bwo nibusezerera Djibouti buzahura na Cameroon mu kwezi kwa gatanu.

jacques Kuya 28-03-2014 saa 07:41'

Narina bivuze ko naho mwazanye abakina hanze y’igihugu cu Rwanda natwe twikoze kubakinyi bagize championa yi gihugu cose bamarana hafi amezi ane bimenyereza hamwe nico catumwe tubatsinda.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 21
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports213152
02Apr FC211341
03Police FC211440
04As Kigali211140
05Musanze FC21133
06Bugesera FC21732
07Espoir FC21227
08Etincelles FC21-526
09Kirehe FC21-225
10Amagaju FC21-325
11Sunrise FC21-325
12Mukura VS21-723
13Kiyovu sports21-1121
14Marines FC21-1319
15Gicumbi FC21-1515
16Pepiniere FC21-2011
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny13
02Nahimana Shassir12
03Shabani Hussein12
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kigali Regional Stadium
Wed, 29 March 2017 15:30
flag RAYON 3 - 1 SUNRISE flag
 Camara M. (2)
 Pierrot K. (1)
  Alex O. (1)
Kigali Regional Stadium
Saturday, 25 March 2017 15:30
flag AS KIGALI 0 - 1 RAYON flag
  Thierry M. (1)
Nyamata Stadium
Wed, 22 March 2017 15:30
flag BUGESERA 0 - 1 RAYON flag
  Kone T. (1)
Gicumbi Stadium
Monday, 20 March 2017 15:30
flag GICUMBI 0 - 0 AS KIGALI flag
 
Huye Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag MUKURA 3 - 2 ESPOIR flag
 Ally N. (1)
 Cedric S. (1)
 Christophe B. (1)
  Albert W. (1)
 Ally M. (1)
Kigali Regional Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag APR 1 - 1 PEPINIERE flag
 Maxime S. (1)
  Michel N. (1)
Nyagisenyi Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag AMAGAJU 1 - 0 MARINES flag
 Bokatola Yves L. (1)
 
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag KIYOVU 0 - 1 KIREHE flag
  Jean Paul U. (1)