RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 30-03-2017 saa 11:28'  -  Ferwafa mu bibazo n’amakipe nyuma yo gufata amafaranga ya AZAM ikayashyira ku mufuka  |  Yanditswe kuya 29-03-2017 saa 13:49'  -  Twizerimana Onesme afashije APR FC gutsinda Isonga 1-0  |  Yanditswe kuya 28-03-2017 saa 12:49'  -  Hategekimana Gangi yikomye Musanze, ashimira abamubaye hafi  |  Yanditswe kuya 27-03-2017 saa 30:30'  -  Kodo na Sekamana Leandre mu batoza 32 bashaka Licence D  |  Yanditswe kuya 27-03-2017 saa 14:33'  -  Nta nzitizi zambuza kwiyamamariza kuyobora FERWAFA – Murenzi Abdallah
Rwanda U 17 2-3 Uganda U 17(2-7). Amavubi mato yihanangirijwe ahita asezererwa
Print Comments: 2 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Umukino utandukanye n’ubanza, ubuhanga bwinshi ku ikipe y’igihugu n’icyizere cy’ejo hazaza ni byo byagaragaye ku kibuga cya Rubavu ubwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda yasezererwaga n’abagande mu marushanwa y’igikombe cya Afurika.

Ikipe y’u Rwanda ni yo yihariye umukino muri rusanjye cyane cyane hagati mu kibuga aho abasore batatu b’u Rwanda Niyonkuru Sadjat, Kapiteni Manishimwe Djaber ndetse na Bigiraneza Rashiduva inda imwe na Michel Ndahinduka Bugesra, bari bagoye cyane ikipe y’igihugu ya Uganda yatinze kwinjira mu mukino.

JPEG - 84.2 kb
Rashid murumuna wa Bugesera...
JPEG - 117.4 kb
Sadjat murumuna wa Djihad
JPEG - 104.2 kb
Na Kapiteni Djaber

Mu gihe u Rwanda rutagiye rubyaza umusaruro amahirwe rwabonye hakiri kare, rutahizamu w’aba bana ba Uganda Sebutinde Charles yaje guhindukiza umunyezamu w’u Rwanda Jimmy Djihad, atsinda igitego cyiza cyane ku munota wa 30 w’umukino, nyuma ahanini y’amakosa yari akozwe na Ngabo Felix w’u Rwanda.

Nubwo byari bikomereye u Rwanda kuba rwabona ibitego bitandatu ngo rubashe gusezerera abagande, amahirwe yaje kuyoyoka burundu ubwo ku munota wa 43 w’umukino Poloto Julius yazaga kuruhukiriza mu nshundura umupira wari wakomeje gucaracara imbere y’izamu maze igice cya mbere kirangira ari ibitego 2 bya Uganda ku busa bw’u Rwanda.

JPEG - 134.5 kb
Amakipe yombi yari afite abakinnyi bakiri bato ku maso

Mu gice cya kabiri, abasore b’umutoza Lee Johnson baje bahinduye umukino ndetse basatira Uganda cyane. Ibi byaje kubabyarira umusaruro koko maze Bigiraneza Rashid uzwi nka Bugesera muto ashobora kwishyura ibitego bibiri byose u Rwanda rwari rwatsinzwe.

Abafana bari baje ku mpande zombiAbafana bari baje ku mpande zombi

JPEG - 130.3 kb

Stade Umuganda yari yizeye gutahukana byibura inota rimwe, yaje gucecekera rimwe ubwo umusore w’umugande Muhammed Shaban yisangaga asigaranye n’umunyezamu Nzeyurwanda Jimmy Djihad maze akamucenga ari nako atsinda igitego cy’intsinzi cya Uganda.

Ubwo umukino wasatiraga umusozo, kapiteni w’ikipe y’igihugu cy’u Rwanda Manishimwe Djaber yaje guhabwa ikarita nyuma yo gukubita mugenzi we Tumwesigye Frank.

U Rwanda rwarangije rufite abakinnyi 10U Rwanda rwarangije rufite abakinnyi 10

Umukino waje kurangira ari ibyo bitego 3-2.

JPEG - 71.7 kb
Tumwesigye ni we wabaye umukinnyi w’umukino. Ngo yatangiye akinira U 12, U 13, U 14 na U 17

Nyuma y’umukino, umutoza Mathias Lule wa Uganda yatangaje ko yatunguwe n’umukino u Rwanda rwakinnye kuri uyu wa gatanu, cyane ko wari utandukanye bigaragara nuwo bakiniye i Kampala. Uyu yongeyeho ko u Rwanda rufite ejo hazaza heza ha ruhago niba bashyize imbaraga muri iyi kipe.

Ku rundi ruhande,umutoza w’ikipe y’igihugu cy’u Rwanda Lee Johnson yatangaje ko yishimiye uko ikipe ye yakinnye gusa nubwo batakaje umukino. Uyu mugabo yavuze ko byibura bagerageje gukosora amakosa yakozwe ku mukino uheruka nubwo hari ibintu utahita ubwira abakinnyi bakiri bato bagahita babyumva ako kanya.

Koraneza Kuya 4-08-2014 saa 08:54'

Umve sinshimishijwe nabatsinze cg ngo mbabazwe nuko twatsinzwe.Gusa nishimiye ukuntu tuno dukinnyi twana dukeye ku mpande zombi.Sha ntawabeshye imyaka pe!!!Viva Africa.Viva EAC.

ERIC Kuya 1-08-2014 saa 15:28'

YEWE NACYODUSHOBOYE TUJETWEMERA NOKUNGANYIRIZA, IWACU BITUNANIRE? BIRABABAJEPE!!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 21
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports213152
02Apr FC211341
03Police FC211440
04As Kigali211140
05Musanze FC21133
06Bugesera FC21732
07Espoir FC21227
08Etincelles FC21-526
09Kirehe FC21-225
10Amagaju FC21-325
11Sunrise FC21-325
12Mukura VS21-723
13Kiyovu sports21-1121
14Marines FC21-1319
15Gicumbi FC21-1515
16Pepiniere FC21-2011
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny13
02Nahimana Shassir12
03Shabani Hussein12
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kigali Regional Stadium
Wed, 29 March 2017 15:30
flag RAYON 3 - 1 SUNRISE flag
 Camara M. (2)
 Pierrot K. (1)
  Alex O. (1)
Kigali Regional Stadium
Saturday, 25 March 2017 15:30
flag AS KIGALI 0 - 1 RAYON flag
  Thierry M. (1)
Nyamata Stadium
Wed, 22 March 2017 15:30
flag BUGESERA 0 - 1 RAYON flag
  Kone T. (1)
Gicumbi Stadium
Monday, 20 March 2017 15:30
flag GICUMBI 0 - 0 AS KIGALI flag
 
Huye Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag MUKURA 3 - 2 ESPOIR flag
 Ally N. (1)
 Cedric S. (1)
 Christophe B. (1)
  Albert W. (1)
 Ally M. (1)
Kigali Regional Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag APR 1 - 1 PEPINIERE flag
 Maxime S. (1)
  Michel N. (1)
Nyagisenyi Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag AMAGAJU 1 - 0 MARINES flag
 Bokatola Yves L. (1)
 
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag KIYOVU 0 - 1 KIREHE flag
  Jean Paul U. (1)