RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 30-03-2017 saa 11:28'  -  Ferwafa mu bibazo n’amakipe nyuma yo gufata amafaranga ya AZAM ikayashyira ku mufuka  |  Yanditswe kuya 29-03-2017 saa 13:49'  -  Twizerimana Onesme afashije APR FC gutsinda Isonga 1-0  |  Yanditswe kuya 28-03-2017 saa 12:49'  -  Hategekimana Gangi yikomye Musanze, ashimira abamubaye hafi  |  Yanditswe kuya 27-03-2017 saa 30:30'  -  Kodo na Sekamana Leandre mu batoza 32 bashaka Licence D  |  Yanditswe kuya 27-03-2017 saa 14:33'  -  Nta nzitizi zambuza kwiyamamariza kuyobora FERWAFA – Murenzi Abdallah
U 20 0-1 Police: Tardy yishimiye gusubirana n’abatoza bajyanye mu gikombe cy’isi
Print Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru mu batarengeje imyaka 20 yakinnye kuri uyu wa kabiri na Police FC mu mukino wa gicuti wo gutegura amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Senegal umwaka utaha.

Wari umunsi wa kabiri w’imyitozo aho ikipe ya Tardy izongera guhurizwa hamwe mu kwa gatatu ndetse byanakunda ikaba noneho yakina imikino ya gicuti mpuzamahanga n’ibihugu byo mu karere.

Abasore 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa U 20 nubwo bagiye baha imyanya bagenze babo boseAbasore 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa U 20 nubwo bagiye baha imyanya bagenze babo bose

Umukino na Police ariko nkuko Tardy yabitangarije Ruhagoyacu, wari uwo kureba ubushobozi bwa buri mukinnyi ndetse no gutangira kubaka ikipe nshya yazahangana n’andi makipe atoroshye yo kuri uyu mugabane.

Police FC yitwaye neza ubwo yakinaga na U 20Police FC yitwaye neza ubwo yakinaga na U 20

Ni umukino muri rusanjye wihariwe n’ikipe ya Sam Ssimbwa ndetse Tardy akaba we yagiye akora impinduka zitandukanye kugirango ahe amahirwe abakinnyi 24 bose bahamagawe muri iyi kipe.

Igitego cya Fabrice Twagizimana mu gice cya kabiri ni cyo cyaje kuba itandukaniro muri uyu mukino waje kurangira Police iwutsinze 1-0 gusa ikipe y’igihugu ikaba yagiye ibona amahirwe yo gutsinda ariko abasore nka Janvier na Ombalenga ntibakoreshe amahirwe babonye yo kunyeganyeza inshundura.

Ndikukazi ni we watsinze mu izamu mu mukino wo kuri uyu wa kabiriNdikukazi ni we watsinze mu izamu mu mukino wo kuri uyu wa kabiri

Nyuma y’uyu mukino umutoza Tardy yatangarije itangazamakuru ko yishimiye uko wagenze gusa ko agifite byinshi byo gukora ngo abe yabasha kubona abkinnyi bari ku rwego yifuza.

“Yari amahirwe yo kwitegura twari tubinye aho twabonyemo nk’abasore 14 muri 24 bari aha, byibura dushobora kugeza ku rwego twifuza”.

“Cyari icyiciro cya mbere cyo guhurira hamwe tuzongera mu kwa gatatu aho twizeye no kuzakina imikino ya gicuti. Turabizi twarabibonye mu majonjora ashize ubwo twakinnye na Nigeria na Mali biba bikomeye bityo dukomeje twahura na Gabon nayo imeze gutyo”.

Umutozaw'Amavubi makuru Eric Nshimiyimana (ibumoso) na Cassa wa As Kigali bari baje kwihera amaso iyi kipeUmutozaw’Amavubi makuru Eric Nshimiyimana (ibumoso) na Cassa wa As Kigali bari baje kwihera amaso iyi kipe

Tardy kandi akaba yagize icyo avuga ku kuba yongeye gusubirana n’ikipe y’abatoza bakoranaga ubwo bajyanaga ikipe y’abatarengeje imyaka 17 mu gikombe cy’isi, ariko bakaza gukurwaho ku mpamvu zitasobanuwe.

Umutoza wungirije Mashami Vincent, Team Manager Emery, umutoza w’abazamu Kaliopi ndetse na muganga Rutamu Patrick ni bo bazaba bari kumwe n’iyi kipe y’abatarengeje imyaka 20 mu ruhando rwo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika gishyira icy’isi. Kuri Tardy ngo ni byo yifuzaga.

“Nashakaga ko Vincent Mashami na Calliope bagumana nanjye kuko nkeka ko bazi uko nkora kandi muri iyi minsi Mashami ni umutoza wungirije muri APR bityo azadufasha kureba abakinnyi b’iyi kipe ndetse n’abakina muri shampiyona”.

Tardy yishimiye kongera gukorana na Staff Technique yashakagaTardy yishimiye kongera gukorana na Staff Technique yashakaga

“Ubundi abatoza baba bagomba kumvikana harimo kwizerana ndetse buri umwe azi ko mugenzi we akora bityo narishimye kuba dukorana na bo

ikipe y’umutoza Tardy ikazatangira yerekeza muri Sudani y’amajyepfo aho umukino ubanza uzakinirwa muri Sudani hagati y’amatariki 4-6/4/2014 mbere yo gukina umukino wo kwishyura hagati y’amatariki ya 25 na 27 uko kwezi.

Abasore baU 20 bafite akazi gakomeye imbereAbasore baU 20 bafite akazi gakomeye imbere

U Rwanda niruramuka rusezereye Sudani yamajyepfo ruzahita ruhura na Gabon hagati y’amatariki ya 9 na 11/5/2014 ndetse n’uwo kwishyura nyuma y’ibyumweru bibiri. Mu gihe nanone Amavubi atarengeje imyaka 20 yaba ashoboye gukomeza yahita ahura n’ikipe izatsinda hagati ya Sierra Leone,Guinee na Ghana, mu majonjora yanyuma yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Africa kizabera muri Senegal umwaka utaha


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 21
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports213152
02Apr FC211341
03Police FC211440
04As Kigali211140
05Musanze FC21133
06Bugesera FC21732
07Espoir FC21227
08Etincelles FC21-526
09Kirehe FC21-225
10Amagaju FC21-325
11Sunrise FC21-325
12Mukura VS21-723
13Kiyovu sports21-1121
14Marines FC21-1319
15Gicumbi FC21-1515
16Pepiniere FC21-2011
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny13
02Nahimana Shassir12
03Shabani Hussein12
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kigali Regional Stadium
Wed, 29 March 2017 15:30
flag RAYON 3 - 1 SUNRISE flag
 Camara M. (2)
 Pierrot K. (1)
  Alex O. (1)
Kigali Regional Stadium
Saturday, 25 March 2017 15:30
flag AS KIGALI 0 - 1 RAYON flag
  Thierry M. (1)
Nyamata Stadium
Wed, 22 March 2017 15:30
flag BUGESERA 0 - 1 RAYON flag
  Kone T. (1)
Gicumbi Stadium
Monday, 20 March 2017 15:30
flag GICUMBI 0 - 0 AS KIGALI flag
 
Huye Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag MUKURA 3 - 2 ESPOIR flag
 Ally N. (1)
 Cedric S. (1)
 Christophe B. (1)
  Albert W. (1)
 Ally M. (1)
Kigali Regional Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag APR 1 - 1 PEPINIERE flag
 Maxime S. (1)
  Michel N. (1)
Nyagisenyi Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag AMAGAJU 1 - 0 MARINES flag
 Bokatola Yves L. (1)
 
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag KIYOVU 0 - 1 KIREHE flag
  Jean Paul U. (1)