RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

5 ba APR FC muri bakinnyi 26 bahamagawe mu Amavubi mato

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20, Mashami Vincent yamaze guhamagara abakinnyi 26 bagomba kwitabira umwiherero utegura kujya muri Maroc.

Amavubi U-20 yatumiwe muri Maroc, aho azitabira irushanwa rizatangira kuva tariki ya 9 kugeza kuya 13 uku kwezi, ndetse umwiherero uratangira kuri uyu wa Kabiri nyuma ya saa sita i Shyorongi, bakora umwitozo umwe, kuri uyu wa Gatatu bazakora imyitozo ibiri mbere y’uko basubira mu makipe yabo gutegura shampiyona.

Mu bakinnyi 26 bahamagawe harimo amazina asanzwe amenyerewe muri shampiyona cyane cyane abakinira amakipe ya APR FC na Rayon Sports.

Kimenyi Yves, umuzamu wa gatatu wa APR FC, Mugisha Francois wa Rayon Sports na Nkinzingabo Fiston wa APR FC ni muri bamwe mu bahamagawe bwa mbere muri iyi kipe.

Urutonde rw’abakinnyi 20 bazajya muri Maroc ruzatangazwa nyuma, bahurire kuri Ferwafa kuwa Mbere utaha, aho bazahita berekeza muri Maroc.

26 bahamagawe:

Abazamu: Hategikimana Bonheur (SC Kiyovu), Nzeyurwanda Jimmy Djihad (Isonga), Kwizera Janvier (Bugesera) na Kimenyi Yves (APR Fc).

Ba myugariro: Nsabimana Aimable (APR FC), Ndikumana Patrick (Mukura VS), Niyonkuru Aman (Bugesera Fc), Sibomana Arafati (Amagaju Fc), Ahoyikuye Jean Paul (SC Kiyovu), Mugisha Francois (Rayon Sports) na Nshimiyimana Marc (APR Fc Academy).

Abakina hagati: Ntwari Jacques (Bugesera), Nshuti Savio Dominique (Rayon Sport), Nkinzingabo Fiston (APR Fc), Muhire Kevin (Rayon Sports), Ngabonziza Narcisse (SC Kiyovu), Yamini Salum (SC Kiyovu), Bakundukize Innocent (APR Fc Academy) na Ahishakiye Nabil (Scandavia).

Ba rutahizamu: Itangishaka Blaise (APR Fc), Niyibizi Vedaste (Sunrise Fc), Nshuti Innocent (APR Fc), Manishimwe Djabel (Rayon Sports), Biramahire Abeddy (Police Fc), Kwizera Tresor (Mukura VS) na Usabimana Olivier (Marines Fc).

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru