RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 17-08-2017 saa 16:42'  -  Kiyovu yasinyishije Di Maria wari ukiganira na Rayon Sports  |  Yanditswe kuya 17-08-2017 saa 15:18'  -  Abafatabuguzi ba Star Times bagiye kuryoherwa na shampiyona zikomeye z’i Burayi na NBA  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 20:44'  -  Bamwe mu bakinnyi b’Isonga FC bari mu gihirahiro nyuma y’aho ibererekeye Kiyovu Sports  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 20:27'  -  Amafoto-Police FC inyagiye Dream Team itanga icyizere cy’umwaka utaha  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 17:02'  -  Amakipe 21 y’abanyeshuri yahagurutse i Kigali ajya gushakira aho Amavubi yaburiye
Amafoto- Amavubi yahaye abafana icyizere mbere yo kwakira Tanzania
Print Comments: 5 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Antoine Hey, arahamagarira abakunzi b’umupira w’amaguru kuzaza ari benshi ku mukino wo kwishyura mu gushaka itike ya CHAN aho u Rwanda ruzaba rwakirira Tanzania kuri stade ya Kigali kuri uyu wa gatandatu.

Ku munota wa 18 gusa w’umukino ubanza, Imanishimwe Emmanuel yagaruye umupira mwiza mu rubuga rw’amahina rwa Tanzania, ni ko gusanga Nshuti Dominique Savio ahagaze neza mu rubuga maze afungura amazamu.

Yannick Mukunzi ni umwe mu bitwaye neza ku mukino ubanzaYannick Mukunzi ni umwe mu bitwaye neza ku mukino ubanza
Abasore bose ngo bameze neza kuri ubuAbasore bose ngo bameze neza kuri ubu
Nshuti Savio ni we uhanzwe amaso nyuma yo gutsindira i MwanzaNshuti Savio ni we uhanzwe amaso nyuma yo gutsindira i Mwanza
Manzi Thierry mu mukino ubanza yashoboye kuburizamo imikinire ya John Bocco Manzi Thierry mu mukino ubanza yashoboye kuburizamo imikinire ya John Bocco

Amavubi yarwanaga no kwihagararaho kuri iki gitego yatsindiye hanze, yaje gutungurwa ku munota wa 33, ubwo umusifuzi w’umukino ukomoka muri Sudani y’epfo yemezaga ko Tanzania igomba guhabwa penaliti.

Aha, Umupira Tanzania yari iwuteye mu rubuga rw’amahina, Mambo aritambika arawugarura n’akaguru, umusifuzi wo hagati wari umuri iruhande yemeza ko umukino ukomeza, gusa uwo ku ruhande wari kure avuga ko ari penaliti iranatangwa ndetse yinjizwa neza na kapiteni Hamid Mao ku munota wa 35.

Ibi byose ariko umutoza Hey utoza Amavubi asanga bakwiye kubyubakiraho bagatsinda umukino wo kuri uyu wa gatandatu.

“Umukino ubanza twagakwiye kuba twaratsinze ibitego 2-0 gusa umusifuzi w’umunyasudani y’epfo ntabwo yatubaniye”.

“Wari umukino watugoye mu kwitegura kubera ibyabaye ku bakinnyi bacu aho byarangiye tunasabye Tanzania ko twawigiza imbere ho umunsi umwe Tanzania ikabyanga”.

“Ibi byose twari dufite mu mutwe byatumye tudakina neza kuko twanakinnye twugarira cyane, gusa kuri uyu wa gatandatu tuzigaragaza”.

Antoine Hey azaba akina umukino we wa mbere mu Rwanda nyuma yo kugirwa umutoza w'ikipe y'igihuguAntoine Hey azaba akina umukino we wa mbere mu Rwanda nyuma yo kugirwa umutoza w’ikipe y’igihugu
Nshuti Innocent ashobora guhabwa iminota myinshi ku munsi w'ejo, mu gihe Kimenyi Yves yitabajwe ahanini harebwa umukino wazakurikiraNshuti Innocent ashobora guhabwa iminota myinshi ku munsi w’ejo, mu gihe Kimenyi Yves yitabajwe ahanini harebwa umukino wazakurikira

Nsabimana Aimable agomba guhagarara neza mu bwugariziNsabimana Aimable agomba guhagarara neza mu bwugarizi
Muhire Kevin bakunze kwita Rooney ashobora gutangira mu kibugaMuhire Kevin bakunze kwita Rooney ashobora gutangira mu kibuga
Mu myitozo nta kujenjekaMu myitozo nta kujenjeka
Antoine Hey watangaje ibi nyuma y’imyitozo yanyuma y’Amavubi yo kuri uyu wa gatanu, yavuze ko Tanzania yabonye imikinire yayo idakanganye bityo ko bizeye kuyisezera nubwo bizasaba ko abakinnyi b’Amavubi bashyigikirwa ku bwinshi.

“Dufite icyizere cyo gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho gusa ntabwo bizatworohera mu gihe haje abafana 2000”.

“Turashaka ko abafana bazaza ari benshi stade bakayuzura. Baba bafana Rayon Sports, APR FC cyangwa se ari wa mufana (Asman) wa As Kigali. Turifuza ko badutiza umurindi maze ibindi bakabitubaza”.

“Bazaze twifatanye mu byishimo byo gusezerera Tanzania, atari byabindi byo kunengera abakinnyi kuri televiziyo”.

U Rwanda na Tanzania barahurira ku mukino w’amajonjora yo gushaka itike ya CHAN izabera muri Kenya umwaka utaha wa 2018, aho ikipe iri butsinde izahura n’izarokoka hagati ya Uganda na Sudani y’epfo, zo zanganyije umukino ubanza 0-0.

Amafoto: Hardi Uwihanganye/Ruhagoyacu

ARISTIDE Kuya 22-07-2017 saa 14:47'

Icyo dushaka nugutsinda abaganda naho Tanzania mukanya turayiha ibyayo 2-0

JAPHET Kuya 22-07-2017 saa 10:11'

AMAVUBIYACU TUYARINYUMA TANZANIA BIRARANGIRA TUYIHANNYE BI3 KUMWUKA.

seba Kuya 22-07-2017 saa 08:52'

gutsinda tanzaniya se ubwo icyo nigitangaza bajye muri Kenya naho ibyo namagambo

Nisamuson Bucye Kuya 22-07-2017 saa 02:20'

Ooy Ooy Amavubi Tubarinyuma Natwabo Muntara

Gwiza Kuya 21-07-2017 saa 15:16'

Jyewe nemera umutoza wiyizeraapana bya bindi ngo Imana nidufasha nk’aho abo muzakina bo itabaremye. Yego rata Hey uzabankubitire nanjye nagusezeranyije induru yanjye kuko nzaba mpabaye.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)