RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Abakinnyi 3 gusa ba APR FC muri 18 barerekeza muri Ethiopia

Umutoza w’ikipe y’igihugu amaze gushyira hanze urutonde rw’abakinnyi 18 araza guhagurukana nabo berekeza muri Ethiopia gukina umukino ubanza wo gushaka itike y’igikombe cy’Africa cy’abakina imbere mu bihugu.

Uru rutonde ruragaragaramo abakinnyi 3 gusa bakina mu ikipe ya APR FC. Bizimana Djihad na nyirarume Muhadjili Hakizimana uhamagawe bwa mbere mu rutonde rwa nyuma rw’Amavubi n’uyu mudage na Rutahizamu Nshuti Innocent.

JPEG - 1020.9 kb
Kayumba Soter, Manzi Thierry, Rutanga Eric, Djabel Manishimwe na Usengimana Faustin bari mu bakinnyi 18 berekeza muri Ethiopia kuri uyu wa gatanu

Amavubi arahaguruka kuri uyu wa gatanu saa 16H00 za hano i Kigali. Umukino ubanza ni kuri iki cyumweru (Tariki ya 5 Ugushyingo), uwo kwishyura uzabe nyuma y’icyumweru.

JPEG - 657.7 kb
Biramahire Abeddy azaba ahanzwe amaso mu bashakisha ibitego
JPEG - 844.1 kb
Nshuti Innocent nawe azaba asfasha Amavubi gushaka ibitego

Abazamu:  Ndayishimiye Eric (Rayon Sports Fc) na Nzarora Marcel (Police Fc)

Abakina inyuma: Usengimana Faustin (Rayon Sports Fc), Rutanga Eric (Rayon Sports Fc), Nyandwi Sadam (Rayon Sprts Fc), Kayumba Soter (AS Kigali), Ndayishimiye Celestin (Police Fc), Iradukunda Eric (AS Kigali) na Manzi Thierry (Rayon Sports Fc)

Abakina hagati:  Bizimana Djihad (APR Fc), Niyonzima Olivier (Rayon Sports Fc), Hakizimana Muhadjiri (APR Fc), Niyonzima Ally (AS Kigali) na Mukunzi Yannick (Rayon Sports Fc)

Abataha izamu: Nshuti Innocent (APR Fc), Mico Justin (Police Fc), Biramahire Abeddy (Police) na Manishimwe Djabel (Rayon Sports Fc).

JPEG - 676.3 kb
Nzarora Marcel (ubanza ibumoso) ari muri 18 berekeje muri Ethiopia
JPEG - 674.1 kb
Mico Justin wa Police FC ashobora kuzabanza mu kibuga

Uyu mutoza yari yahamagaye abakinnyi 24 bari bamaze iminsi 4 bari mu myitozo kuri Sitade Amahoro.

Mu bakinnyi batabashije kujya mu rutonde rw’abakinnyi 24 bazajya muri Ethiopia gukina uyu mukino, ni Kimenyi Yves ukinira APR FC, Rugwiro Herve wa APR FC, Nizeyimana Miraf wa Police FC, Nshimiyimana Imran wa APR FC, Nizeyimana Djuma wa Kiyovu Sport, Sekamana Maxime wa APR FC.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Juju

    Kuya 4-11-2017 saa 09:35'

    Ariko se bavandi sinzi impamvu ituma mwibaza into. Ikipe no iyi igihugu si Rayon , Apr n’ izindi. Umunyamakuru we icyo akeneye ni iki nyine turimo gukora kuko arena uko yita inkuru Ku buryo abantu bayivugaho byinshi. Ubwo rero ntimumwibazeho ahubwo niwe munyamakuru uzi icyo akora.

  2. theo

    Kuya 4-11-2017 saa 06:51'

    Mfana Etincelle, ariko hahamagarwa benshi muri Apr induru zikavuga byaterwa n’itoneshwa ryari ryarateye imbere kuri Muteteri, ariko ubu biragenda bikosoka. Nanone Innocent na Imran??? amahitamo ni ay’Abatoza

  3. Emmanuel MUGIRE

    Kuya 3-11-2017 saa 12:29'

    Murakabya namwe, niba Umunyamakuru yanditse inkuru akavugako mw’ikipe ya APR hatoranijwemo Abakinnyi batatu 3 gusa mushatse kuvugako abogamiye kuri APR.FC? Ese kuki mutanatekereza ko ya nditse iy’inkuru ashaka kugaragaza ko ikpe ya APR.FC yasubiye inyuma? mujye muvuga make.

  4. Steve

    Kuya 3-11-2017 saa 11:00'

    Nibyo pe mfana APR ariko iyo title ntabwo ariyo kuko twebwe turarebera ikipe yigihugu kuma clubs ahubwo njyewe ndibaza ubundi kuki baba banditse abatoranyijwe kandi ikipe ari iyigihugu niyo mpamvu hambere iyo hahamagarwa abakinnyi benshi ba APR ikibazo cyaravukaga ngo kuki batahamagaye aba rayon ntabwo aribyo

  5. TUYISHIME JMV

    Kuya 3-11-2017 saa 10:26'

    ibi nuguhaganganisha amakipe kuburyo bikurura umwuka mubi no mubafana kdi twese twagashigikiye ikipe yacu amavuba gusa APR FC oyeeee nakizadusubiza inyuma. ese iriya defence ya rayon sport niyo ikomeye murwanda

  6. MuKiza

    Kuya 3-11-2017 saa 09:56'

    Buriya Niki cyabaye!! Igihe cyose APR fc yabaga ifite 8muri 11 babanzamo mu Mavubi ntacyo mwavugaga ark ibi bibaye ibitangaza gus abanyamakuru murafana mugakabya gus Jean luc ukomeje kutwereka ko ntabyawe hanyuma abanyarwanda NGO dufite itangazamakuru RYA siporo byahe c uretse amarangamutima no kubogama bibayoba

  7. MuKiza

    Kuya 3-11-2017 saa 09:55'

    Buriya Niki cyabaye!! Igihe cyose APR fc yabaga ifite 8muri 11 babanzamo mu Mavubi ntacyo mwavugaga ark ibi bibaye ibitangaza gus abanyamakuru murafana mugakabya gus Jean luc ukomeje kutwereka ko ntabyawe hanyuma abanyarwanda NGO dufite itangazamakuru RYA siporo byahe c uretse amarangamutima no kubogama bibayoba

  8. MuKiza

    Kuya 3-11-2017 saa 09:55'

    Buriya Niki cyabaye!! Igihe cyose APR fc yabaga ifite 8muri 11 babanzamo mu Mavubi ntacyo mwavugaga ark ibi bibaye ibitangaza gus abanyamakuru murafana mugakabya gus Jean luc ukomeje kutwereka ko ntabyawe hanyuma abanyarwanda NGO dufite itangazamakuru RYA siporo byahe c uretse amarangamutima no kubogama bibayoba

  9. -####-

    Kuya 3-11-2017 saa 09:04'

    Uyu munyamakuru akeneye amahugurwa, title y’iyi nkuru irasekeje, wagirango ni APR yari iteganyijwe gukina na Ethiope, kuvuga gusa ati 18 umutoza yahisemo byari bihagije, sinibaza niba APR ariyo kipe iri mu gihugu gusa kuburyo ariyo yaba Title ku ikipe y’igihugu.

  10. steve

    Kuya 3-11-2017 saa 09:04'

    ndabona uyu mutoza azahura n’akazi katoroshye kuri couroir y’ibumoso ahari rutanga/celestin/djabel/djihad badafite expérience n’imbaraga mu mavubi, mu mikino ishize hakinaga mangwende/abouba kuri gatatu il ne reste yabo hakaba nshuti savio/papy/di maria/iranzi abo Bose ntabahri none bahashize abadafite imbaraga bivuze KO Éthiopie ariho izacisha imipira. Murebe neza équipe yajyanye nta numwe ufite imbaraga zo gukasa adversaire haba inyuma faustin ntiyihuta, ku mande, hagati, imbere ndabona dushobora gutsindwa byoroshye nka 2-0 kuko abenshi naba rayon bamaranye igihe gito kandi iyo yasohotse itsindwa nkibyo ibirenze bibiri ntabwo izi kudefanda away. Ubundi yari kwitwaza abakaseurs barebare(imran,niyonzima Ally, butera, ngendahimana Éric, murengezi Rodrigue, nshimiyimana Muhammad) n’abataka bafite ’imbaraga banihuta(rutsiro,songa, Di Maria agatera za centrés) byibuze bagashaka draw hanze

  11. 1 | 2 | 3 | 4


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru