RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Abakinnyi muri Purugatori mbere yo kwinjira mu Mavubi

Abakinnyi bagiye bigaragaza mu makipe atandukanye y’icyiciro cya mbere mu Rwanda baramukiye mu igeragezwa ridasanzwe ndetse bamwe banagereranyije na Purugatori ivugwa mu myemerere y’Abakirisitu Gaturika, rigamije kureba umuvuduko n’imbaraga zabo ngo babone kwinjira mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Mu myemerere y’Abakirisitu Gaturika, Purugatori ni uburyo roho zibabazwa cyane n’uko kugera mu ijuru bidahise bishoboka, bityo bakahafata nk’isukuriro ryazo mbere yo kwinjira mu Ijuru.

Kuri uyu wa kane tariki ya 4 Gicurasi, ni bwo abakinnyi 35 muri 41 bari bahamagawe gukorerwa ibizabini by’ubuzima ndetse n’igeragezwa, baramukiye muri Stade National Amahoro, ngo bakore iryo geragezwa ry’indyankurye.

Umutoza Antoine Hey wari kumwe n’abamwungirije, yari yaciye abo bakinnyi mo amatsinda ane agizwe n’abakinnyi 12 uretse rimwe ryari ririmo 11.

Buri tsinda ryakoraga igeragezwa rigizwe n’ibice bibiri, aho babanzaga kwishyushya, ubundi bakinjira mu gice cya mbere cy’igeragezwa, cyari kigenewe gusuzuma umuvuduko wa buri mukinnyi.

Nyuma y’icyiciro cya mbere abakinnyi bahabwaga ikiruhuko gito, bagahita bajya mu gice cya kabiri cyari kigamije kureba imbaraga zatuma buri mukinnyi abasha kwiruka igihe kinini mu kibuga (Physical Test).

Aha ni ho Nshuti Dominique Savio yigaragaje cyane, aho yirukanse igihe kiyingayinga icy’abakinnyi babigize umwuga ndetse bakarinda bamuhagarika atarananirwa bitewe n’uko abo barimo bakorana bose bari bivanyemo bitewe n’umunaniro.

Rusheshangoga Michel na bagenzi be bitegura kwereka Antoine Hey umuvuduko waboRusheshangoga Michel na bagenzi be bitegura kwereka Antoine Hey umuvuduko wabo

Muri rusange igeragezwa ryitabiriwe n’abakinnyi 39, dore ko Abanyezamu bo bakoze iryabo kuri uyu wa gatatu tariki ya 3 Gicurasi, uyu munsi hakaba hari hatahiwe ba myugariro, abo hagati ndetse na ba rutahizamu.

Muhire Kevin wa Rayon Sports ni we utashoboye kwitabira iryo geragezwa kubera ikibazo cy’imvune, akaba yiyongereye kuri Murengezi Rodrigue wa AS Kigali na we utakoze igeragezwa kuko ibizamini by’ubuzima byagaragaje ko atameze neza.

Umunaniro ukabije watumaga bivana mu igeragezwa urusorongo, ryatumye bamwe bibaza ku bakinnyi ba APR FC na Police FC bagomba gukina imikino y’umunsi wa 26 wa shampiyona kuri uyu wa gatanu tariki ya 5 Gicurasi, dore ko nka Usengimana Dany yavuyemo acumbagira.

Biteganyijwe ko iryo geragezwa bagereranyije na Purugatori rizakomeza kuwa 26 Gicurasi, bityo abatatsinze iri rya mbere bakazaba babonye andi mahirwe yo kwigaragaza mbere y’uko Umutoza Antoine Hey atangaza urutonde rw’abakinnyi 23 azakoresha mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cya Africa kizabera muri Cameroon ndetse no gushaka itike ya CHAN.

Eric Iradukunda wa AS Kigali ari mu bagaragaje ko bari ku rwego rwiza mu mbaragaEric Iradukunda wa AS Kigali ari mu bagaragaje ko bari ku rwego rwiza mu mbaraga

Djabel Manishimwe wa Rayon Sports na we yabaye uwa mbere mu itsinda yari arimoDjabel Manishimwe wa Rayon Sports na we yabaye uwa mbere mu itsinda yari arimo

Dany Usengimana wa Police FC yigaragaje nk'umwe mu bakinnyi bihuta mu muvuduko cyane kurusha abandi abifashijwemo n'intambwe ye ndendeDany Usengimana wa Police FC yigaragaje nk’umwe mu bakinnyi bihuta mu muvuduko cyane kurusha abandi abifashijwemo n’intambwe ye ndende

Abakinnyi 41 bahamagawe:

APR FC:

1. Rusheshangoga Michel
2. Imanishimwe Emmanuel
3. Rugwiro Herve
4. Usengimana Faustin
5. Nsabimana Aimable
6. Mukunzi Yannick
7. Hakizimana Muhadjili
8. Bizimana Djihad
9. Nkinzingabo Fiston
10. Sibomana Patrick
11. Nshimiyimana Imran

Rayon Sports

1. Manzi Thierry
2. Nshuti Savio Dominique
3. Niyonzima Olivier
4. Munezero Fiston
5. Manishimwe Djabel
6. Muhire Kevin
7. Ndayishimiye Eric

Police FC

1. Mpozembizi Mohamed
2. Ngendahimana Eric
3. Mico Justin
4. Muvandimwe Jean Marie
5. Usengimana Danny
6. Nzarora Marcel

Mukura VS

1. Niyonzima Ally
2. Habimana Yussuf

Musanze VS

1. Niyonkuru Ramadhan
2. Hakizimana Yussuf

Bugesera FC

1. Rucogoza Aimable Mambo
2. Iradukunda Bertrand
3. Nzabanita David
4. Kwizera Olivier

AS Kigali

1. Ndahinduka Michel
2. Kayumba Soter
3. Bishira Latif
4. Murengezi Rodrigue
5. Mubumbyi Bernabeu
6. Iradukunda Eric

Pepiniere

1. Mugisha Gilbert
2. Nsabimana Jean De Dieu

Espoir FC

1. Mbogo Ally

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Izindi nkuru

rulove Kuya 7-05-2017 saa 13:38'

niba mundusha kureba se ko ndeba ari abanyarwnada bahamagawe weeh! ni icyerekana ko urwego rwacu rukeneye kuzamuka, kandi nabonye urwego tugezeho rusigaye ruhagarika umuvuduko w’abiyita rurangiranwa mu gukinira mu Rwanda nyamara iwabo byaranze! ikindi ni uko uwiyita umuhanga mu baswa aba umuswa mu bahanga !!!!

Musesenguzi Kuya 5-05-2017 saa 12:42'

Isaa Bigirimana n’abandi muzi ko ari abanyarwanda se barihe??!!!

theo Kuya 5-05-2017 saa 11:54'

ko,mutatubwiye,abazamu?.bo,abigaragaje?

karambizi Kuya 4-05-2017 saa 14:50'

abanyarwanda twagiye tureka kunenga ibyo tutazi cg uko twiboneye,abo bana b’abanyarwanda muzabarera bajeyi kugeza ryari?Ntimwirirwa muvuza induru ngo murashaka ko bajya hanze?Nabo bazabatetesha nkuko mwacitse ururondogoro?

Musesenguzi Kuya 4-05-2017 saa 13:23'

Naarabibaabwiye ko nta "Physical Condition" bagira ngo. Ni Aya Musesenguzi. Bakina iminota 15 ya mbere gusa ubundi bagasohora ibirimi bahagiye!!!
Umutoza ariko niba ashaka akazi azabashyiramo yanze akunze!!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!